00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukubitwa no kwicwa: Inzira y’umwijima Kidane asangiye n’izindi mpunzi zatabawe n’u Rwanda zikuwe muri Libya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 June 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Ni Saa kumi n’iminota 20 z’urukerera rwo ku wa 16 Gashyantare 2021, mu Mujyi wa Port, uherereye mu Burasurazuba bwa Sudani, Aaron Weldemariam Kidane amaze gupakira mu gikapu gito ibintu birimo imyenda, afashe n’utundi twa ngombwa nkenerwa mu rugendo yerekeje i Londres mu Bwongereza.

Aaron w’imyaka 20 asize bashiki be babiri na nyina ubabyara baryamye, akimara kurenga irembo ahise azimya telefone maze akora urugendo rw’isaha n’amaguru agana mu Murwa Mukuru, Khartoum.

Uyu musore byamutwaye iminsi ine ngo agere i Khartoum. Ntabwo yahatinze, yahavuye yerekeza muri Libya. Aho niho yagombaga kunyura akambuka Inyanja ya Méditerranée yerekeza mu Butaliyani, akazahava yerekeza i Londres mu Mujyi w’amata n’ubuki kuri we.

Urugendo ruva mu Murwa Mukuru wa Sudani ugera ku butaka bwa Libya ntabwo rwamworoheye kubera ko hari nk’aho yamaze iminsi 11 agenda n’amaguru mu Butayu.

Ni urugendo yaje guhuriramo n’abandi bahuje ikibazo, bose berekezaga muri Libya, bafite inzozi zo kujya i Burayi.

Muri urwo rugendo yamazemo ukwezi kose, hari aho yageraga akabasha kubona ikamyo [ni amakamyo akora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko abajyana muri Libya].

Ku wa 4 Mata 2021, nibwo yari akandagiye ahitwa Tazirbu, mu Karere ka Kufra, kamwe mu tugize Libya. Aha naho ni mu butayu. Uretse abakora ibikorwa bya magendu n’abagizi ba nabi, kubona umuntu wakugirira neza bisa n’ibigoye.

Muri aka gace yahamaze amezi abiri, aho yaje guhurira n’abakora ibikorwa byo kujyana abantu ku Nyajya ya Méditerranée. Baramufashe baramukubita, bamugirira nabi, bamwambura telefone ye bakajya bafata amashusho barimo kumukubita bakayoherereza iwabo kugira ngo bohereze amafaranga.

Muri ayo mezi abiri; Aaaron usigaye aba mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Rwanda, yari atarakaraba. Ibyo kurya yashoboraga kumara icyumweru atarabibona, inkoni zavuzaga ubuhuha n’indi mibereho iteye agahinda.

Byageze aho iwabo bashaka ibihumbi bine by’amadorali ya Amerika [$4000], kugira ngo abashe kurekurwa afate inzira yerekeza mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli. Muri uwo Mujyi niho habarizwa icyambu cya Tripoli ari nacyo abantu banyuraho bambuka mu bwato bajya mu Butaliyani.

Ati “Ayo $4000 barayatanze ariko biranga biba iby’ubusa bakomeza kunkubita banga kundekura, kugeza ubwo iwacu bohereje andi, sinzi ukuntu bayabonye ariko barayabonye. Namaze amezi abiri ntabyo kurya, nta mazi […] bwari ubuzima bugoye cyane.”

Yafashwe ataragera ku cyambu

Ubusanzwe n’ubwo yavukiye muri Sudani akaba ariho yakuriye we n’umuryango we, afite inkomoko muri Eritrea kuko niho umuryango we ukomoka, gusa baje kwimukira muri Sudani kubera ibibazo by’intambara.

Avuga ko akigera muri Libya yari yabwiye iwabo ko ariho aherereye. Hari hashize igihe baramubuze cyane ko na telefone ye yari yarayikuyeho. Barumiwe, bamubaza icyamujyanye arabasobanurira ko agiye i Burayi.

Iyo niyo mpamvu n’igihe yahuraga n’abagizi ba nabi, iwabo babashije kumwoherereza ayo mafaranga kugira ngo abashe kurekurwa.

Ubwo bari bamaze kumwishyurira ayo mafaranga yararekuwe, afata inzira yerekeza i Tripoli. Amaze kuhagera ntabwo yabashije gukabya inzozi kubera ko yafashwe arimo kureba Icyambu cya Tripoli hakurya ye.

Ati “Aho nahamaze nk’ukwezi, dutegereje ko haboneka Ubwato buzatwambutsa. Batubwiye ko bwabonetse, turagenda. Habura nk’amasaha 17 ngo tubwinjiremo baradufashe bahita batujyana muri gereza ya Gharyan, aho muri Libya.”

