Guverinoma igiye gushyiraho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho itsinda ry’impuguke riri gukora ku nkoranyamagambo ya mbere y’ururimi rw’amarenga, hagamijwe gushyigikira ko abana bafite ubumuga bagira uburenganzira bumwe n’abatabufite mu myigire yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, aherutse kubwira Komisiyo y’Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko ko iyi nkoranyamagambo iteganyijwe kuba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Yakomeje avuga ko mu gihe iyi nkoranyamagambo izaba imaze gukorwa, ikizaba gikurikiyeho ari ukuyigeza mu mashuri yose igatangira gukoreshwa.

Ati “Tuzatanga ibikoresho binyuranye bifasha mu kwigisha birimo amajwi, amashusho n’ibindi. Nyuma y’aho tuzicarana na Minisiteri y’Uburezi, hanyuma tuvuge uburyo ibi bikoresho byakongerwa mu nteganyanyigisho ku buryo mu gihe abanyeshuri barangije amasomo, baba bari ku rugero rumwe mu mitangire ya serivisi kimwe n’abandi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera, yabwiye abagize Komisiyo y’Imibereho Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko ko kubura impuguke zishoboye gushyira mu bikorwa neza uyu mushinga byabaye imbogamizi, ariko ko hari abo bakuye mu bihugu by’ibituranyi batangiye no gukora ku buryo yizeye ko umwaka utaha bizaba byarangiye.

Mukabaramba yakomeje avuga ko guverinoma yizeye ko gukora iyi nkoranyamagambo, bizafasha ku buryo abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva bashobora koroherwa no guhanahana amakuru, bikanafasha n’abarimu.

Ati “Buri gihugu kigira uburyo bwacyo bwo guhanahana amakuru hifashishijwe ibimenyetso, hagendewe ku rurimi rwacyo gakondo. Hari igihe abantu badufasha mu mashuri ariko ugasanga bari gukoresha amarenga yo mu bihugu byabo. Turashaka kubihindura vuba.”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko Depite Florence Uwanyirigira yasabye Guverinoma ko yareba uburyo igenera ubufasha bwisumbuyeho ibigo bifasha abafite ubumuga.

Ku rundi ruhande ariko, mugenzi we Mussolini Eugène unahagarariye Abafite Ubumuga mu Nteko, yashimye leta ku bimaze gukorwa kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Imibare itangwa n’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo kutumva, igaragaza ko rifite abanyamuryango barenga ibihumbi 70.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza