Mu bigo byashinzwe uko iminsi igenda bigahindura ubuzima bwa benshi harimo n’icyitwa Martin Hardware LTD cyatangijwe na Niyitegeka Yves.
Ni ikigo cy’ubucuruzi cyatangiye mu 2012, cyibanda ku bikoresho by’ubwubatsi ariko nyuma kigenda cyagurira imirimo mu bwikorezi bwambukiranya imipaka, gusazura amapine n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
Niyitegeka Yves w’imyaka 40 yabwiye IGIHE ko ikigo cye cyatangiye mu buryo bugoye yifashishije amafaranga yakuye mu nshuti.
Uyu mugabo yarangije amasomo y’ibaruramari n’icungamutungo mu 2012 ahita yinjira mu bushabitsi nk’umurimo w’umuryango.
Ati “Ntabwo ari ibintu byizanye kuko mu muryango wacu ari abantu batekereza gucuruza no gukora ubushabitsi butandukanye ndetse ni na byo byatumye ntava muri icyo cyerekezo.’’
Yavuze ko igishoro cya mbere bamwe badaha agaciro ari icyizere ugirirwa n’abantu kurusha gutekereza ku mubare w’amafaranga bazatangiza.
Ati “Mu bucuruzi habamo ikintu cy’icyizere cyane n’ubunyamwuga. Ubwabyo uko wizerwa ni igishoro kinini udashobora kubona uko kingana, ubwabyo uko wizerwa uko abantu bakuzi ni igishoro kinini utabona uko kingana.”
Nyuma y’icyizere abantu baba basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo abantu babagiriye icyizere batagitakaza.
Uko byari bimeze mu intangiro n’uyu munsi harimo impinduka zikomeye…
Niyitegeka yavuze ko yatangiye iki kigo akoresha umukozi umwe ariko uko imyaka yagiye igenda bintu byagiye bihinduka ku buryo mu myaka itatu hagaragaraga impinduka zikomeye.
Ati “Mu bucuruzi iyo wagize ibibazo byinshi bijyanye n’akazi ni bwo ubona ko ibyo gukora biri kugenda bikura. Natangiye kubona ibibazo by’akazi maze imyaka itatu ntangiye. Mu 2015 ni bwo natangiye kubona impinduka, amafaranga ataraba menshi ariko mbona ko hari aho bigana.”
Mu 2016 yatangiye guhemba abantu benshi kurusha indi myaka yari amaze ndetse n’abamwizera bakomeza kwisukiranya umunsi ku wundi.
Kugeza ubu Martin Hardware LTD ifite abakozi barenga 300 bahembwa umushahara uhoraho, ba nyakabyizi barenga 150 ndetse n’abandi bakora indi mirimo ishamikiye ku byo baba bahaye abandi barenga 600.
Ashimira Leta y’u Rwanda, agaha urubyiruko umukoro
Uyu mugabo yavuze ko aho ageze uyu munsi ahashimira cyane Leta y’u Rwanda, kubera ko ifasha abaturage bayo mu buryo bwose bushoboka umunsi ku wundi.
Ati “Ikintu cya mbere aho mpagaze uyu munsi nshimira Leta y’u Rwanda. Amahirwe mfite uyu munsi ntabwo wayabona mu kindi gihugu. Kubera ko ni Leta ikunda abaturage, yubaka imirimo kandi igatanga amahirwe ku bantu bose bitandukanye n’ahandi abantu babona cyangwa bibwira.”
Yakomeje ati “Kuko abantu benshi bibwira ko ushobora kujya hanze ugakora ubucuruzi bw’akajagari ukazamuka ariko ibyo byose aho tugenda turabibona, tukabona n’ingorane zirimo. Nishimira kuba ndi Umunyarwanda, utuye mu Rwanda kandi ufite igihugu kinyitayeho kandi kikampa n’uburyo bwo gukora.”
Niyitegeka avuga ko afitanye ibibazo n’ibisekuru biri inyuma ye kuko benshi badashaka kwiga ikintu ahubwo bashaka amafaranga menshi kurusha ubumenyi bwafasha kuzihangira imirimo yabo cyangwa kuba akazi umuntu yaba afite gashobora kumuhesha akandi kubera gukorana umwete.
Ati “Abakiri bato uramufata ugashaka kumuha umushahara wamubeshaho ushaka kugira ibyo umwigisha ku buryo mu gihe mwaba murangije gukorana abe yajya mu bye, ariko ugasanga ntafite inyota y’ubumenyi.”
Avuga ko ibintu byose biza hari aho biturutse kandi ko nta handi ari mu kazi umuntu aba yatangiriyeho.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!