Benshi bapfiriye mu maso ye muri gereza

Mu bindi bihugu bitekanye, gereza ni igororero ariko mu bihugu nka Libya, gereza n’irimbi bijya kungana. Izi gereza akenshi zifungirwamo abafashwe bashaka kwambuka ngo bajye i Burayi.

Gereza ya Gharyan n’iyitwa Zintan zirazwi cyane ku bimukira bajya i Burayi baciye muri Libya.

Kugera muri Gharyan ubuzima burahinduka, inkoni iba ivuza ubuhuha, isasu naryo ni uko kuko abenshi barasirwamo, abagerageza kwiyahura nibo benshi, abakubitwa bunyamanswa n’ibindi bikorwa bigayitse.

Iyi foto igaragaza Abanyafurika bicajwe kuri gereza y'agateganyo ya Gharyan muri Libya

Aaron afite ibikomere mu mugongo, ku matako, ku nda no ku kaguru [ku murundi] ndetse no hasi ahagana ku kirenge. Icyo gikomere cyo ku kirenge yakigize ubwo yahanukaga ku gikuta arimo kugerageza gutoroka gereza ya Gharyan.

Ati “Baradukubitaga buri kanya insinga z’amashanyarazi […] ibyo kurya ntabwo byoroshye kubibona, amazi nayo ntayo. Iyo urebye nabi barakurasa, abantu benshi bagiye bagerageza kwiyahura bikanga.”

Aroan avuga ko ibindi bikorwa by’ubunyamanswa bikorerwa muri iyi gereza, uretse gufatwa ku ngufu bagakoreshwa ubutinganyi, banakorerwa ibikorwa by’irondaruhu, ku buryo Abarabu cyangwa Abirabura baba bafite akaga bakomeye muri izi gereza.

Ati “Ni abantu babi cyane, bagira irondaruhu, […] ntabwo ari ahantu nakwifuriza kuba kubera ko ibikorwa bikorerwamo biteye agahinda. Abenshi barapfa, kugira ngo uzabashe kuhava uri muzima ni amahirwe.”

Umunsi ubwo bari bari muri iyi gereza, ngo nibwo bababwiye ko ushaka gusaba kuzanwa mu Rwanda yabikora, ahita yuzuza ibyangombwa nyuma yo kubona ko ubuzima bwari bukomeje kuba bubi kurushaho.

Ati “Nanditse nsaba kuzanwa mu Rwanda. Bari baradusobanuriye ko nituhagera dushobora gusaba gusubizwa iwacu cyangwa tugasaba ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi bikatwakira. Narabisabye, kubw’amahirwe banyohereza mu Rwanda.”

Yongeye kugira icyizere cyo gukabya inzozi

Ku wa 29 Werurwe 2022, nibwo Aaron yari akandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, ahita ajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Emergency Transit Mechanism], iherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuri ubu muri Gashora ETM abanamo n’abandi barenga 450 baturuka mu bihugu birimo Sudani [ari naho aturuka] Eritrea, Ethiopia, Somalia, Libya n’ahandi.

Muri rusange kuva mu 2019, Gashora ETM, imaze kunyuramo abimukira n’abasaba ubuhunzi 1055. Muri bo abagera 628 bamaze kubona ibihugu bibakira mu gihe abandi 457 bayicumbikiwemo.

Mu kiganiro na IGIHE, Aroan Weldemariam Kidane yavuze ko kuva yagera mu Rwanda, yakiriwe neza, ubuzima burongera buragaruka.

Ati “Hano ni heza cyane. Batwitaho, batugenera buri kimwe, tubayeho mu bwisanzure. Ubu turimo kwiga imyuga [njye ndimo kwiga gutwara imodoka] kandi nkabasha no guteza imbere impano yanjye y’umuziki. Tumeze nk’abari mu rugo ubu.”

Aroan avuga ko kuri ubu asigaye avugana n’iwabo kuri videocall cyangwa kuri Facebook Messenger bakabona ubuzima bwarahindutse. Ubu bongeye kumwenyura no kugira icyizere cy’uko umwana wabo atagipfuye.

Ku rundi ruhande ariko, inzozi zo kujya i Londres ziracyari zose kuri Aroan ndetse ubu yamaze kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi aho yiteze kuzabona ikimwakira, akakinyuramo akabya inzozi ze.

Aaron na bagenzi be bamaze kwisanga mu buzima bushya i Gashora
Aha Umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na Aroan na mugenzi we w'umukobwa ukomoka muri Eritrea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .