00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda: Icyo imibare ivuga ku bibera ahihishe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 01:43
Yasuwe :

Hashize iminsi impaka ari zose mu Rwanda, abanyarwanda batavuga rumwe ku mushinga w’itegeko wasabiraga abana bafite guhera ku myaka 15 kwemererwa kubona uburyo bubarinda gutwara inda.

Ni itegeko ryafashwe na bamwe nk’irishaka gushora abana mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe abandi barifataga nk’iryashoboraga kurokora ubuzima n’ahazaza h’abana b’abakobwa, kuko benshi bakomeje guterwa inda.

Ariko se imibare igaragaza iki ku mibonano mpuzabitsina mu Rwanda? Abantu batangira kuyikora ryari? Ni izihe ngaruka iteza?

Turifashisha ibyavuye mu bushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage, DHS 2020, bwasohotse muri Nzeri 2021. Bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), ku myaka 2019-20.

Imibonano mpuzabitsina ya mbere

Ubwo hakorwaga ubushakashatsi, byagaragaye ko nibura mu bantu b’igitsinagore bafite hagati y’imyaka 25-49, bakoze imibonano mpuzabitsina ya mbere ku mpuzandengo y’imyaka 20,7.

Urebye mu bagabo bafite imyaka hagati ya 25-59, bo bayikoze ku myaka 22,2.

Ubu bushakashatsi ariko bwerekanye ko nibura 2% muri ba bagore bafite imyaka iri hagati ya 25-49, imibonano mpuzabitsina ya mbere bayikoze ku myaka 15 naho 20% bayikoze ku myaka 18.

Kugeza ku myaka 20, nibura 42% by’abagore bari bamaze gukora imibonana mpuzabitsina.

Ni mu gihe mu bagabo, 3% by’abafte imyaka hagati ya 25-49 bakoze imibonano mpuzabitsina ya mbere ku myaka 15, naho 31% bayikora ku myaka 20.

Abakobwa bo mu miryango ikennye byagaragaye ko bakora imibonano mpuzabitsina mbere, kurusha abo mu miryango yifashije.

Ni mu gihe urebye mu bafite imyaka hagati ya 15-24, abagera kuri 4% mu bakobwa na 8% mu bahungu, bakoze imibonano mpuzabitsina bafite imyaka kugeza kuri 15.

Iki ni cyo cyiciro cyasabirwaga kwemererwa kubona uburyo bubarida gusama.

Mu babajijwe, umukobwa umwe muri batanu (21%) yavuze ko yakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kuzuza imyaka 18, mu gihe mu bahungu ari 23%.

Iyi mibare mu bahungu bafite imyaka hagati ya 15-24 bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 15, yaragabanutse ugereranyije n’ubushakashatsi bwo mu 2014-15 kuko bari 5%, mu gihe mu bakobwa bari 11%.

Ibyago byo kugerageza gukora imibonano mpuzabitsina ku bakobwa mbere yo kugira imyaka 15 biracyari hejuru cyane (10%) kurusha abahungu (5%).

Nk’ingaruka, munsi ya 1% by’abakobwa bafite imyaka hagati ya 15-19 babyaye munsi y’iyo myaka.

Mu bushakashatsi ariko, nta muhungu utaruzuza imyaka 15 wagaragaje ko yateye inda. Bivuze ko abana bavutse bashobora kuba bakomoka ku nda zatewe n’abantu bakuze.

Imibonano mpuzabitsina ikorwa ku bwinshi

Mu bushakashatsi, hafi kimwe cya kabiri cy’abagore (48% ) n’abagabo (49%) bafite imyaka hagati ya 15-49 babajijwe, bavuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina mu byumweru bine byari bishize.

Abagore 27% n’abagabo 30% nibo bavuze ko batakoze imibonano mpuzabitsina.

Muri ubwo bushakashatsi rero, umugore 1% n’abagabo 6% bafite imyaka hagati ya 15- 49, bavuze ko bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu babiri batandukanye cyangwa barenga, mu mezi 12 ashize.

Byagaragaye ko mu bantu batarashaka bafite imyaka 15-24, abakobwa 76% n’abahungu 70% ari bo batarakora imibonano mpuzabitsina.

Imibare y’abatarakora imibonano mpuzabitsina yiganje mu byaro, kurusha mu mijyi.

Iyo bigeze ku gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, abahungu bafite imyaka hagati ya 15-24 nibo baje imbere mu kuba barakoze imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe batashyingiranywe ( 2%), kurusha abakobwa (1%).

Muri icyo gihe, abakobwa 46% n’abahungu 78% nibo bakoresheje agakingirizo.

Abakobwa baryamanye n’abo batashakanye bakoresheje agakingirizo benshi ni abo mu mijyi (57%) kurusha mu byaro (41%). Nyamara iyo bigeze mu bahungu, abakoresheje agakingirizo benshi ni abo mu byaro (79%) kurusha abo mu mijyi (76%).

Bamwe bajya no ku isoko

Uretse kuba abantu babyumvikanyeho, hariho n’uburyo abantu bajya kugura igitsina, bagatanga amafaranga, impano cyangwa ibintu umuntu ashobora kwizeza undi ngo baryamane.

Muri ubwo bushakashati, abagabo 4% bafite hagati y’imyaka 15-49 bameye ko bigeze kwishyura imibonano mpuzabitsina.

Uwo mubare ugenda uzamuka uvuye munsi ya 1% mu bahungu bafite imyaka hagati ya 15-19 ikagera kuri 7% mu bafite hagati y’imyaka 25-29, igasubira kuri 6% mu bafite imyaka 30-39 na 5% mu bafite hagati y’imyaka 40-49.

Mu bagabo baguze igitsina mu mezi 12 ashize, 75% ni bo bavuze ko bakoresheje agakingirizo. Iyo mibare ariko yarazamutse kuko mu 2014-2015 yari 65%.

Imibonano mpuzabitsina n’ihohoterwa

Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura nibura 65% by’abagore na 39% by’abagabo babona hari impamvu zumvikana zatuma umugabo akubita umugore we.

Impamvu zirindwi zigarukwaho ni ugushiririza ibiryo, gushyogoza umugabo, kujya ahantu atamubwiye, kutita ku bana, kwanga ko bakorana imibponano mpuzabitsina, kumuca inyuma cyangwa kureba muri telefoni ye.

Mu bagabo n’abagore bafite imyaka hagati ya 15-49, abagore 61% bemeje ko umugabo ashobora gukubita umugore we igihe asanze amuca inyuma, mu gihe abagabo ari 36%.

Abagore 31% kandi bavuze ko umugore ashobora gukubita umugore we igihe yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina, mu gihe abagabo babyumva batyo ari 6%.

Izo mpamvu zijyanye n’imibonano mpuzabitsina ziyongeraho izindi nko gukubita umugore kubera ko atita ku bana, byashyigikiwe n’abagore 40%, mu gihe abagabo ari 13%.

Icyakora, muri rusange umubare w’abagore bemera ko umugore akwiye gukubitwa waragabanyutse, uva kuri 56% mu 2010 ugera kuri 41% mu 2014-15, wongera kuzamuka uba 50% mu 2019-2020.

Ni mu gihe abagabo bashyigikiye ko umugore ashobora gukubitwa bagabanyutse bagera kuri 25% mu 2010, baba 17% mu 2014-15, ariko baza kuba 18% mu 2019-20.

Muri ubwo bushakashatsi kandi, abagabo n’abagore babajijwe batekereza ko umugore afite impamvu zumvikana zishobora gutuma yanga gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we igihe azi ko amuca inyuma, cyangwa akamusaba gukoresha agakingirizo igihe afite indwara zandurira mu myanya ndangagitsina.

Umubare munini w’abasubije mu bagabo n’abagore wagaragaje ko aba afite impamvu zumvikana.

Bukomeza buti “Hafi bitatu bya kane (73%) by’abagore na 85% mu bagabo bemeje ko umugore yaba afite impamvu zumvikana zo kwanga ko bakorana imibonano mpuzabitsina igihe umugabo we afite abandi baryamana; 92% mu bagore na 95% mu bagabo bemera ko yaba afite impamvu mu gusaba umugabo gukoresha agakingirizo igihe afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Muri ubwo bushakashatsi, abagore bafite abagabo babazwaga niba babasha kubwira umugabo ‘oya’ igihe badashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa niba babasha gusaba abagabo babo gukoresha agakingirizo.

Bukomeza buti “Hejuru y’abagore batatu muri bane (77%) bavuze ko bashobora kubwira oya umugabo igihe badashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse uwo mubare uvuga ko ushobora gusaba umugabo gukoresha agakingirizo.”

Muri iki cyiciro, abagore bo mu mijyi baje hejuru y’abagore bo mu cyaro.

Uwo mubare kandi uzamuka uko ugenda ugera mu byiciro by’abagore bize, ugereranyije n’abatarize.

Imibare kandi yerekana ko mu bantu babajijwe, abagore 8% bafite imyaka iri hagati ya 15-49 bagaragaje ko abagabo babo cyangwa abo bashakanye bafite abandi bagore, mu gihe abagabo 3% mu babajijwe bafite imyaka 15-49, bemeye ko bafite abandi bagore.

Icyakora, abagore bari mu buharike baragabanyutse kuko bageze ku 8% bavuye kuri 14% mu 1992 na 7% mu 2014-15.

Kwirinda gusama mu bakobwa

Mu kugaragaza icyuho mu kuboneza urubyaro, ubushakashatsi bwagaragaje ko cyiganje cyane mu bakobwa batashyingiwe bakora imibonano mpuzabitsina (37%) kurusha mu bagore bashyingiwe (14%).

Muri rusange, kuboneza urubyaro mu bagore bashyingiwe biri kuri 64% mu bafite imyaka hagati ya 15-49.

Umubare munini mu bagore bashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro (58%), mu gihe 6% bakoresha uburyo bwa kamere.

Ubushakashatsi bikomeza buti “50% by’abakobwa batarashaka bakora imibonano mpuzabitsina bakoresha uburyo burida gusama, 48% bagakoresha uburyo bugezweho naho 2% bagakoresha uburyo bwa kamere.

Imibare kandi yerekanye ko abakobwa batarashaka bakora imibonano mpuzabitsina, bakenera uburyo burinda gusama (87%) kurusha abagore bashatse (78%).

Banafite icyuho kiri hejuru mu kubona ubu buryo (37%) kurusha abashatse ( 14%)

Ibyago byo kwandura indwara

Mu gihe abakora imibonano mpuzamabitsina bangana batyo, mu bafite hagati y’imyaka 15-49 babashije kwipimishija virusi itera sida bakamenya uko bahagaze, mu bagore ni 78% mu gihe mu bagabo ari 64%.

Muri rusange, imibare igaragaza ko abantu bipimishije HIV mu mezi 12 yari ashize bagabanutse ugereranyije no mu 2014-2015, abagore bagera kuri 36% bavuye kuri 38%, mu gihe abagabo bageze kuri 30% bavuye kuri 37%.

Muri rusange, gukoresha agakingirizo mu bantu batashakanye bizamuka bijyanye n’amashuri abantu bize, kuko ku bagabo batize ari 29%, naho mu bize guhera ku mashuri yisumbuye ni 67%.

Mu bagore, ababayeho mu buzima bwifashije nibo bakoresha agakingirizo kurusha abakennye.

Ku wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, yari mu Nteko Ishinga Amategeko ngo ayigezeho ibisubizo mu magambo ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda cyane cyane amakimbirane mu bashakanye n’ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango.

Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo mu muryango, aho usanga nk’umubare munini w’abantu ushyigikiye gukubita abagore.

Ku kibazo kijyanye n’amakimbirane akigaragara mu miryango, Minisitiri Bayisenge yavuze ko hateguwe imfashanyigisho igenewe abagiye gushinga urugo ikazakoreshwa mu mugoroba w’umuryango, mu nyigisho z’amadini n’amatorero ndetse n’inzego zibanze zisanzwe zigisha abagiye kurushinga.

Minisitiri Bayisenge kandi yagaragaje ko ko leta ikomeje gahunda yo kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire, abashakanye bakirinda guhangana biturutse mu kutamenya icyo politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye igamije.

Minisitiri Bayisenge yijeje abadepite gukomeza gushaka umuti ku bibazo byugarije imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .