Gutaburura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyobo cya Kiziguro birakomeje

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye zikomeje gufatanya gushakisha imibiri y’Abatutsi bahungiye kuri Kiliziya i Kiziguro hagati ya tariki 7-10 Mata 1994 babeshywa ko bagiye kuharindirwa, nyamara byari ukugira ngo biyegeranye, kuko ku wa 11 Mata 1994 bishwe guhera 10h00 kugeza 16h00.

Bishwe n’Interahamwe zoherejwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa komini Muvumba, Mwange Jean de Dieu wasimbuye Gatete ku mwanya wa Burugumesitiri wa Murambi, Sibomana Martin wari wungirije burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi na Niyonzima Deogratias wari burigadiye (brigadier) wa Komini.

Mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi kandi harimo Munyakazi wari umupolisi, Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi), Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin wari umugenzuzi w’amashuri abanza, Musoni Francois, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n’abandi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Bizimana Jean Damascene, yavuze ko “abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse i Gabiro, bazanywe na Major Nkundiye Leonard wayoboraga ikigo cya Gabiro, akaba yaranahoze ari umukuru w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.”

Biciwe mu gikari kwa Padiri hafi y’ibigenga by’ amazi, mu mizabibu yabo, kwa muganga, mu nturusu hafi y’ishusho ya Bikiramariya, n’inyuma y’urukuta rw’inzu y’abapadiri ahari agashyamba.

Abatari bake mu bahiciwe batawe mu cyobo cya metero 30 z’ubujyakuzimu kiri munsi y’amashuri abanza.

Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga ku bitaro bya Kiziguro, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n’ impunzi zaturutse Kiyombe.

Abajugunywe mu rwobo barimo gukurwamo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro

Ku matariki ya 12 kugeza 19 Ukwakira 2020, habaye igikorwa cyo kwimura imibiri yari iruhukiye mu mva za cyera, iruhukirizwa mu mva nshya iri mu nyubako nshya y’urwibutso rwa Kiziguro.

Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo imashini yo gucukura urwobo yageze ku rwibutso rwa Kiziguro maze itangira gucukura ishakisha inzira. Ku wa 26 Ukwakira 2020, nibwo imibiri ya mbere yatangiye kuboneka ku bujyakuzimu bwa metero 14, hatangira igikorwa cyo gukura imibiri muri urwo rwobo ku wa 27 Ukwakira 2020.

Muri iki gikorwa, ku wa 28 Ukwakira 2020 habonetse imbogamizi y’imvura yaguye ari nyinshi bituma abakuraga imibiri mu rwobo bahagarika akazi igihe gito, bamaze gukura imibiri ahantu hagera muri metero eshatu.

Kuwa 29 Ukwakira 2020, hakomeje igikorwa cyo gukura imibiri muri urwo rwobo. Cyakomeje no ku wa 30 Ukwakira 2020, ahagana saa tanu z’amanywa bagera kuri grenade bayikuramo bayishyira ahantu hitaruye kugira ngo ize guhabwa inzego z’umutekano.

Mu masaha ya saa kumi nabwo abakuraga imibiri mu rwobo bageze ku yindi grenade nayo bayikuramo. Kuri uwo munsi abakoze akazi ko gushakisha imibiri bakuye imibiri ahantu hayingayinga metero imwe.

Ku wa 31 Ukwakira 2020 hasubitswe igikorwa cyo gukura imibiri mu rwobo rwa Kiziguro kubera itaka ryaridutse mu ijoro rishyira kuwa 31 Ukwakira 2020, rigafunga inzira igana muri urwo rwobo rwari rurimo gukurwamo imibiri.

Ku matariki ya 1-2-3-4 Ugushyingo 2020, hakozwe imirimo yo gukuraho itaka ryari ryafunze inzira yerekeza mu cyobo.

Kuwa 5 Ukuboza 2020 hakomeje igikorwa cyo gukura imibiri mu rwobo rwa Kiziguro, hakirwa Itsinda ry’abadepite bari baje gusura ahari gukorerwa igikorwa no kureba aho urwibutso rushya rwa Kiziguro rugeze rwubakwa. Iryo tsinda ry’Abadepite ryari rigizwe na Karemera Francis, Tengera Francisca na Uwamahoro Belthilde.

Kuri uwo munsi hakuwemo imibiri ahantu hangana na metero imwe, umunsi urangira imibiri ikuwe ku bujyakuzimu bwa metero 20.5 z’ubujyakuzimu.

Dr Bizimana yakomeje ati “Ikintu kidasanzwe kigaragara ku mibiri iriho ivanwa mu rwobo rwo ku rwibutso rwa Kiziguro, ni uko kuri ubu bujyakuzimu imibiri iriho ikurwamo bigaragara ko imyinshi igifite ibice byayo bigaragaza neza uko abantu bishwe bari bameze."

"Ntabwo irangirika yose nk’uko dukunze kubisanga mu bindi byobo. Ibi biterwa nuko mu rwobo rwa Kiziguro hatawemo abantu benshi cyane, kandi rukaba ari imfunganwa bityo imibiri ikaba itarangiritse yose nk’uko bigenga mu rwobo rwagutse.”

Uyu mwobo wacukujwe mu 1972 n’abapadiri bashakaga guha amazi meza abaturage. Bamwe mu bawucukuye bavuga ko wareshyaga na metero 30, baturitsa urutambi inshuro ebyiri mu kuzimu, ariko birangira amazi atabonetse. Nyuma y’aho ntabwo bigeze bawusiba.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi cumi na bine magana inani mirongo itatu na batanu (14.835), hakaba haziyongeraho abariho batabururwa muri icyo cyobo bataramenyekana umubare wuzuye.

Iki cyobo kimaze iminsi gikurwamo imibiri yajugunywemo
Habayeho gushaka indi nzira kubera imvura yari yahatenguye
Imibiri yose izaruhukira muri uru rwibutso
Imwe mu myenda y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri iki cyobo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .