Ingendo itsinda ry’Abasenateri ry’u Rwanda ryasuye ibihugu by’i Burayi birimo Denmark, Suède, Norvège na Finland ku itariki 10 kugeza 15 Werurwe 2025.
Senateri Kaitesi wari uyoboye iri tsinda, yabwiye Inteko Rusange ya Sena ku wa 4 Mata 2025, ko mu byo basobanuriye Inteko zishinga Amategeko, Abaminisitiri n’abandi bayobozi harimo n’ibibazo byo mu karere bagamije kubereka ukuri n’icyatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Ati “Twasanze hari ababyumva ko ari ngombwa ko FDLR isenywa kugira ngo hashobore kuboneka umuti urambye ku mutekano w’iki gihugu kandi banashyigikiye ko uburyo bwo kuvuga ikibazo cyo muri aka karere cyane cyane Denmark yavuze ko ibyo bisobanuka kurushaho kugira ngo abantu boye gutanga umuti utarambye.”
Senateri Kaitesi yahamije ko abo baganiriye babonaga ko ibihano byagiye bifatirwa u Rwanda bitari bikwiye.
Ati “Hari n’abavuze ko ari ngombwa ko RDC iganirizwa kugira ngo ishobore kubahiriza ibyemejwe n’uburyo nyafurika bwo gushaka ibisubizo byemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC.”
Abasenateri b’u Rwanda bagaragarije Abanyaburayi ko badakwiye kubogamira ku ruhande rwa Congo isabira u Rwanda ibihano nyamara hari abacanshuro b’Abanyaburayi bagaragaye, ibikorwa byo gutwika Ambasade y’u Rwanda n’izindi ziri i Kinshasa n’ibindi bitamaganwa n’u Burayi.
Ati “Ko tubizi neza ko abacanshuro bari muri Congo, banagaragaye kuki ari nta muntu uvuga ku bihano kandi dufite amategeko mpuzamahanga abuza gukoresha abacanshuro?”
Hari abacuritse ikibazo
Senateri Kaitesi yavuze ko hari Abanyaburayi bacuritse ikibazo cy’u Rwanda na RDC bitirira u Rwanda ko rushaka kwigarurira ibice byayo.
Ati “Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk’u Burusiya, Congo ikaba nka Ukraine bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyigarurira nk’uko inkuru y’u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.”
“Wari umwanya rero wo kubaganiriza tukababwira tuti dore ibibazo u Rwanda rufite. Hari ibibazo bya Congo, bituma Umunye-Congo uri aharenze za Kivu atunzwe n’Amadorali ya Amerika ari munsi ya 2 ku munsi.”
U Bubiligi bwakwirakwije ikinyoma
Senateri Kaitesi yavuze ko abenshi mu bo baganiriye basanganga bazi ukuri kw’ikibazo ariko hakabamo ibinyoma bakwirakwijwemo n’u Bubiligi.
Ati “Ibihugu bimwe twasanze u Bubiligi bwarabigezeho cyane kandi bwarabihaye umurongo wabwo, mukaganira akavuga ngo erega birumvikana ariko dufite aho duhagaze nk’Abanyaburayi.”
“Hari hamwe twagize amahirwe umuntu turamubwira tuti bagenzi bawe batubwiye ko bafite umurongo nk’Abanyaburayi aravuga ati ‘ariko ni twe Banyaburayi.’ Kubera iki tugomba kwemera ibyo abandi batubwira?”
“Byari n’amahirwe yo kubabwira ko amateka u Bubiligi bufitanye n’aka karere cyane cyane u Burundi na Congo bidaha u Bubiligi uburenganzira bwo kubaha ibitekerezo by’uburyo bifata.”
“Abenshi bakavuga bati rero uko u Burayi buteye tuzi ko u Bubiligi ari bwo buzi aka karere muturukamo. Kubera ko ari bwo bubazi cyane, ubundi umurongo bwajyaga butanga ni wo dukunda kugenderaho kuko ni bo bafite n’abakozi benshi bari mu karere.”
Abasenateri bahamije ko kuba barabashije gusobanura iby’iki kibazo bizatuma u Bubiligi buzakomeza kwifata nk’aho ari bwo soko y’amakuru ku Rwanda n’akarere.
Sena y’u Rwanda yemeje ko hakwiye kongerwa uburyo amatsinda atandukanye agirana ubucuti n’ibiganiro bituma gahunda zirebana n’u Rwanda zumvikana mu bihugu bitandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!