Ni umuryango wavutse mu 1995, ugamije gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu bibazo byinshi bari basigaranye, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri bikiri bibisi.
Association Zirikana yakoze umurimo ukomeye mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibaha ibikoresho, isana inzu z’abarokotse, ishyingura imibiri yari ku gasozi, itegura ibikorwa byo kwibuka, guhumuriza abarokotse n’ibindi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Association Zirikana, Gashayija Justin, yagarutse ku bihe bikomeye Abatutsi b’i Murama banyuzemo n’ubutwari bwabaranze.
Yerekanye uburyo bigobotoye agahinda, barababarira n’ibindi bikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Gashayija yagaragaje ko Jenoside yatangiye nyuma i Murama, bituma n’abo mu zindi komini nk’iya Masango, abo ku Gikongoro, abavuye mu Ruhango, i Nyanza n’ahandi bahahungira.
Icyakora ntibahabonye ubuhungiro, kuko Interahamwe zigishijwe ndetse zigashishikarizwa kwica Abatutsi, byatumye hagwa abantu benshi cyane.
Nyuma ya Jenoside, Gashayija wari utuye i Kigali, yigiriye inama yo kwiyegeranya n’abandi bari bamaze kurokoka bakomoka i Murama, bashinga ihuriro ryatangiranye abanyamuryango bagera kuri 50.
Intego yaryo yari ugutanga umusanzu mu gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside yari inyanyagiye ku misozi, gufasha abakecuru barokotse no gutekereza uko bazajya bategura gahunda zo kwibuka, gufasha abana kwiga n’ibindi.
Gashayija avuga ko amateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi amuhora mu mutwe, kuko byose byatutumbye areba kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Yavuze ko mu 1959 no mu 1960 yari umwana muto ariko ubona aho ibintu byerekeza, aho yiboneye Abatutsi bicwa, batwikirwa, inka zabo zikaribwa.
Mu 1963 yabonye umugezi wa Mwogo uhinduka amaraso ubwo hicwaga Abatutsi bo ku Gikongoro, no mu myaka ikurikiyeho, Abatutsi bakomeza kubaho nabi, babuzwa kwiga.
Ati “Bajya bavuga ko ku bwa Habyarimana mu mashuri hariho iringaniza ariko byari amagambo, ahubwo Umututsi wese bamubuzaga kwiga. Nkanjye nari umuhanga mu ishuri, mbura uko niga, Data anjyana mu ishuri ry’imyuga i Hanika. Birambabaza ku buryo naje gusubira mu ishuri nyuma ya Jenoside ngo nivure icyo gikomere, niga amashuri yisumbuye na kaminuza kandi nta kazi nshaka gusaba.”
Gashayija ababazwa cyane n’ubugome Jenoside yakoranywe kuko abantu bishwe urw’agashinyaguro, aho hari ab’icwaga iminsi itatu, abo batemaga ibice bimwe by’imibiri bakabasiga aho, abo bahambye ari bazima n’abishe bene wabo.
Gashayija avuga hari ibitangaza bikomeye byabaye mu Rwanda, abantu bakwiye kudaterwa ipfunwe no kuvuga.
Birimo uburyo Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo abarokotse batihoreye ku babiciye kandi byarashobokaga, byose babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.
Ati “Iyo wumva ubuhamya bw’uwarokotse ugira ngo barabeshya, kuko muri Jenoside bari barapanze ubugome bwinshi, za bariyeri, gushyiraho imbwa zihiga Abatutsi, ariko mu bitangaza by’Imana hakagira abantu barokoka.’’
Yavuze ko hari abana babonye ababyeyi babo bishwe nabi, baracika bagera mu Nkotanyi, nyuma baragaruka bazi ko bagomba kwihorera.
Ati “Ariko Imana iduha umugisha itegura Paul Kagame, araza aravuga ngo ni bibi. Yarwanye intambara yo guhagarika Jenoside, anarwana iyo kubuza abantu kwihorera kandi yari intambara ikomeye.’’
Akomeza avuga uko Leta y’ubumwe yabujije abarokotse kubohoza imitungo y’abandi irimo inzu n’ibindi kandi izabo zari zasenyutse, ari na byo byatumye igihugu cyimakaza ubumwe.
Ababazwa no kubona hari bamwe mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagitekereza guhohotera abarokotse, birimo no kubica, nyamara abarokotse bo batuje bakemera gusakaza amahoro mu baturanyi babo.
Asaba Leta gukomeza kuba maso nk’uko yabikoze na mbere, igasigasira umutekano w’abarokotse Jenoside kugira ngo bareke kubaho mu bwoba kandi icumu ryarunamuwe mu Rwanda.
Kugeza ubu Association Zirikana ifite abanyamuryango basaga 300 baba i Kigali no mu Karere ka Nyanza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!