Gushinja u Rwanda ibura rya Ben Rutabana ntibigira shinge na rugero

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Igitutu gikomeje kwiyongera ku buyobozi bwa Uganda cyo kwerekana Benjamin Rutabana, umuyobozi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, waburiwe irengero muri iki gihugu umwaka ushize nyuma y’igihe atumvikana n’umuyobozi we Kayumba Nyamwasa. Kuri ubu, iturufu yo gushaka kwegeka ku Rwanda ibura rya Rutabana yafashe ubusa.

Urubuga Softpower, rumwe mu mbuga zimenyerewe mu gutangaza amakuru ayobya abantu, zikoreshwa n’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare (CMI), ruherutse kwandika ko ‘Ben Rutabana yafatiwe muri RDC n’abarwanyi ba M23 ashyikirizwa u Rwanda’.

Mu gushimangira iyi nkuru y’ikinyoma, Softpower ya Sarah Kagingo wahoze mu itsinda rya Museveni rikoresha imbuga nkoranyambaga, yifashishije amagambo y’ibinyoma yabwiwe na Lt. Gerald Tindifa, uherutse gutoroka igisirikare cy’u Rwanda.

Softpower yagize iti “Lt. Tindifa wahoze mu bakorana n’umuyobozi w’ubutasi bw’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, yahishuye ko yabonye Ben Rutabana yicwa mu bugome bukabije”.

Uyu Tindifa, ni umubeshyi karahabutaka utaratinye no kwiyitirira undi Se [avuga ko Se ari nyakwigendera Maj.Ngumbayingwe warwanye urugamba rwo kubohora igihugu, ariko mu by’ukuri Se yitwa Rubagumya]. Tindifa ntiyigeze anabana na Nyakarundi mu gisirikare.

Umwe mu bakurikiranye gutoroka igisirikare kwa Tindifa, yavuze ko ‘yakunze gukoreshwa n’inzego z’umutekano za Uganda ngo ahimbe ibintu asebye abasirikare bakuru b’u Rwanda’.

Tindifa yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kureshywa n’ingabo za Uganda. Muri RDF, yabanje gukora mu ishami ry’ikoranabuhanga (IT), nyuma aza koherezwa gukora mu ihahiro rya gisirikare kubera ikinyabupfura gike.

Abasesenguzi basanga guhimba ibinyoma ko M23 yashimuse Ben Rutabana muri Congo no kubishyigikira hifashishijwe umuntu wihimbira inshingano watorotse igisirikare akora mu ihahiro ryacyo, ari nko kuba uri mu bibazo ugapfunda imitwe ushaka uko byagabanukaho gake.

Ibimenyetso by’ibura rya Rutabana birigaragaza kuri buri wese ushaka kumenya uko byagenze. Kuwa 5 Nzeri umwaka ushize, Rutabana wari komiseri ushinzwe kubaka ubushobozi muri RNC, yageze Entebbe avuye i Dubai mu ndege ya Emirates. Yari muri Uganda muri gahunda za RNC.

Ni ibintu bimaze kumenyerwa ko RNC ari umwe mu mitwe y’iterabwoba ikomeye iterwa inkunga na Uganda, mu mugambi wayo w’igihe kirekire wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru yizewe ni uko ku kibuga cy’indege, Rutabana yakiriwe na Sam Ruvuma, uyu akaba ari umuyobozi mukuru muri RNC. Ruvuma yari kumwe n’abantu babiri ba CMI. Ibi byari ibisanzwe kuri Rutabana kuko CMI ikorana bisesuye na RNC.

Nyuma y’iminsi mike kuwa 8 Nzeri, Rutabana yaburiwe irengero. Umugore we yamubuze kuri telefoni nk’uko biri mu ibaruwa y’umuhangayiko yasinyweho n’abantu icyenda bo mu muryango we bandikiye RNC.

Bwa nyuma Rutabana yavuganye n’umugore we yari iya Sam Ruvuma. Umuryango wa Rutabana ntushidikanya ko Kayumba Nyamwasa ari we wihishe inyuma y’ibura rye. Mu biganiro Diane Rutabana yagiranye na BBC n’Ijwi ry’Amerika, yagaragaje ibimenyetso byose nk’uko n’umuryango wabyerekanye mu ibaruwa, by’uko RNC ari yo yashimuse Rutabana.

