Mu Cyumweru cya mbere cya Ugushyingo, hasohotse amabwiriza ajyanye n’ibikorwa by’inzego z’umutekano, muri yo harimo asaba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko uwo mushinga ugamije kwemerera abasirikare kugira ubwanwa. Ibyo bigomba gukorwa bitarenze ku wa 1 Mata 2025.
Abasirikare barwanira mu Kirere, ntibemerewe gutereka ubwanwa, bamaze igihe basaba ko babona uburenganzira bwo gutunga ubwanwa kuko abahabwa ubwo burenganzira, biba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima cyangwa imyemerere y’idini.
Abasirikare bafite uburwayi bw’uruhu bwitwa “Pseudofolliculitis barbae” bubatera ibiheri iyo bogoshe ubwanwa, ni bamwe mu bemererwa gutunga ubwanwa.
Mu 2020, Igisirikare cya Amerika cyatangiye gutanga uruhushya rw’imyaka itanu rwemerera abafite ubu burwayi kugira ubwanwa ariko bugufi, rwari rusimbuye urw’umwaka umwe rwari rusanzwe rutangwa.
Ubusanzwe bemerera kandi abafite imyemerere y’idini, harimo abo mu idini ya Sikh rifite inkomoko mu Buhinde, Abayahudi, Abayisilamu n’Aba-Heathenry batemera Imana.
Abasirikare bafite ubwanwa kandi barabubujijwe, akenshi basigara inyuma mu kuzamurwa mu ntera cyangwa ntibahabwe amahirwe nk’ay’abandi.
Abadepite banifuza kumenya ingaruka ubwanwa bushobora kugira ku miyoborere, imyitwarire, umutima w’ubufatanye ku musirikare no kureba niba gutanga uburenganzira bwo kugira ubwanwa byazongera umuhate wo kwinjira mu gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!