Guma mu rugo ntaho turi buyicikire – Minisitiri Shyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko abaturarwanda nibakomeza kwirara, bishoboka ko mu minsi mike iri imbere basubizwa muri guma mu rugo, mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba cyongeye gukaza umurego.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko bimaze kugaragara ko abantu benshi bamaze kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19, mu gihe ntaho iki cyorezo cyagiye nubwo harimo kuboneka abarwayi bake.

Nko ku cyumweru, polisi yafashe abantu basaga 230 bari mu tubari biteretse inzoga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Minisitiri Shyaka yagize ati “Ikigaragara rero dukomeje kwirara, tudafashe ingamba ngo zishyirwe mu bikorwa, guma mu rugo ntaho turi buyicikire. Turayisubiramo, turirenza wenda icyumweru kimwe yangwa bibiri, ariko nibikomeza gutya, nicyo kibazo kigaragara ko dushobora kwirohamo, kandi nyamara dufite amahitamo y’uko twabyirinda.”

Yavuze ko abantu bakwiye kongera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ndete n’inzego zishinzwe guhana no gufata ibyemezo nazo zikabikora, kuko naho habayemo ibisa no kwirara.

Yakomeje ati “Wabonagamo ko hajemo akantu ko kwirara kuko, ahanini abantu babonye ibipimo bigenda bigabanyuka bakagirango Covid twayinesheje.”

“Iryo rero ni ryo kosa hira no hino ku isi ryagiye rihagaragara, aho ibihugu byari byaravuye muri guma mu rugo bikongera ubungu bu bikaba birimo biyisubiramo. Twagira ngo rero iyo nzira nk’u Rwanda, duhitemo kuyirinda.”

Ibihugu biheruka gusubira muri guma mu rugo kandi bimaze igihe kinini bifunguye ibikorwa byinshi birimo u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza, ndetse no mu Butaliyani icyemezo kiri hafi.

Gua hari icyizere cy’urukingo mu mezi ari imbere, nyuma y’uko hari urwatanze icyizere cyo kurinda umuntu kwandura kuri 90%, rwakozwe n’ibigo bya Pfizer na BioNTech.

Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abaturage babiri bo mu Karere ka Rwamagana bishwe na COVID-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ugera kuri 38.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 571 902, byasanzwemo 5242 banduye. Muri bo 4967 barakize, mu gihe 237 bakiri kwitabwaho.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yavuze ko abaturarwanda bakomeje kwirara, COVID-19 ishobora kubahindukirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .