Gushyingura abantu, igicumbi cy’imibereho ya Munyampundu n’umuryango we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Nk’uko buri gitondo cya kare muri Kigali usanga abantu banyuranamo buri wese ajya gushaka amaramuko, Munyampundu François w’imyaka 43, na we ahita yerekeza mu irimbi ryo mu Rugarama, i Nyamirambo mu kazi ko gushyingura abitabye Imana.

Uyu mugabo ufite abana barindwi, atuye mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge. Abyuka kare agiye gutegereza ko hari abantu bapfuye ngo abashyingure bityo nawe yiteze imbere.

IGIHE yasuye Munyampundu wemeza ko imiterere y’akazi ke, kuva mu gitondo aba ari ku irimbi acukura imva, anafasha gushyingura imiryango yabuze abayo.

Yatangiye gukora aka kazi mu 2013, ni ukuvuga ko akamazemo imyaka itandatu. Munyampundu avuga ko yagahisemo mu rwego rwo kwanga kuba imburamukoro no gusabiriza kuko agakuramo ibimutunga n’umuryango we.

Yatinyaga uwapfuye

Munyampundu kimwe n’abandi bantu benshi, yatinyaga kwegera umuntu wapfuye ku buryo agitangira aka kazi iyo yabonaga umurambo yumvaga afite ubwoba bwinshi ariko biza kugenda bishira buhoro buhoro.

Ati “Nabonaga bazanye nk’umurambo nkumva ubwoba buranyishe nkatangira kugira ubwoba kuko muri icyo gihe hari n’abandi nabonaga iyo bazanaga nk’umurambo bahitaga biruka abandi bagaceceka.”

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa akora uyu mwuga yahise amenyera ku buryo ubu nta n’undi mwuga aba yumva yakora. Icyakora kugeza ubu ntashobora kwibuka umubare w’abantu amaze gushyingura kubera ubwinshi bwabo.

Ati “Sinakubeshya kuva natangira gushyingura ntabwo nabara abantu maze gushyingura kuko sinabivamo ni benshi rwose, noneho nawe ibaze iyo myaka yose ubu se najya kukubwira ngo nashyinguye uyu n’uyu n’uyu kandi ufite ikibazo uje wese mwakira?”.

Munyampundu avuga ko umwuga akora umutunze n’umuryango we kandi neza cyane ko utuma yishyura inzu akanarihira abana be amafaranga y’ishuri.

Hari benshi babona abakora ku marimba bashishikaye bagakeka ko buriya mu isengesho ryabo basaba Imana ko abantu bapfa kugira ngo babone ikiraka kivamo ibibatunga. Munyampundu ariko ahakana yivuye inyuma ko iki cyifuzo ajya akigira.

Ati “Oya ntabwo njya nifuza ko abantu bapfa kugira ngo mbone akazi. Ubwo se wasaba ko abantu bapfa nawe kandi uzapfa?. Uko uzi muganga aba agomba kujya ku bitaro agategereza abarwayi niko natwe tumeze kuko na we ntabwo aba yifuza ko abantu barwara ngo abone akazi.”

Hari abamutinya

Munyampundu ahamya ko hari abantu bamutinya kandi banamufata ukundi bitewe n’akazi ke ariko ntacyo bimuhungabanyaho ndetse yizeye ko mu mwaka utaha atazaba akibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe kubera inyungu agakuramo.

Avuga ko uretse n’abandi bantu, mbere agitangira akazi ko gushyingura abantu n’umugore we yamutinyaga ariko ubu yamaze kubimenyera. Ashishikariza abantu kudasuzugura akazi kuko umwuga ari uba utunze uwukora.

Munyampundu abarizwa muri koperative imuhemba ibihumbi 50 FRW ku kwezi.

Munyampundu amaze imyaka itandatu akora umurimo wo gushyingura abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza