00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biyemeje gushyingura imibiri y’Abatutsi no gufasha abarokotse: Ikiganiro na Gashayija wa Association Zirikana

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 1 May 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Association Zirikana ni umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomoka mu yahoze ari Komini Murama, Perefegitura ya Gitarama. Ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo no mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana.

Ni umuryango wavutse mu 1995, ugamije gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu bibazo byinshi bari basigaranye, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri bikiri bibisi.

Association Zirikana yakoze umurimo ukomeye mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibaha ibikoresho, isana inzu z’abarokotse, ishyingura imibiri yari ku gasozi, itegura ibikorwa byo kwibuka, guhumuriza abarokotse n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Association Zirikana, Gashayija Justin, yagarutse ku bihe bikomeye Abatutsi b’i Murama banyuzemo n’ubutwari bwabaranze.

Yerekanye uburyo bigobotoye agahinda, barababarira n’ibindi bikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Gashayija yagaragaje ko Jenoside yatangiye nyuma i Murama, bituma n’abo mu zindi komini nk’iya Masango, abo ku Gikongoro, abavuye mu Ruhango, i Nyanza n’ahandi bahahungira.

Icyakora ntibahabonye ubuhungiro, kuko Interahamwe zigishijwe ndetse zigashishikarizwa kwica Abatutsi, byatumye hagwa abantu benshi cyane.

Nyuma ya Jenoside, Gashayija wari utuye i Kigali, yigiriye inama yo kwiyegeranya n’abandi bari bamaze kurokoka bakomoka i Murama, bashinga ihuriro ryatangiranye abanyamuryango bagera kuri 50.

Intego yaryo yari ugutanga umusanzu mu gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside yari inyanyagiye ku misozi, gufasha abakecuru barokotse no gutekereza uko bazajya bategura gahunda zo kwibuka, gufasha abana kwiga n’ibindi.

Gashayija avuga ko amateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi amuhora mu mutwe, kuko byose byatutumbye areba kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Yavuze ko mu 1959 no mu 1960 yari umwana muto ariko ubona aho ibintu byerekeza, aho yiboneye Abatutsi bicwa, batwikirwa, inka zabo zikaribwa.

Mu 1963 yabonye umugezi wa Mwogo uhinduka amaraso ubwo hicwaga Abatutsi bo ku Gikongoro, no mu myaka ikurikiyeho, Abatutsi bakomeza kubaho nabi, babuzwa kwiga.

Ati “Bajya bavuga ko ku bwa Habyarimana mu mashuri hariho iringaniza ariko byari amagambo, ahubwo Umututsi wese bamubuzaga kwiga. Nkanjye nari umuhanga mu ishuri, mbura uko niga, Data anjyana mu ishuri ry’imyuga i Hanika. Birambabaza ku buryo naje gusubira mu ishuri nyuma ya Jenoside ngo nivure icyo gikomere, niga amashuri yisumbuye na kaminuza kandi nta kazi nshaka gusaba.”

Gashayija ababazwa cyane n’ubugome Jenoside yakoranywe kuko abantu bishwe urw’agashinyaguro, aho hari ab’icwaga iminsi itatu, abo batemaga ibice bimwe by’imibiri bakabasiga aho, abo bahambye ari bazima n’abishe bene wabo.

Gashayija avuga hari ibitangaza bikomeye byabaye mu Rwanda, abantu bakwiye kudaterwa ipfunwe no kuvuga.

Birimo uburyo Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo abarokotse batihoreye ku babiciye kandi byarashobokaga, byose babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.

Ati “Iyo wumva ubuhamya bw’uwarokotse ugira ngo barabeshya, kuko muri Jenoside bari barapanze ubugome bwinshi, za bariyeri, gushyiraho imbwa zihiga Abatutsi, ariko mu bitangaza by’Imana hakagira abantu barokoka.’’

Yavuze ko hari abana babonye ababyeyi babo bishwe nabi, baracika bagera mu Nkotanyi, nyuma baragaruka bazi ko bagomba kwihorera.

Ati “Ariko Imana iduha umugisha itegura Paul Kagame, araza aravuga ngo ni bibi. Yarwanye intambara yo guhagarika Jenoside, anarwana iyo kubuza abantu kwihorera kandi yari intambara ikomeye.’’

Akomeza avuga uko Leta y’ubumwe yabujije abarokotse kubohoza imitungo y’abandi irimo inzu n’ibindi kandi izabo zari zasenyutse, ari na byo byatumye igihugu cyimakaza ubumwe.

Ababazwa no kubona hari bamwe mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagitekereza guhohotera abarokotse, birimo no kubica, nyamara abarokotse bo batuje bakemera gusakaza amahoro mu baturanyi babo.

Asaba Leta gukomeza kuba maso nk’uko yabikoze na mbere, igasigasira umutekano w’abarokotse Jenoside kugira ngo bareke kubaho mu bwoba kandi icumu ryarunamuwe mu Rwanda.

Kugeza ubu Association Zirikana ifite abanyamuryango basaga 300 baba i Kigali no mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi wa Association Zirikana, Gashayija Justin yagaragaje uburyo ubuyobozi bw'u Rwanda bwabigishije ibyo kutihorera, bigatanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda
Gashayija Justin avuga ko bafite intego yo gukomeza ibikorwa byo kwibuka Jenoside no kwita ku barokotse
Uwamahoro Marie Claire ubarizwa muri Association Zirikana, yavuze uko muri Jenoside ibihuru byarushije abantu ubupfura
Uwamahoro Marie Claire, uvuka mu Nkomero, mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza, yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .