Guverineri wa Rotary Club mu Karere yunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi anunamira imibiri y’inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.

Guverineri Jérémie Mouyokani yasuye urwibutso kuri uyu wa 21 Nzeri 2018. Yari agaragiwe n’umugore we Nicole Mouyokani.

Yanaherekejwe n’Umwungirije mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette; Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy n’Umuyobozi wa Rotary Club Gasabo, Kalisa Stella.

Guverineri Mouyokani n’itsinda ryamuherekeje beretswe film y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bugaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo mu mubabaro wabo hashibutsemo umunezero wo kwiyubaka.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, batambagijwe ibice bigize urwibutso. Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi. Banagaragarijwe urugendo rw’imyaka 24 rwo kwiyubaka ku Rwanda.

Guverineri Mouyokani yatangarije IGIHE ko ibyo yabonye ku Rwibutso ari indengakamere.

Yagize ati “Uru rwibutso rwubatswe ngo tutazibagirwa ibyabaye ndetse ntibizongere kubaho ahandi ku Isi. Rwibutsa abarusura umukoro bafite wo kubaha uburenganzira bwa muntu n’agaciro ke.”

Yavuze ko Rotary ari umuryango wibanda ku mahoro, uburenganzira no kubaha agaciro ka muntu bikwiye no kuba inshingano za buri wese.

Yagize ati “Gusura urwibutso byatumye nibaza niba umuntu ashobora gusubizwa agaciro kamukwiye. Rotary ikora ku bijyanye no gusigasira amahoro no gukumira amakimbirane. Hari Abanyarwanda bari mu batoranyijwe kwiga muri kaminuza aho abazinyuzemo batanga umusanzu wabo mu guharanira amahoro.”

Urwibutso rwa Gisozi rwubatswe mu 1999. Rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Guverineri Mouyokani azasoza uruzinduko rwe ku wa 22 Nzeri 2018 aho azahura n’abanyamuryango ba Rotary Clubs zo mu Rwanda (hari esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare) mu birori by’ubusabane.

Rotary yita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Rotary Club District 9150 yashinzwe mu 1982. Igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Guverineri Jérémie Mouyokani (uwa kabiri iburyo) n’umugore we Nicole Mouyokani bageze ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi baherekejwe n’Umwungirije mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette na Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Jérémie Mouyokani (ibumoso) na Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy bareba film y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside
Uhereye ibumoso: Nicole Mouyokani; Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, ADG Rugera Jeannette na Kalisa Stella uyobora Rotary Club Gasabo barebye film igaragaza uko Jenoside yakoranywe ubugome bw'indengakamere
Umuyobozi wa Rotary Club Gasabo, Kalisa Stella
Umukozi w’Urwibutso rwa Kigali, Mugabe Claude (iburyo), yabasobanuriye mu ncamake amateka igihugu cyanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani, yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Guverineri Mouyokani yatangaje ko urwibutso rukwiye kuba isomo ryo kubaha uburenganzira bwa muntu n’agaciro ke

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza