00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukura abazunguzayi mu mihanda bigiye gushorwamo miliyoni 400 Frw

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 August 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024/2025 hazakoreshwa miliyoni 400 Frw mu bikorwa byo gukura abakora ubucuruzi butemewe mu mihanda, bakabasha kwiteza imbere.

Mu masaha y’umugoroba, imbere ya gare ya ‘Downtown’ mu Mujyi wa Kigali haba huzuye abacururiza ku muhanda mu buryo butemewe n’amategeko bacungana n’inzego z’umutekano ngo zitabambura ibicuruzwa byabo.

Aha ni munsi y’isoko rito rya Nyarugenge (Nyarugenge Mini Market) ryashyiriweho abazwi nk’Abazunguzayi kugira ngo bakore ubucuruzi mu buryo buboneye.

Mu gatabo gasobanurira abaturage ingengo y’imari kahawe abayobozi b’inzego z’ibanze mu Kerere ka Nyarugenge kuri uyu wa 23 Kanama 2024 hagaragaramo gahunda yo kubakura mu muhanda.

Umuyobozi ushinzwe Amavugurura mu ngengo y’Imari muri Minecofin, Asiimwe Geoffrey yatangaje ko ingengo y’imari iba ikubiyemo bimwe mu byifuzo by’abaturage, ndetse mu bihe byashize hari ababazaga niba mu ngengo y’imari hari ibireba akarere batuyemo birimo.

Ati “Umuturage aba agomba kumenya ingengo y’imari yatowe ibyifuzo bye birimo? Ni gute yabigiramo uruhare, tugaragaza uburyo umuturage ashobora kugira uruhare mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari yewe no gukurikirana ibikorwa byo mu ngengo y’imari yatowe.”

Mu nshamake y’ibizakorwa mu Mujyi wa Kigali harimo “Umushinga wo gukura mu muhanda abakora ubucuruzi butemewe mu mihanda” uzatwara miliyoni 400 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari, yabwiye IGIHE ko kuba abantu bacururiza mu mihanda bagenewe ingengo y’imari bishimishije ariko bigomba kuva mu nyandiko gusa.

Ati “Urebye amaso aguha, ntabwo biracika. Niba abantu bakigaragara mu muhanda, abantu bakibirukaho, bakaba bakibafata ni uko na bo ubwabo ntabwo bari bagerwaho neza n’ibyo bagenewe n’ingengo y’imari. Urugamba ruracyakomeje.”

Ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bashya batorwaga kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasabye kwita ku b’amikoro make no kubazamura.

Ati “Ab’amikoro make mufite inshingano yo kubafasha kugira ngo biteze imbere, ku bw’amahirwe dufite iyo gahunda yo gufasha abaturage ngo biteze imbere mu buryo burambye atari ukubafasha gusa kubaho ahubwo ari ukubafasha kugira ngo bave mu bukene barimo.”

Nta mibare nyakuri y’abakora ubucuruzi bwo mu mihanda mu Mujyi wa Kigali ihari, gusa mu bihe bitandukanye hagiye hubakwa amasoko agenewe abazunguzayi ariko amwe muri yo bagenda bayavamo bavuga ko babuze abakiliya.

Asiimwe Geoffrey yavuze ko abaturage bose bakwiye kumenya ibikubiye mu ngengo y'imari
Dr Emmanuel Safari yatangaje ko amafaranga agenewe gufasha abazunguzayi akwiye gukora ibyo koko
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge y'Akarere ka Nyarugenge bashyikirijwe udutabo

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .