Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura Coronavirus n’ubw’abahitanwa na yo mu gihugu no muri Kigali mu buryo bw’umwihariko.
Amabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa ku wa 19 Mutarama 2021. Kuva kuri uwo munsi IGIHE yakurikiranye uko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali abantu bubahiriza ingamba zashyizweho.
Bitandukanye n’umunsi wa mbere, iyakurikiyeho mu mihanda itandukanye wasangaga urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse.
Nko muri Nyabugogo, nta muntu n’umwe wari muri Gare nk’uko byari bimeze ku munsi wa Mbere wa Guma mu Rugo, ubwo abaturage bashakaga gusubira mu ngo zabo by’umwihariko ku bo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byafatiye mu mihana.
Mu isoko rya Nyabugogo ahazwi nka Modern Market, abantu bari guhaha ibiribwa bitandukanye ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Uwineza Chantal, ni umucuruzi w’ibiribwa muri iryo soko, yabwiye IGIHE ko bishimiye umwanzuro ubemerera gucuruza ibiribwa, ahamya ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose asabwa mu kwirinda Coronavirus.
Ati ”Twabyakiriye neza kuko iyo umuntu acuruza ibyo kurya, abantu baba babikeneye urumva ntabwo wabihagarika.”
Yavuze kandi ko yishimira ko kuba aho barangurira batazamuye ibiciro nk’uko byigeze kubaho muri Guma mu Rugo ya mbere.
Mushimiyimana Agnes ukora muri Farumasi ya Zoom iherereye mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, yavuze ko nk’umwe mu bakora muri serivisi z’ingenzi adashobora guha icyuho Coronavirus.
Ati ”Nkatwe dukora mu nzego z’ubuzima tugerageza gufasha abatugana ndetse n’abatwegereye, tubakangurira kwirinda kuko dufite ibisabwa byose nka kandagira ukarabe, imiti isukura intoki ndetse tubagira inama uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe bikomeye bitwugarije ndetse n’Isi yose muri rusange.”
Yavuze ko by’umwihariko ku bantu babagana bafite ibimenyetso bijya gusa nk’iby’icyorezo cya Coronavirus, birimo ibicurane, babagira inama yo kubanza kugana ibigo nderabuzima ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati ”Yego koko Coronavirus mu bimenyetso byayo n’ibicurane birimo, hari abaza koko barwaye ibicurane ariko nk’umuntu wasobanukiwe uko Coronavirus ifata, umubaza ibindi bimenyetso afite hanyuma icyo agusubije kigufasha kumugira inama y’icyo gukora.”
Ibice bya Nyamirambo ndetse na Remera nk’ibisanzwe birangwamo urujya n’uruza, wasangaga abantu bari mu muhanda ari abasanzwe bajya muri serivisi za ngombwa kuko ahenshi wahasangaga inzego z’umutekano ndetse n’ibinyabiziga byabanzaga kwerekana ko byahawe uburenganzira bwo gukora ingendo.
Byitezwe ko iyindi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri izatangazwa nyuma y’iminsi 15 uhereye ku wa 19 Mata 2021 ubwo yatangazwaga.













Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!