Ibaruwa yo kuwa 2 Ukwakira, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 24 Rutabana aburiwe irengero, yandikiwe Jerome Nayigiziki, Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, itangira igira iti “Twebwe, umuryango n’inshuti za Benjamin Rutabana tukwandikiye dusaba iperereza ku ibura rye ndetse no kugarurwa byihuse mu muryango we mu Bubiligi”.

Iyi baruwa ikomeza yerekana ibimenyetso by’uko Nyamwasa n’abandi bakomeye bo mu gatsiko ke muri RNC bashakaga ko Rutabana yirukanwa.

Iti “Mu byumweru byabanjirije kujya kwe muri Uganda, Rutabana yahishuriye umugore we, umuryango n’inshuti za hafi ko afite ubwoba bw’umutekano we bitewe n’ukutumvikana gukomeye yari afitanye n’Umuhuzabikorwa wa mbere wa RNC, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Frank Ntwari”.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko ‘ubwoba bwe bwashimangirwaga n’iterabwoba yashyizweho n’abandi bayobozi ba RNC bavugaga ko naramuka asubiye muri Uganda azatabwa muri yombi’.

Umuryango wa Rutabana kandi unagaruka ku rwango muramu wa Nyamwasa ari we Frank Ntwari [komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC], yari afitiye Rutabana mbere yo kuburirwa irengero.

Amakuru ntasiba kugaragaza ruswa, icyenewabo n’igitugu Nyamwasa ayoboza RNC, ibintu Rutabana yamaganaga akavuga ko agomba kubibazwa.

Ibirego kuri Kayumba byashingiraga ahanini ku gukoresha nabi imisanzu y’abanyamuryango ba RNC, aho yayikoreshaga mu bikorwa byo kuryoshya muri Afurika y’Epfo andi akayashora mu bucuruzi bw’umugore we. Rutabana yakundaga kubipfa na Kayumba byiyongeraho gushyira mu myaka benewabo nka Ntwari no kubaha inshingano z’ingenzi.

Ibi byatumye Nyamwasa n’agatsiko ke banga Rutabana. Iperereza ryigenga ryakozwe na International Relief and Human Rights Initiative (IRHRI), muri Kamena uyu mwaka ryahamije ko Nyamwasa afatanyije na CMI bateguye umugambi wo guta muri yombi Rutabana igihe cyose azaba asubiye muri Uganda.

Uyu muryango wagize uti “Twavumbuye ko hari ukutumvikana hagati ya Rutabana na Nyamwasa na bagenzi be bandi muri RNC…IRHRI yamenye ko iminsi mike nyuma yo kugera muri Uganda, Rutabana yatawe muri yombi ajyanwa muri gereza za CMI I Mbuya”.

Kuri ubu, Kandiho na Nyamwasa bari ku gitutu gikomeye cyo kwerekana Rutabana. Hari kandi n’icyo kuba Rutabana yari afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, bityo iki gihugu kikaba cyinjiye mu gusaba ko abamushimuse babazwa aho ari.

Iperereza ry’uriya muryango wo muri Amerika, rishimangira ko Rutabana ari muri gereza y’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, bityo rero icyasha cya CMI ku Rwanda ntikigifashe.

Umuyobozi Mukuru wa IRHRI, Greg Smith Heavens, yagize ati “Turemeza twivuye inyuma ko amakuru yose twakusanyije kugeza ubu n’ayo dukomeje gukusanya ari ukuri kudashidikanywaho. Tuzi neza ko u Rwanda nta ruhare rufite mu ibura rya Rutabana. Ibura rye rishingiye ku nyungu za Gen Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke kari mu buyobozi bukuru bw’inzego z’umutekano za Uganda”.

Ibi bisobanuye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibura rya Rutabana kuko buri wese azi uko rukora ku batawe muri yombi n’aboherejwe kubera ibyaha bitandukanye. Urugero ni nka LaForge Fils Bazeye na Theophile Abega, Deo Mushayidi, Callixte Nsabimana, Habib Mudathiru n’abandi bakurikiranyweho iterabwoba kugeza kuri Paul Rusesabagina uheruka. Aba bose baragaragajwe ndetse bamwe imanza zabo zaratangiye.

Iyo rero Rutabana aba yaratawe muri yombi n’u Rwanda, nta kabuza yari kuba yaragaragajwe ndetse akajyanwa mu nkiko nk’uko n’abandi bigenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .