Gushaka ni ugushobora! Uko Umutoni yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Umutegarugori yahawe ijambo! Ari mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ndetse ntatinya no kurira igikwa agashyira itafari ku nyubako ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Umutoni Donata ari mu benjeniyeri b’abakobwa bagaragaje urukundo bafitiye umwuga w’ubwubatsi yakuze akunda cyane kugeza inzozi ze zibaye impamo.

Uyu mukobwa aheruka guhabwa inshingano zo guhagararira iyubakwa ry’inzu izashyirwamo Urugo mbonezamikurire rw’abana bato [Early Childhood Development: ECD] mu Karere ka Bugesera.

Uru rugo rwa Kabuye ruzakira abana 80 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu aho bazahabwa ibyangombwa bigenerwa abataratangira amashuri abanza.

Inzobere zigaragaza ko akenshi kugwingira biterwa no kubura abita ku bana uko bikwiye mu gihe barwaye, kurya nabi, kubura amazi asukuye, isuku nke, kutiga neza n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana berekana ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva agisamwa kugera nibura ku myaka itatu kuko icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.

Umutoni yashyize imbaraga mu gutanga umusanzu we mu rugendo rugamije gushyigikira iyi gahunda.

Yagize ati “Nakuze nkunda cyane ibijyanye na tekiniki, ni yo mpamvu nahisemo kwiga ubwubatsi [Civil Engineering]. Ubu ndi gukora ibintu nkunda. Abagore na twe dufite umumaro mu iterambere ry’igihugu kuko imbaraga abagabo baba bafite, natwe ni zo dufite. Nta kintu umugabo yakora umugore atabasha gukora; byose biterwa n’ubushake.’’

Yakomeje avuga ko “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ‘gushaka ni ugushobora.’ Bisobanuye ko iyo ushyize imbaraga mu bintu, birakunda.’’

Uburezi bw’abana b’incuke bari hagati y’imyaka itatu n’ine, iyo bajyanywe mu irerero batinyuka kubana n’ibindi bakabitozwa kare.

Ababyeyi bo mu Bugesera ahubatse urwo rugo bagaragaza ko ruzabafasha kwita ku burezi bw’abana babo.

Uwimana Speciose yavuze ko “Umwana yatangiraga kwiga afite imyaka irindwi. Ndifuza ko umwana wanjye aziga muri ririya shuri ngo atangire afite icyo azi.’’

Iki kigo cyubatswe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) n’Umuryango Ready for Schools Rwanda kizaba gifite ibyumba byo kwigiramo, igikoni, inyubako z’ubuyobozi, imisarani n’ahantu ababyeyi bashobora guhurira.

ECD ni imwe muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije mu 2014 igamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umutoni Donata yakuze akunda umwuga w’ubwubatsi
Umutoni Donata yereka umwe mu bakozi uko akoresha irati mu kubaka kuri sima
Umutoni yavuze ko ikintu umuntu ashyizeho umutima we wose agikora kandi neza

Amafoto: UNICEF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .