‘Gutekereza ko uzahindura Kagame ukamusimbuza uwo ushaka ntibishoboka’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba utari umunyarwanda ukaba utamukunda ukumva ko uzamusimbuza uwo ushaka, ari ukwibeshya.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum ari kumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Perezida Kagame yabivuze ubwo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith wayoboye ikiganiro yamubazaga umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri birebana ay’ingwe. U Rwanda ruvuga ko abanyarwanda batotezwa muri Uganda bakirukanwa, kandi icyo gihugu gicumbikiye abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Uganda ivuga ko abo ifunga ibaziza kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano.

Kagame yavuze ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro.

Yavuze ko imbaraga bakomeza gushyiramo ngo ibintu bijye mu buryo zigenda zicibwa intege n’utuntu yise utw’amafuti tudakwiriye.

Yongeyeho ko abatekereza kumukura ku butegetsi kugira ngo bamusimbuze uwo bashaka bibeshya.

Ati “ Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo ni politiki mbi. Ni kimwe mu bimenyetso by’ibyo tugomba kwitaho. Nabivuze ku mugaragaro ko ntacyo bintwaye kuba wankunda cyangwa utankunda, Perezida Kagame ari hano nka Perezida w’u Rwanda. Ni iby’abanyarwanda niba bamushaka bazamugumana niba batamushaka bazamukuraho.”

Yakomeje agira ati “Nabwiye izi nshuti zacu ko bikomeye cyangwa bitanashoboka gutekereza ko udakunda Kagame bityo uzamuhindura ugashyiraho undi ushaka, ntibishoboka ariko abantu ntibashaka kubyumva.”

Yavuze ko umuti w’ibi bibazo ari ugukomeza kubivuga, bikazagera aho ibihugu byombi bibona ko igisigaye ari ukongera bigakorana.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda yakiganiriyeho n’abakuru b’ibihugu byombi, gusa yirinda kugira byinshi atangaza bavuganyeho.

Yavuze ko igihugu cye kiteguye ubufasha igihe cyose hagira ikibazo gikomeye kiba.

Ati “ Icyo nababwira nuko bose twavuganye kandi ndabyumva ko ari ibihe bikomeye ariko twizeye ko bitazagera habi cyane . Congo irahari hagize ikibazo kiba twiteguye gufasha kuko icyo twifuza ni ukubaka ibiraro biduhuza aho kubaka inkuta zidutandukanya.”

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watumye ubucuruzi bugenda nabi ku mpande zombi, dore ko Uganda ari hanyura ibicuruzwa by’u Rwanda bivuye ku cyambu cya Mombasa, mu gihe icyo gihugu cyoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni zigera kuri 20 z’amadolari ku kwezi.

Africa CEO Forum iri kubera i Kigali yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo barenga 1800 baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika
Perezida Kagame na Tshisekedi ubwo bageraga aho batangiye ikiganiro
Perezida Kagame yavuze ko uwibwira ko yamukura ku butegetsi agashyiraho uwo yakoreramo yibeshya
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yari kumwe na Tshisekedi n'umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith
Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC yiteguye gutanga ubufasha bwose mu kugarura umwuka mwiza hagati ya Uganda n'u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko umuti w’ibibazo bya Uganda n'u Rwanda ari ugukomeza kubivuga, bikazagera aho ibihugu byombi bibona ko igisigaye ari ukongera bigakorana

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza