00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Gasana yiyemeje kurenganura abaturage bakoze ubusitani kuri hoteli ya Ngoma ntibishyurwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel yiyemeje kwikurikiranira ikibazo cy’abaturage bo mu Karere ka Ngoma bateye ubusitani kuri hoteli nshya yahuhujwe mu myaka ibiri ishize bakaba batarishyurwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zinyuranye muri iyi Ntara zirimo amatora, ibyumba by’amashuri byujujwe n’ibindi bibazo.

Guverineri Gasana yabajijwe icyo bateganya gukora ku kibazo cy’abaturage bamaze imyaka ibiri bateye ubusitani kuri hoteli nshya ya Ngoma none imyaka ikaba ibaye ibiri batarishyurwa n’ababakoresheje.

Iki kibazo gifitwe n’abaturage 27 barimo abateye ubusitani, abatunze itaka, ifumbire ndetse n’ ibiti byatewe mu busitani aho bishyuza miliyoni zisaga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bateye ubu busitani bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Ngoma ariko ngo ntibugire icyo bubafasha.

Guverineri Gasana yavuze ko iki kibazo agiye kukikurikiranira yizeza abaturage ko bazishyurwa kuko ubuyobozi butakwemera ko bamburwa kandi uwabakoresheje azwi.

Yagize ati “Icyo nabizeza ni uko tutabirekera Akarere gusa reka tubyigiremo dukurikirane turebe ko abaturage bashobora kwishyurwa ntabwo ari byiza ko akarengane kakorerwa abaturage cyane cyane ko amafaranga aba akenewe cyane.”

Yavuze ko bagiye kwihutisha gufasha abaturage kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye nk’uko babigombwa abizeza ko bitazatinda.

Hoteli ya Ngoma yatangiye gukorerwamo mu mpera za 2020 nyuma y’imyaka myinshi yubakwa; ni imwe mu zubatswe muri aka Karere kugira ngo ikemure ikibazo cy’amacumbi cyakundaga kuhagaragara.

Guverineri Gasana yijeje abaturage bambuwe ko ikibazo cyabo agiye kugikurikirana bakishyurwa
Hashize imyaka ibiri abateye ubusitani kuri iyi hotel batarishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .