00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukuraho Visa n’imisoro: Ibyo kwitega nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Togo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Hagati ya tariki ya 18 na 19 Mutarama, 2025, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi, binyuze mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho ndetse no gushaka izindi nzego z’imikoranire.

Ni ibiganiro byasize impande zombi zemeranyijwe ku buryo bwo kurushaho kwagura imibanire hagati y’ibihugu byombi, ibyitezweho kuzagira ingaruka nziza ku baturage b’ibihugu byombi.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yari aherekejwe n’itsinda rigari ry’abayobozi muri Togo bari mu nzego zo hejuru, aba bakaba baragize umwanya wo kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho kwihutisha iterambere mu nzego zinyuranye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko "Intego nyamukuru y’uru ruzinduko yari ugusuzuma ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. [Uru ruzinduko] rwari amahirwe yo kongera gushaka izindi nzego zirimo amahirwe y’imikoranire, yagirira akamaro abaturage b’u Rwanda na Togo."

Abakuru b’ibihugu bombi bagize umwanya wo kuganira mu buryo bwihariye, banakurikirana ibiganiro hagati y’amatsinda y’ibi bihugu. Perezida Kagame na Perezida Faure bashimiye umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Togo, ndetse baniyemeza gukomeza kwagura iyi mikoranire iri mu nzego za politiki, ubukungu n’imibanire.

Aba bayobozi kandi baboneyeho umwanya wo gusaba inzego bireba, kwihutisha irangizwa ry’ibyemeranyijweho, birimo gukorana mu buryo bwagutse, gushyiraho komisiyo ihuriweho, kugirana ibiganiro bya politiki, gukuraho visa no guhagarika gusoresha kabiri ku mpande zombi.

Iyo mishinga, kimwe n’ubundi bufatanye, bizasuzumwa mu bihe biri imbere, harebwa uburyo impande zombi zasinya amasezerano y’imikoranire.

Ibi binashingira ku kuba ibihugu byombi bisanzwe bishyigikiye gahunda zo guhuza Umugabane wa Afurika, dore ko byombi bishyigikiye gahunda z’iterambere ry’uyu mu Mugabane, gahunda zikubiye muri ’Agenda 2063.’

Ku rundi ruhande, ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Faure byanibanze ku ngingo z’ibiri kubera hirya no hino ku Isi bireba ibihugu byombi, yaba mu turere ibyo bihugu biherereyemo ndetse n’ahandi.

Hagati aho, nyuma y’ibiganiro byahuje amatsinda y’impande zombi, hemeranyijwe ku kohererezanya amatsinda agamije kwigiranaho, hakarebwa uburyo bwo guteza imbere imikoranire y’impande zombi.

Mu gusoza uruzinduko rwe, Perezida Faure yashimiye Perezida Kagame ndetse n’uburyo yakiriwe mu Rwanda, ndetse na Perezida Kagame amushimira kuri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Faure, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari kugenzurwa uburyo ibihugu byombi byakorana mu nzego zitandukanye.

Yaragize ati "Turebye imbere, tubona inzego nyinshi dushobora gukoranamo zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego za leta, imihigo, guteza imbere imijyi itangiza ibidukikije."

Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ko impande zombi zisurana, hakabaho kwigiranaho, ati "Izo ngendo zizafasha mu gusangira ubumenyi n’imikorere inoze mu nzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, icungamutungo n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishoramari rirengera ibidukikije, imiyoborere, itangazamakuru n’itumanaho, ibijyanye n’ibikorwa bya leta n’abakozi ndetse n’ibijyanye n’umutekano."

Perezida Kagame yakiriye Perezida Faure Essozimna Gnassingbé n'itsinda bazanye
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Togo, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé
U Rwanda na Togo ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza
Abayobozi mu nzego zitandukanye, ku ruhande rwa Togo no ku ruhande rw'u Rwanda, bagiranye ibiganiro bigamije gushaka uburyo bwo guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihugu byombi byiteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano w'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .