00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutinza kugeza inkingo za Covid-19 mu bihugu bikennye bifite ikiguzi kinini cyane- Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo biri mu nyandiko ya Perezida Paul Kagame yatambutse mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Guardian, kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021. Yatambutse mu rurimi rw’Icyongereza ihindurwa mu Kinyarwanda na IGIHE.

Ibihe Isi irimo bishingiye ku guhabwa no gukwirakwiza inkingo za COVID-19 bishimangira mu buryo bweruye ibihe bya kera byo kwikubira no kunyuranya n’amahame Isi igenderaho.

Ibihugu bikize n’ibikomeye ku Isi byihutiye gusaba inkingo nyinshi. Igiteye inkeke ni uko bimwe bibitse inkingo kandi bigura izindi dose nyinshi kurusha izo bikeneye.

Ibi bituma ibihugu bya Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’iterambere biguma inyuma mu rugendo rwo kubona inkingo cyangwa bigasa nk’aho bitarebwa na byo burundu.

Hari ibimenyetso biteye inkeke ku kwikubira inkingo mu Burayi no mu Majyaruguru ya Amerika. Igitutu kiri ku banyepolitiki cyo gukingira abaturage babo bose mbere yo gusangira inkingo n’abandi kirumvikana ariko kumvisha ibihugu bikennye ko bigomba gutegereza ngo buri wese mu majyaruguru akingirwe ni ukutareba kure.

Gutinza kugeza inkingo ku baturage b’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bifite ikiguzi kinini cyane. Icyorezo kizakomeza kwerekana ubukana no guhungabanya ubukungu bw’Isi.

Ubwoko bushya bwihinduranya bushobora gukomeza gukwirakwira kandi mu buryo bwihuse cyane. Isi ifite ibyago byo gusubiza inyuma imyaka myinshi y’iterambere ry’ikiremwamuntu no kudindiza gahunda y’intego z’iterambere rirambye (SDGs) zitezwe mu 2030.

Muri ubu buryo, ikiguzi cya miliyoni z’amadolari byasaba mu gukwirakwiza inkingo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere ntikiri hejuru ugereranyije n’inyungu ishobora kuva muri iryo shoramari.

Kubikora bishobora gufungura ubucuruzi mpuzamahanga buzagirira akamaro ibihugu byose biri mu bucuruzi mu rugendo rurerure rwo kuzahura ubukungu mu gihe kiri imbere. Dukeneye kongera kugira imikorere ihamye ku rwego rw’Isi kandi ikaba idaheza uwo ari we wese.

Mu mwaka ushize, Isi yatahirije umugozi umwe mu kongerera ibihugu biri mu nzira y’iterambere igihe cy’agahenge mu kwishyura inguzanyo, binyuze muri gahunda yatangirijwe mu Ihuriro ry’Ibihugu 20 bikize [G20].

Ibi byafashije ibihugu bya Afurika kwishyura ibikenewe mu guhangana na COVID-19 no gushyigikira gahunda zijyanye no kurinda no gufasha abaturage byafashije mu gukumira ibibi byashoboraga kubageraho.

Ntidukwiye gutakaza iyo mikorere ubu ngo duhe urwaho igishobora kudurumbanya ubufatanye mpuzamahanga.

Gahunda ya COVAX iyobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yashyiriweho gufasha Abanyafurika kubona nibura dose z’inkingo zingana na 20% ndetse zikagera no ku bihugu bikize.

Nyamara nyuma y’amezi agera kuri abiri ubwo inkingo za mbere zemezwaga, ntibirasobanuka neza igihe ibihugu bya Afurika bizatangirira gukingira abaturage babyo nubwo byitezwe ko dose za mbere z’inkingo zishobora gutangira kugera ku mugabane mu mpera z’uku kwezi.

Ni iki cyakorwa mu buryo bufatika? Ibihugu bikize bishobora gufasha ibikiri mu nzira y’iterambere na byo bikagabanyirizwa ibiciro nk’ibyo byafatiyeho inkingo.

Hari Ikigo gicuruza imiti bivugwa giteganya kuzatanga dose y’urukingo rumwe ku madolari 37 ya Amerika ku bazatumiza inkingo nkeya.

Mu minsi ya vuba aha, kimwe mu bihugu byo muri Afurika cyavuze ko cyasabwe kwishyura igiciro gikubye kabiri icyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahereweho urukingo nk’urwo.

Mu bihe by’ibiza n’amage, kongera ibiciro by’ibikoresho by’ingenzi ntibyemewe n’amategeko. Rero ntibigomba no kwihanganirwa ku nkingo mu gihe cy’icyorezo. Iyo ibiciro biba bingana kuri bose, kandi ibihugu bya Afurika bikemererwa gutanga ubusabe [bwo kugura inkingo], ibihugu byinshi kuri uyu mugabane byaba bifite ubushake n’ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwabyo. Ariko urebye uburyo imiterere y’isoko ihagaze muri iki gihe, bizakenera inkunga ituruka mu bihugu bikomeye kugira ngo bibigereho.’

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Afreximbank byashyizeho ihuriro rya ’Africa Medical Supply’ rigamije gufasha ibihugu kubona amafaranga binyuze mu gutanga ingwate ya miliyari 2$ ku nganda zikora inkingo.

Iri huriro ryamaze kumvikana [n’izo nganda] kubona inkingo miliyoni 270, ariko ibi ntibihagije mu kugera kuri 60% by’abakeneye gukingirwa kugira ngo Afurika igire ubudahangarwa, kandi nta gihe kizwi izo nkingo zizabonekera.

Inkingo zakozwe n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya ziri kujya ku murongo w’izakoreshwa kandi zishobora kuba indi soko y’inkingo kuri bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Gusa nanone, ukuri ni uko ibihugu byinshi bizatangira gukoresha inkingo zamaze kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima. OMS igomba kwihutisha kwemeza inkingo za COVID-19 nk’uko byakozwe n’inzego z’ibihugu mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Afurika ntiyicaye gutyo gusa itegereje inkunga z’abagiraneza. Twize amasomo akomeye mu bihe byashize. Icyo dusaba gusa ni ugukorera mu mucyo ndetse no kugira amahirwe angana mu kubona inkingo, bitari ukuzikubira nk’uko biri kugenda magingo aya.

Gutanga inkingo mu buryo bungana ku Isi mu gihe cy’icyorezo ntabwo ari igikorwa cy’indangagaciro zikwiriye gusa, ahubwo ni ingenzi cyane mu kurengera ubukungu binyuze mu kurinda ubuzima bw’abantu aho bari hose. Ariko ni ryari Afurika izabona ubwirinzi ikeneye? Niba ubuzima bwose bungana, kuki inkingo zidatangwa mu buryo bungana?

Iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na IGIHE

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .