Gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bigeze kuri 55% mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mutarama 2020 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha binyuze mu mashuri arimo za mudasobwa azwi nka ‘Smart Classrooms’, mu mashuri abanza bimaze kugera kuri 64% mu gihe mu mashuri yisumbuye bigeze kuri 55%.

Ubu buryo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu mwaka wa 2016, hagamijwe kujyanisha imyigire n’aho Isi igeze. Muri Mutarama iyi gahunda yari imaze kugera mu bigo 711 by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu butumwa yatangaje yifashishije Twitter, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko urugendo rukomeje mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ku buryo rigomba kugera mu mashuri yose 100%.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yongeyeho ko hejuru y’ibyo, buri mudasobwa iba ifite uburyo burinda umwana kuba yayifashisha akinjira mu bintu bishobora kumuyobya.

Yagize ati “Hejuru y’ibyo, mu buryo bwo kurinda umwana bijyanye n’ikoranabuhanga, mudasobwa z’amashuri ziba zifite uburyo zikumira ibintu bidakenewe mu bijyanye n’amasomo. Ibibaho byandikishwaho ingwa nabyo bizakomeza gusimbuzwa ibigezweho by’umweru.”

Smart classroom ni uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe na ‘Africa Smart Investment’ hagamijwe kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri.

Biteganywa ko uyu mwaka wa 2020 ugomba gusiga amashuri yose ya leta ashyizwemo ibi byumba by’amashuri bishobora kwifashishwa mu ikoranabuganga.

Gahunda ya ‘Smart Classroom’ yaje yunganira iya ‘One laptop per child’ yatangijwe muri Kamena 2008 igamije gutanga mudasobwa imwe kuri buri mwana, intego zayo zari izo kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Mu mwaka ushize Minisitiri Mutimura yatangaje ko Guverinoma yafashe amashuri 166, ariyo agomba guherwaho mu kubaka uyu mushinga wa Smart Classroom. Guverinoma yateganyije ku ikubitiro kugenda ishyira mudasobwa 100 muri buri shuri, aho ishaka ko uyu mushinga ugera mu mashuri 1500.

Ibyumba by'ikoranabuhanga byitezweho kuzana impinduka mu burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .