Muri iki gihe ibirayi bisigaye ari imari ishyushye ku isoko ry’u Rwanda kuko ikilo gisigaye kigura hejuru ya 600 Frw hirya no hino, hari n’aho usanga cyageze kuri 800 Frw ariko byagera ku birayi bya Kinigi byo bikaba ibindi bindi.
Ibi ariko usanga byungukirwamo n’abacuruza ibirayi aho abahinzi benshi bo usanga barira ayo kwarika kuko ngo iyo bagereranyije ibyo bashora mu mirima n’amafaranga bahabwa usanga bidahura neza.
Mpayimana Aloyz uhinga ibirayi mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, avuga ko muri iki gihe ibirayi ikilo bari kubagurira kuri 400 Frw nyamara ngo kuva ku murima kubigeza ku muhanda usanga bibahenda cyane ku buryo nta nyungu babibonamo.
Ati “Nk’ubu gukura ibirayi ku murima kubigeza ku muhanda, abikorezi ikilo baduca 20 Frw cyangwa 25 Frw, kubikura ku muhanda kubigeza mu Byangabo naho baduca andi mafaranga, noneho ugasanga ikilo baraguhera 400 Frw kandi wateye imiti, waguze ifumbire, washyizemo abahinzi ni ibintu rero bikitugoye cyane.’’
Habimana Theoneste we avuga ko akenshi abungukira mu masoko y’ibirayi ari abacuruzi kuko babibagurira kuri make bakagurisha amafaranga bashaka, yasabye Leta kujya ibegereza imbuto nziza zera mu mezi make mu kubafasha guhinga ibirayi byiza kandi byera vuba.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko babanje gusuzuma ikibazo gituma imbuto y’ibirayi izamuka aho akenshi basanze hari abatubura imbuto bagiye babireka nyamara bari babitangiye neza, ibi ngo bituma hari imbuto z’ibirayi zibura bigatuma ibirayi biba bike ku isoko.
Ati “Akenshi iyo ibirayi bizamuye igiciro usanga abakabitubuye babireka bakajyana ya mbuto ku isoko noneho ibirayi byari guterwa ugasanga nibyo bigiye kuribwa, ubundi ni ngombwa ko ibiciro by’ibirayi byo kuribwa n’iby’imbuto bitangana. Imbuto ikwiriye kugira igiciro kiri hejuru gato kugira ngo n’abahinzi babone ko imbuto ihenze.’’
Yakomeje agira ati “Igisubizo kirimo rero twaganirije abatubura imbuto tubereka ikibazo biduteza, twanashatse imbuto nyinshi atari imbuto zihingwa ahantu hakonja gusa, nka Kisaro hari imbuto nyinshi ziri gutuburwa zera ahantu hashyuha,i Rutare muri Gicumbi naho turi kuhatuburira imbuto nyinshi kandi zera vuba, izo zose zizadufasha.’’
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kandi mu kwezi gushize yasuye abahinzi b’ibirayi muri Rulindo ahari gutuburirwa imbuto nyinshi, yizeza buri wese ko ikibazo cy’ibirayi bihenze ku isoko kitazongera kuko habonetse imbuto nyinshi zera mu gihe gito, zizafasha mu gutuma ku isoko haboneka ibirayi by’amoko menshi kandi bidahenze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!