Gupfobya no guhakana Jenoside bibabangamiye inzira y’ubwiyunge mu Rwanda - Umushinjacyaha Mukuru wa MICT

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia (MICT), Dr Serge Brammertz, yaburiye abagize akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko ibikorwa byo guha ikuzo abahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi no guhakana ibyaha Jenoside, bibangamiye inzira y’ubwiyunge mu Rwanda no muri Yugoslavia.

Ku wa 11 Ukuboza 2019 ubwo yasobanuriraga akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye imirimo imaze gukorwa n’urwego ayoboye, Dr Brammertz yashimangiye ko hakiri byinshi byo gukora kugirango hatangwe ubutabera bukwiye.

Yagize ati ”Guha ikuzo abahamwe n’ibyaha by’intambara no guhakana ibyaha by’intambara, birimo n’ihakana rya jenoside, bikomeje kuba imbogamizi ikomeye mu gukurikirana abayikoze n’inzira y’ubwiyunge.“

Brammertz yongeyeho ko mu gihe urwego ayoboye ruri kugerageza guta muri yombi abantu umunani bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bafatwa nka ba ruharwa mu mugambi wa Jenoside; ubutabera bw’u Rwanda ubwabwo, buri kwikurikiranira abandi bantu basaga 500 bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ati ”Nubwo hakiri abashyira imbaraga mu guhakana jenoside yakorewe mu Rwanda, by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda; hari n’abakomeje kugoreka imvugo igamije koroshya uburemere bwa jenoside. Abandi nabo bakomeje guhakana ko hari ibyaha byakozwe bigamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi bose cyangwa igice cyabo.“

”Tubisanishije n’icyahoze ari Yugoslavia, imanza ibihumbi n’ibihumbi ziracyakeneye kuburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu, kandi ibi bizagerwaho ari uko habayeho kuvugurura ubufatanye bw’inzego z’ubutabera muri kariya gace.“

Dr Brammertz avuga ko mu cyahoze ari Yugoslavia, guhakana ibyaha no guha ikuzo abahamwe n’ibyaha by’intambara bimaze kuba karande mu gihe cy’imyaka myinshi ishize, kandi ko ibintu birushaho gukomera.

Yongeraho ko uyu mwuka ugira igaruka mbi ku butabera bw’igihugu ndetse no ku byaha by’intambara; kandi bidashoboka kuvuga ubwiyunge nyabwo igihe imiryango irushaho gukura ihanganye, aho gukorera hamwe.

Dr. Brammertz yanavuze ko mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugoslavia, abashinjacyaha, abacamanza, imiryango itegamiye kuri leta, ndetse n’abandi bakomeje kurwana urugamba rwo kugeza mu butabera abakoze ibyaha ndengakamere; bashyiraho amategeko ahana, ndetse banateza imbere ubwiyunge. Ubu bakeneye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga kuruta uko byahoze.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia (MICT) rwashyizweho n’akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye mu mwaka wa 2010; rufite amashami abiri, rimwe rifite icyicaro i La Haye mu Buholandi, irindi riri i Arusha muri Tanzania.

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, Dr Serge Brammertz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .