00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yerekanye ibyatuma ubucuruzi bwa Afurika bwaguka kurushaho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 December 2024 saa 07:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kwifashisha ikoranabuhanga mu gukuraho inzitizi zidashingiye ku misoro [NTBs] no gushyiraho gahunda zo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abacuruzi ku mipaka, ari bimwe mu byatanga ibisubizo ku bibazo byinshi bikibangamira ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, ndetse bikanashyiriraho umwuka mwiza ababukora.

Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane [Africa Trade Development Forum]. Ifite insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere ubucuruzi bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ryo guhanga udushya".

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buracyari hasi cyane ugereranyije n’indi migabane nka Aziya n’u Burayi, kuko bungana na 16% gusa by’ubucuruzi bwose buhakorerwa.

Ubucuruzi bukorerwa ku Isi yose, Afurika yihariye ubungana na 2,8% gusa, biterwa ahanini n’icyuho mu ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Hagaragajwe ko mu gihe gahunda y’isoko rusange rya Afurika [AfCFTA], yashyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bushobora kuzamuka ku rugero rwa 50% mu 2030.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika butere imbere, ibihugu byaho bigomba kugendana n’ibihe, bikisanisha n’urwego rw’ubucuruzi rugenda ruhinduka bitewe n’ikoranabuhanga rishya.

Ati “Gushora imari mu ikoranabuhanga muri Afurika si amahitamo ahubwo ni ngombwa. Ubwisanzure mu ngendo z’abantu, ibicuruzwa, na serivisi ni yo nzira izatugeza ku kubyaza umusaruro amahirwe yose y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika,”

“Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, gukoresha ikoranabuhanga mu gukuraho inzitizi zidashingiye ku misoro no koroshya urujya n’uruza ku mipaka ni ingenzi cyane.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere [UNCTAD], rigaragaza ko kwimakaza ikoranabuhanga byunganiwe n’amategeko yorohereza ubucuruzi, bishobora kugabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa byabwo ku rugero rwa 25%.

Dr. Ngirente yagaragaje ko hakenewe ishoramari ryihariye mu kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga kuko byafasha mu koroshya uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ku mipaka, serivisi z’imisoro n’izubwikorezi zikarushaho kunozwa.

Hari intambwe imaze guterwa n’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje mu rugendo rwo guhinduka igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba igifite ubukungu buteye imbere mu 2050, kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa bya Guverinoma byashyizwe ku ruhembe n’u Rwanda.

Yavuze ko U Rwanda rukataje mu guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, aho kuri ubu hakoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha imisoro ku byinjira n’ibisohoka mu gihugu binyuze ku rubuga rumwe [Rwanda Electronic Single Window], kwishyura serivisi zimwe na zimwe za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo n’ibindi.

Ati “Turimo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, ikoreshwa rya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, kugira ngo twongere umusaruro tugere ku bukungu burambye, kandi dukomeze ufufatanye mpuzamahanga.”

“Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi twabonye umumaro w’ikoranabuhanga mu bucuruzi mu bihe bya Covid-19, kuko ryatumye ubukungu n’ubucuruzi byacu bikomeza kwaguka cyane ku bicuruzwa by’ingenzi, ubwo ingendo zahagarikwaga n’imipaka igafungwa.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko urugendo rwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi rugikomeje.

Ati “Guhera ku guteza imbere inzira z’ubucuruzi zidakenera impapuro kugeza ku gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya gasutamo, twabonye uko ikoranabuhanga rishobora kunoza imikorere no kugabanya ikiguzi bitwara.”

Iyi nama igiye kumara iminsi ibiri ibera i Kigali, yateguwe n’Ikigo giharanira Iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika, TradeMark, ku bufatanye na Giverinoma y’u Rwanda. Yitabiriwe n’abingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ubucuruzi bwa Afurika, aho bazaganira ku cyateza imbere uru rwego ariko himakazwa ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika butere imbere, ibihugu bigomba kugendana n’ibihe, bikisanisha n’urwego rw’ubucuruzi rugenda ruhinduka bitewe n'ikoranabuhanga rishya
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko abafata ibyemezo, abikorera n'inzego za leta bagomba gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere rya Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Trademark Africa, David Beer, yagaragaje ko ikoranabuhanga ariryo rizageza Afurika aho yifuza
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko urugendo rwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi rugikomeje
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trademark Africa wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Ingabire Paula, yari yitabiriye itangizwa ry'iyi nama
Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA) Wamkele Mene, yashimiye bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba bikomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank, Haytham El Maayergi yavuze ko hakwiye ubufatanye bw'ibihugu kugira ngo bigere ku iterambere byifuza
Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'ubucuruzi mu bihugu bya Afurika bitandukanye

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .