Yabitangaje ku wa 20 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Nzahaha, Gashonga na Rwimbogo muri gahunda ya "Tubegere duca ingando", igamije kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage.
Umuhanda Kamembe-Bugarama wubatswe mu 2004. Wagombaga kumara imyaka 15 ukurikije inyigo yari yakozwe, ndetse ukurikije aho igihe kigeze, igihe cyo gukoreshwa cyarangiye mu 2019, ari na yo mpamvu wangiritse bikomeye mu bice bimwe na bimwe.
Uyu muhanda uhuza imirenge ya Kamembe, Mururu, Gashonga, Rwimboga, Nzahaha na Bugarama.
Umwe mu bashoferi bawukoresha yabwiye IGIHE ko mu binogo biwurimo harimo ibifite ubujyakurizimu burebure ku buryo utahamenyereye ahagera yabibona byaretsemo amazi agashoramo ipine agira ngo ni hagufi imodoka igahita iheramo.
Ati "Uyu muhanda warangiritse cyane ku buryo ushobora no guteza impanuka kuko imodoka iwugeramo ntishobore kugendera mu mukono wayo kubera ko umushoferi agenda akwepa ibinogo. Icyakorwa ni uko wasanwa bihereye ahangiritse cyane.”
Guverineri Ntibitura yavuze ko yavuganye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, kimubwira ko bitarenze icyumweru, uyu muhanda uzaba wagezemo imashini zo kuwusana kandi bigakorwa haherewe ahangiritse cyane kurusha ahandi.
Ati "Hari icyizere ko uzubakwa kuko navuganye n’Umuyobozi Mukuru wa RTDA kandi na we yavuganye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Hari umushinga uhari wo kuwubaka ukarangira kandi dufite n’abaterankunga bazabidufashamo. Wadindijwe no kutabonera ku gihe ingengo y’imari.”
Kuri uyu muhanda unyura mu mirenge itandatu, hamaze gukorwa agace k’ibilometero 12 mu murenge wa Nzahaha, ahubatswe n’urukuta rw’amabuye rwa metero 300 rwo gufata umukingo mu rwego rwo kuwurinda kwangirika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!