Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugaragaza ishusho y’ibyagezweho mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri uyu mwaka wa 2022.
Muri iki kiganiro Guverineri Gasana yagaragaje ko abaturage bo mu Burasirazuba batekanye anagaruka ku kibazo cy’amapfa cyari kitezwe cyatewe n’izuba ryinshi ryavuye hakabarurwa imirenge 59 byavugwaga ko izahura n’iki kibazo cyaturukaga ku ibura ry’imvura.
Guverineri Gasana yavuze ko bari batangiye guhangayika ngo aho utugari hafi 200 twari twagize ikibazo cy’amapfa ariko ngo imvura yaraguye Leta itanga indi mbuto irimo ibishyimbo, ibigori, ifumbi, imigozi y’ibijumba n’ibindi.
Ati “Ariko nyuma y’igihe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi haje kubaho ubukangurambaga bwo kuvuga ngo imvura yari imaze kubura yatangiye kugwa kandi irerekana ko ari nyinshi, ahantu hari hananiranye abaturage barongeye barahahinga dutanga imbuto z’ibishyimbo, ibigori ndetse twabasabye guhinga ibijumba, imyumbati birakorwa.”
Yakomeje avuga ko bafashije n’abaturage gushaka imashini zuhira cyane cyane mu nkuka z’ibishanga, ibi bikorwa byose ngo byitabiriwe n’abaturage benshi bituma ya mapfa yari ateganyijwe mu tugari twinshi ashira, ngo inka nazo zabonye ubwatsi bituma ziticwa n’inzara.
Guverineri Gasana yavuze ko kuri ubu Akarere gasigaranye ikibazo cy’amapfa ari Akarere ka Bugesera aho ngo hakigaragara imiryango myinshi ifite ikibazo cy’amapfa.
Ati “ Turimo gukora imibare ngo dusuzume turebe ubutabazi dushobora kubaha aho tubona ko koko ari ngombwa kandi iyi gahunda iri gukorwa.”
IGIHE yamenye amakuru ko kuri ubu mu Karere ka Bugesera hari imiryango 12 398 yo mu mirenge yose uko ari 15 iri guhabwa ibiribwa kubera ingaruka yatewe n’amapfa, iyi miryango ngo nubwo iri guhabwa ibiribwa yahawe ibishyimbo, ibigori, imigozi y’ibijumba ndetse n’imyumbati ngo iyitere ariko ngo ntibirera ari nayo mpamvu bari gufashwa na Leta.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!