Guverineri Gasana agiye kwimurira ibiro i Nyamagabe mu gihe cy’amezi ane

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yatangaje ko agiye kwimurira ibiro mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kwita ku bibazo bihari by’umwihariko.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyabereye ahari Ibiro by’iyo Ntara mu Karere ka Nyanza.

Yabivuze amaze kubazwa n’abanyamakuru icyo Intara ayoboye igiye gukora nyuma y’ibibazo byagaragaye mu Karere ka Nyamagabe ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bako kuri uyu wa Kabiri.

Ahagaragajwe ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku mibereho y’abaturage, ubukungu, akarerengane, serivisi mbi n’ibindi.

CG Gasana yavuze ko ibyo bibazo byose biri mu byatumye afata umunzuro wo kwimukirayo akajya kuhakorera mu mezi ane.

Ati “Nzimuka ku itariki ya 2 Werurwe 2019; iyo Umukuru w’Igihugu yatanze umurongo agatanga gahunda uhita wimuka. Ku ikubitiro numvaga twamara amezi ane tureba uko bimeze, nyuma y’igihe tukaba twavayo cyangwa tugakomeza.”

Yasobanuye ko azimukana n’abakozi bake biganjemo abasanzwe bakorera akazi hanze y’ibiro bakajya gukorera muri Nyamagabe mu gihe cy’ayo mezi ane cyangwa arenga.

CG Gasana yavuze ko hagamijwe kunoza imikorere no kuzamura iterambere ry’uturere twose, ku buryo bateganya ko nibava mu Karere ka Nyamagabe bashobora no kwimukira mu kandi Karere bakajya kuhakorera.

Ibipimo by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, byo mu mwaka wa 2018 byerekana ko Nyamagabe iri mu turere tune twa nyuma mu kugira abaturage bafite imibereho myiza n’icyerekezo cy’iterambere.

Ibyo bipimo kandi byerekana ko mu mihigo y’umwaka ushize, Nyamagabe iri mu turere dutandatu twa nyuma.

Mu baturage batuye muri Nyamagabe abagera kuri 48% bari munsi y’Umurongo w’Ubukene naho 18% bari mu bukene bukabije.

Muri ako karere kandi abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bari ku kigero cya 42%

RGB yagaragaje ko mu bushakashatsi yakoze muri 2018 bwerekanye ko Nyamagabe ari ko karere abagatuye batishimira serivise bahabwa ari benshi.

Mu bibazo byagaragajwe ubwo Umukuru w’Igihugu yahasuraga kuri uyu wa Kabiri harimo icy’abaturage bagera ku 1 167 bambuwe na ba rwiyemezamirimo agera kuri miliyoni 223 Frw.

Hari n’ibindi bibazo bitandukanye abaturage bo muri Nyamagabe babajije Perezida Kagame, asaba inzego z’ubuyobozi kubikurikirana bigakemuka.

Guverineri Gasana yatangaje ko agiye kwimurira ibiro i Nyamagabe mu gihe cy'amezi make
Abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyepfo bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza