Guverineri Munyatwari yaburiye abatuye Nyamasheke ko kujya no kutajya muri Guma mu Rugo biri mu biganza byabo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 25 Kamena 2020 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yasabye abatuye akarere ka Nyamasheke kurwanya icyorezo cya coronavirus bubahiriza amabwiriza kugira ngo imirimo ikomeze bave muri gahunda ya Guma mu rugo.

Mu mibare y’abanduye Coronavirus yatangajwe tariki ya 22 uko ari 26, harimo bane bo mu karere ka Nyamasheke.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bagira ubwoba ariko bavuga ko bagomba gukomeza ingamba zo ku kirwanya.

Kwitonda Jean Pierre yagize ati “Nibyo koko twari dufite impungenge za bariya babonetse ariko ntibikuraho ko dukomeza kwirinda, dukaraba intoki, duhana metero hagati yacu no kudakora ingendo zitari ngombwa ndetse twambara n’udupfukamunwa.”

Nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi batandukanye bo muri aka karere, Guverineri Munyantwari Alphonse yasabye abatuye Nyamasheke gukaza ingamba kugira ngo batazashyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo nkuko byagendekeye abaturanyi babo bo muri Rusizi.

Ati “Gahunda ya guma mu rugo ntabwo ari ingamba zihubuka mu ijuru ngo zikubite hasi, ni ingamba zishingiye ku isesengura riba ryakozwe ku bijyanye n’icyorezo. Kuguma mu rugo, kutarugumamo muri Nyamasheke biraturuka kuri twebwe abaturage ba Nyamasheke.”

Guverineri Munyantwari yavuze ko nta wundi bizaturukaho kugumishwa mu rugo cyangwa kutarugumamo, ahubwo ko bizaturuka ku mbaraga bakoresheje birinda.

Yaize ati “Iki cyorezo nikitiyongere ntihagire abandi barwayi bashya bakomeza kugaragara, ntabwo icyo gihe tuzajya muri guma mu rugo. Dukoreshe ingufu kugira ngo dukumire icyorezo twe kuzajya muri gahunda ya guma mu rugo kuko ntabwo ariyo twifuza kandi kuyijyamo biterwa n’imyifatire yacu.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwafashe ingamba zirimo guhagarika ingendo z’ibinyabiziga mu mirenge itanu ihana imbibi n’akarere ka Rusizi, gukomeza gucunga imipaka n’aka karere bifashishije urubyiruko rw’abakorerabushake n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Guverineri Munyantwari yavuze ko nta wundi bizaturukaho kugumishwa mu rugo cyangwa kutarugumamo ku batuye Nyamasheke atari bo ubwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .