Yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango mu Karere ka Rwamagana watangirijwe ku rwibutso rwa Ruhunda ruherereye mu Murenge wa Gishari.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yakomeje abitabiriye uyu muhango wo kwibuka, yibutsa ko Umurenge wa Gishari ubarizwamo inzibutso ebyiri bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe muri uyu Murenge.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimiye Leta y’ubumwe yafashije abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka no kwigarurira icyizere.
Ati ‘‘Ibikorwa byo kwibuka abacu bitubere umusingi ukomeye ari naho dukura imbaraga zo kongera kwiyubaka. Muri iyi myaka 31 ishize turashimira Leta y’ubumwe ko yongeye kugarurira abarokotse Jenoside icyizere cy’ubuzima.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yagarutse ku ngabo za MINUAR zabaye muri Gishari ariko ntizigire icyo zikora ngo zifashe Abatutsi bicwaga. Yakomeje akebura urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rukigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Turi muri Gishari ariko turacyahabona ibisigisigi n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bitari bikwiriye muri iyi myaka 31. Igitangaje kandi tukabisanga no mu rubyiruko rw’imyaka 21, 22 rwavutse nyuma y’imyaka icumi Jenoside ihagaritswe. Ibi Leta ntizabyihanganira, ya Ngengabitekerezo yo ku ishyiga nta mwanya ifite.’’
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga uburyo ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere zikajya guharanira amahoro mu mahanga ya kure, avuga ko umutekano usesesuye ibisigaye ari ibyo gukemurirwa ku Isibo, mu Mudugudu, mu Kagari mu Murenge.
Ati “Buri wese abe ijisho ry’umuturanyi, hari n’aho tuvuga ngo ngira nkugire, ninkubura umbazwe. Si ngombwa gushyira Umupolisi ku rugo rw’Uwarokotse Jenoside, ngo kuko hari ukwirakwiza amagambo agize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturanyi be bamubwira buri munsi, si n’inshingano gusa ya IBUKA, biratureba nk’Abanyarwanda. Ibyo tugomba kubikemura hakiri kare, ubutabera bugakora akazi kabwo.’’
Uyu muyobozi yibukije abaturage ba Ruhunda ko icyifuzo cyabo cyo gushyira ikimenyetso cy’Urwibutso i Kavumu kuri Muhazi aho Abatutsi benshi baroshywe muri Muhazi, cyakiriwe ndetse ko biri mu nzira yo gukorwa ku bufatanye bw’Akarere, Minubumwe na Ibuka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!