Ni album y’indirimbo 12 yakozweho n’aba-producer nka Rash, Kina beat, Bob Pro, Arsene Kali, Zed Pro, Kenny Vybez, Josh Muziki na Flyest Music bo mu Rwanda ndetse na Micky Guitarist wo muri Nigeria na Dayton wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yahuriyeho n’abahanzi barimo Drap T wamenyekanye ubwo yahatanaga muri The Next Pop Star, Logan Joe n’abandi.
Yabwiye IGIHE ko iyi album izerekana ubwiza bw’u Rwanda kandi ikazagira uruhare mu kumugaragaza.
Ati “Nakoze iyi ndirimbo ku bintu bitajya bivugwa mu Muryango Nyarwanda kandi bifite ingaruka ku buzima bwacu bwa buri munsi. Nashakaga kugira ngo ubutumwa natanze bube bujyanye n’injyana y’indirimbo burimo. Intego yanjye kuri iyi album ni ugusangiza abantu urukundo, urumuri, guseka n’ibyishimo.”
Gustave Fuel yatangiye umuziki mu myaka irindwi ishize aririmba mu rusengero, ikintu avuga ko cyamufashije kurushaho kwiyumvamo kuririmba.
Mu 2011 yatangiye kuririmba ‘Karaoke’ afite intego yo gushaka amafaranga yamufasha kwishyura kaminuza muri Uganda. Ubwo yagarukaga mu Rwanda, yatangiye kujya muri studio zitandukanye ariko akabifatanya n’akandi kazi yari afite.
Mu bihe bya Covid-19, akazi ke karahagaze bituma yongera gukora umuziki ndetse yinjira mu mikoranire na Mugikari Entertainment imufasha.
Uyu muhanzi afatira urugero ku bahanzi barimo Charlie Chaplin, Michael Jackson na Diamond Platnumz. Uretse iyi album ari gutegura, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Crazy Girl’, ‘Am Good’ na ‘Passcode’.
Biteganyijwe ko iyi album y’uyu musore izajya hanze ku wa 14 Gashyantare 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!