00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guterres yirinze gutunga agatoki u Rwanda, asaba ko rutirengagizwa mu gushaka amahoro muri RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 September 2022 saa 09:27
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye ko impungenge z’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihabwa agaciro, yirinda kuvuga niba rwaba rufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta, FARDC.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa, RFI na France 24, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umutekano muri Afurika n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Yabajijwe ku myigaragambyo yabaye muri Nyakanga 2022, ubwo abaturage biraraga mu mihanda bakamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO), bavuga ko ntacyo zibamariye mu bihe barimo by’umutekano muke.

Ni imyigaragambyo yanaguyemo abantu benshi, ndetse ibiro bya MONUSCO birasahurwa.

Guterres yabajijwe niba Umuryango w’Abibumbye waba uteganya gucyura izi ngabo mbere y’umwaka wa 2024, nk’uko byari biteganyijwe.

Yasubije ko hari gahunda yemeranyijwe na Guverinoma ya Congo y’uburyo izi ngabo zizagenda zicyurwa, atinda ku mpamvu yatumye abaturage bagera aho bazamagana, kandi zaragiye mu butumwa zitezweho byinshi.

Yakomeje ati "Abaturage bifuza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakabaye zifite ubushobozi bwo kurwanya imitwe ibagabaho ibitero, zikabaha umutekano. Ariko turi mu bihe bikomeye cyane, murebe M23. M23 nk’uko mubizi ni yo yatumye haba imyigaragambyo iheruka, kubera ko Umuryango w’Abibumbye udashoboye gutsinda M23. Ukuri ni uko M23 uyu munsi ni igisirikare kigezweho, gifite intwaro ziremereye, zifite ubushobozi burenze ubw’iza MONUSCO."

Guterres yahise abazwa niba izo ntwaro zaba ziva mu Rwanda, nk’uko abanyapolitiki batandukanye muri RDC bakomeje kubitindaho ko ari rwo rufasha uriya mutwe.

Yirinze gutunga agatoki u Rwanda, ati "Hari ahantu ziva. Ntabwo zivukira mu ishyamba, zifite aho zituruka."

Yakomeje avuga ko kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro, icyo gihugu kitagomba kwireba cyonyine, ahubwo gikwiye no gukorana n’ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda na Uganda.

Yavuze ko hakwiye kubaho uburyo buhuriweho bwo gukumira ibi bibazo by’umutekano bihora bigaruka, kuko hari n’imitwe ihungabanya uburasirazuba bwa RDC ikomoka muri ibyo bihugu.

Yakomeje ati "Ni ngombwa ko ibi bihugu byumva ibintu kimwe, bifatanya kugira ngo haboneka umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Kugira ngo umutekano uboneke ntabwo wakwirengagiza u Rwanda na Uganda. Ntabwo wakwibagirwa ko ADF ari umutwe ukomoka muri Uganda, ntabwo ugomba kwibagirwa ko muri Congo hari FDLR, umutwe ukomoka ku bajenosideri b’Abahutu."

"Hari impungenge z’ibindi bihugu, ni ngombwa ko zihabwa agaciro kubera ko gutekereza ko ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zakemura ibibazo mu gihe hari imitwe yitwaje intwaro ifite intwaro zikomeye cyane, ntibishoboka."

Mu bihe bitandukanye mu mezi ashize, u Rwanda rwashinje Guverinoma ya Congo ko ingabo zayo zirimo gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse bafatanyije barashe ku butaka bw’u Rwanda ibisasu byakomerekeje abantu, bikanangiza imitungo yabo.

Mu gihe abaturage bari biteze byinshi ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, Guterres yavuze ko usanga zoherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, nyamara ayo mahoro adahari.

Ni ibintu ngo bikeneye gukorwaho amavugurura akomeye, kandi bikomeje gutekerezwaho.

Yakomeje ati "Ukuri ni uko turimo gutekereza byimbitse ku hazaza h’ibikorwa byo kubugabunga amahoro mu bihe bimeze nka biriya. Njyewe nshyigikiye ko habaho ingabo zifite inshingano zo kugarura amahoro no kurwanya iterabwoba, umutwe nyafurika wo kugarura amahoro no kurwanya iterabwoba, wubakiye ku Ubumwe bwa Afurika, ugaterwa inkunga n’imisanzu ihoraho yo mu Umuryango w’Abibumbye, mu buryo bumwe n’ingabo zoherezwa kubungabunga amahoro."

Yavuze ko uwo mutwe wafasha mu kugarura amahoro, ariko ngo mu gihe bidakozwe gutyo, biragoye ko hari intambwe ifatika izaterwa.

Guterres yongeye gushimangira ko umutwe wa M23 urusha imbaraga ingabo za MONUSCO
António Guterres mu kiganiro na RFI na France 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .