Guverineri Mufulukye yasabye abamotari kuba ijisho ry’umutekano mu gukumira magendu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye abamotari kuba ijisho ry’igihugu n’iry’umutekano mu mihanda bakoreramo, bakirinda guteshuka ku bunyangamugayo ngo bashukwe n’abagenzi babashora muri magendu.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abayobozi bo mu nzego z’umutekano, Guverineri Mufulukye n’abamotari bakorera mu Karere ka Nyagatare muri iki cyumweru.

Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n’ibihugu bibiri birimo Tanzania na Uganda, ku ruhande rw’ibice bihana imbibi na Uganda hakunda kuvugwa ibikorwa bya magendu birimo caguwa, ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga n’izindi nzoga nyinshi z’inkorano zinjizwa mu gihugu zikuwe muri Uganda.

Abamotari bakaba bari ku isonga mu bakoreshwa mu kwinjiza izo nzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Guverineri Mufulukye yashimiye bamwe mu ba motari batanga amakuru ku bantu baba bashaka kubakoresha mu bikorwa bya magendu asaba n’abandi gukomeza uwo murongo kuko magendu binjiza mu gihugu imunga ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje avuga ko hakiri bamwe bakigaragara muri ibi bikorwa abasaba kubireka. Ati “Hari forode dukunda kubona ituruka mu gihugu cya Uganda, mu makuru iyo dukurikiranye dusanga hari bamwe mu bamotari baba babigizemo uruhare, iyo tubafashe hari bamwe babikubita hasi kuko baba babifite kuri moto, hari n’abandi baza baziko bari buhure n’abamotari bakabibaha, gusa turashimira abamotari ku ntambwe bamaze gutera babirwanya”.

Mufulukye yakomeje akangurira abamotari kuba ijisho ry’umutekano ntibemere gushyira imbere amafaranga ngo bashorwe muri magendu imunga ubukungu bw’igihugu.

Ati “Turakangurira abamotari kuba ijisho ry’igihugu bakaba n’ijisho ry’umutekano, ntibakwiriye kwemerera umuntu wese bavuga ngo icyo bashyize imbere n’amafaranga umugenzi abahaye, bakwiriye kubyanga ahubwo bakanagaragaza uwo muntu agakurikiranwa.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko benshi mu bantu bafatwa bituruka ku makuru atangwa n’abamotari ariko ngo haracyari n’abandi bamotari bakiri mu bikorwa bitari byiza bya magendu.

Umuyobozi w’abamotari mu Murenge wa Rwimiyaga Mugabo Frank avuga ko abagikorana n’abacuruza magendu ari ababa bashaka amaronko menshi.

Yagize ati “Hari bamwe muri twe baba bifuza gukira vuba vuba noneho ugasanga batekereza ko kugira ngo babone amafaranga bakorana n’abacuruza magendu cyangwa bo ubwabo bakayicuruza ariko ni bake kuko abamotari bose twabashyize mu masibo ku buryo bitakiborohera n’uwo dufashe tumushyikiriza polisi ikamuhana.”

Gatana Alphonse ukorera umwuga w’ubumotari mu Murenge wa Nyagatare we yavuze ko gucuruza no gutwara magendu mu bamotari bisa n’ibyacitse bitewe n’ibihano bikarishye.

Yagize ati “Mbere abamotari bakundaga gutwara caguwa mu masoko kuko abazicuruzaga babahaga amafaranga menshi, Polisi yahise ishyiraho ibihano bikarishye ku buryo byatumye bamwe babireka n’abakibikora ni kwa kundi bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Hatari Emmanuel, yasabye abamotari kwitandukanya n’ababiyitirira batwara magendu, abasaba gutanga serivise nziza ku bagenzi batwara kandi bagaragaza n’imvugo nziza.

Yibukije abamotari ko aribo bafatanyabikorwa ba mbere mu by’umutekano ngo niyo mpamvu bakwiye gufatanya na polisi mu kurwanya abinjiza magendu.

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Gen. Maj Mubaraka Muganga, yasabye abamotari kumenya abo batwaye abo ari bo, abibutsa ko iyo hari umutekano nabo ubwabo bakora neza kandi bakaniteza imbere.

Yabasabye kandi kugira imishinga yagutse yatuma barushaho gutera imbere nko kubaka inzu n’ibindi.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa abamotari barenga 1100, bakaba babarizwa muri koperative 21 zose zikorera muri aka Karere.

Guverineri Mufulukye yasabye abamotari kujya batanga amakuru ku bantu baba bashaka kubakoresha muri magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .