Byari byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi mu gihe uwa Angola, João Lourenço, yari umuhuza.
Ikibazo cy’u Rwanda na RDC giheruka kuganirwaho mu mu nama ya AU yabereye i Malabo muri Guinée équatoriale, hafatwa umwanzuro w’uko Perezida Joao Lourenço uyobora Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aba umuhuza.
Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be b’u Rwanda na RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava mu buhuza bwe.
Asanzwe afitanye umubano na Perezida Kagame cyane ko banafatanya mu bikorwa byo gushakira amahoro Repubulika ya Centrafrique. Ku rundi ruhande, Tshisekedi akijya ku butegetsi, igihugu cya mbere yagiriyemo uruzinduko ni Angola ndetse na mugenzi we yari i Kinshasa nyuma y’amezi atatu muri Gicurasi 2019 mu muhango wo gushyingura se wa Félix Tshisekedi, Étienne Tshisekedi.
Inyandiko igaragaza umurongo w’ibikorwa bigamije kuzahura umubano hagati y’impande zombi, igaragaza ko hagomba kwimakazwa imikoranire mu bya politiki na dipolomasi hagati y’ibihugu.
Ku ruhande rwa RDC, ni uko uwo mubano uzarushaho kuba mwiza mu gihe umutwe wa M23 uzaba wahagaritse imirwano, ukanava mu bice wigaruriye hanyuma hagakomeza inzira y’ibiganiro yari yaratangiwe.
Indi ngingo izitabwaho ishingiye ku kugarura icyizere hagati y’ibihugu byo mu karere binyuze mu biganiro n’ubujyanama mu bya politiki bugamije gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC.
Umurongo w’ibikorwa bya ICGLR mu gusubiza ibintu mu buryo, ugaragaza ko kurwanya imitwe nka FDLR ndetse n’indi iyishamikiyeho irimo CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba, ifatwa nk’izingiro ry’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ikaba inagira uruhare mu guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu bikwiriye kuba ku isonga.
Ni mu gihe kandi hagomba gushyirwaho uburyo butuma impunzi zo muri RDC zitahuka kandi hakuburwa imikoranire y’u Rwanda na RDC muri gahunda igamije guhanahana amakuru mu rugamba rwo guhashya burundu umutwe wa FDLR.
Mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, hanzuwe ko hasubukurwa ibiganiro bihuza komisiyo ihuriweho ku mpande zombi, aho inama yayo ya mbere izabera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2022.
Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangaje ko inama ya mbere izaba irimo Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Angola ufite inshingano z’ubuhuza.
Hemejwe kandi ko hagomba gushyirwa imbaraga mu rugamba rwo kurwanya imvugo z’urwango zikomeje kubibwa muri RDC cyane cyane izibasira abavuga Ikinyarwanda n’u Rwanda muri rusange.
Indi ngingo yemejwe muri ibi biganiro ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu nk’uko buri kimwe kibarizwa muri uyu muryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR, cyabyiyemeje.
Hemejwe kandi ko hatangira kugenzurwa ishingiro ry’ibirego u Rwanda na RDC bishinjanya. RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu gihe rwo rushinja uyu muturanyi warwo gukorana n’umutwe wa FDLR.
Bizagenzurwa bigizwemo uruhare na Komite ihuriweho izaba iyobowe n’Umusirikare Mukuru wo muri Angola, bikagenzurwa n’Ubuyobozi bwa ICGLR.
Urwego ruhuriweho n’ibihugu byo muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare (EJVM) ruzatanga ubufasha muri icyo gikorwa. Ni mu gihe byemejwe ko ICGLR yahawe inshingano zo gusaba Monusco ubufasha mu bijyanye n’umutekano hamwe n’ibikoresho ubwo iryo genzura rizaba rikorwa.
Ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gusagamba mu Burasirazuba bwa RDC nacyo cyagarutsweho, abakuru b’ibihugu banzura ko amasezerano y’imikoranire hagati ya RDC n’ibihugu byo mu Karere agamije kwimakaza amahoro, umutekano n’ubufatanye yongera gutekerezwaho.
Ibi bizakorwa binyuze muri gahunda zirimo no kwihutisha gusubiza mu buzima busanzwe no kwambura intwaro abahoze muri iyi mitwe.
Ni gahunda y’igihe gito izakorwa na Guverinoma ya RDC bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga nka Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Banki y’Isi n’abandi.
Hemejwe kandi ko RDC igira uruhare mu gutegura uburyo abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bashobora kuba bataha. Bizajyana no kongera gusuzuma neza ibikubiye mu masezerano uyu mutwe wasinyanye na RDC mu 2019 i Kigali.
Ingingo eshatu icyo gihe nizo zari zemejwe, zirimo gushyira mu gisirikare abarwanyi b’uyu mutwe, guha imyanya abanyapolitiki bawo no gucyura impunzi. U Rwanda, RDC, ICGLR na HCR nibyo byahawe inshingano zo kubishyira mu bikorwa.
Hemejwe kandi ko hasuzumwa na none amasezerano ajyanye n’itahuka ry’impunzi n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, bagasubira mu bihugu bakomokamo.
Hanzuwe kandi ko himakazwa ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu binyamuryango mu gushimangira imikoranire no kurwanya ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bizakorwa by’umwihariko harwanywa imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC igira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.




Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!