00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhugira mu kazi bikomeje gutuma abana bagwingira: Ababyeyi baburiwe

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 03:35
Yasuwe :

Tuyisenge Claude, ni umugabo wikorera wo mu mudugudu wa Birambo, mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi. Yashidutse abaganga bamubwira ko umwana we yagwingiye, kandi atarabuze ibyo amugaburira.

Byatangiye umwana we arwara umusonga afite amezi ane kubera kutitabwaho bihagije, babanza kumuvuriza mu kigo nderabuzima, biranga, bamwohereza ku Bitaro bya Kilinda.

Ati "Ku mezi 18 nibwo twamushyize ku gasambi tubona ari mu muhondo. Amezi 18 yayagize mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nyuma y’amezi atatu arwariye mu bitaro bya Kilinda. Icyo gihe ntabwo yashoboraga kurya, yatungwaga n’ibere rya nyina".

Ubundi umwana uri munsi y’imyaka ibiri agomba kugaburirwa inshuro enye ku munsi, kandi agahabwa amafunguro afite isuku kugira ngo atarwara inzoka.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi igaragaza ko mu karere ka Karongi, abana 44% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’inzoka bakomora ku mwanda.

Nyuma yo kubona ko umwana we yagwingiye kandi Tuyisenge atarabuze icyo amugaburira, nk’umugabo mu rugo yahise atangira kumwitaho by’umwihariko.

Yagiye inama n’umugore we ukora ku Kigo nderabuzima, umwe akajya anyaruka saa sine za mu mugitondo akajya kugaburira umwana, saa sita na saa cyenda.

Tuyisenge yakomeje ati "Kuri ubu dusiga tumuhaye igikoma, saa yine nkajya kumuha ifunguro rya saa yine, saa sita mama we agataha akajya kumuha irya saa sita, saa cyenda ngasubirayo kureba ko ifunguro rya saa cyenda arihabwa. Twabikoze amezi ane dusubiye kumupimisha dusanga yavuye mu igwingira".

Asaba ababyeyi bose bareresha abana abakozi, kujya bakurikirana bakamenya niba ibyo basigira abana babo babihabwa.

Ati "Hari umukozi nari mfite, ngiye mu rugo saa yine arambwira ngo umwana yanze igikoma, mama we atashye saa sita asanga igikoma cyashizemo na teremusi yayogeje, ndibaza nti ’ese umwana wanze igikoma mu gitondo ni we wakinyoye akimaramo?”

“Ababyeyi bafite abana bareresha abakozi bakwiye kujya bagenzura niba koko ibyo babageneyebabifashe".

Ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bigaragaza ko igihugu gifite abana bagwingiye barenze 20% kiba kiri mu bihugu bifite igwingira rikabije.

Ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku buzima bukorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri 2020, mu Rwanda abana bagwingiye bari 33% bavuye kuri 38% mu 2015.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Gatsinzi Umutoni Nadine, avuga ko mu bitera igwingira harimo ubukene, uburwayi bw’inzoka, kutamenya kutegura indyo yuzuye n’uburangare bw’ababyeyi.

Mu karere ka Karongi umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 17% ugera kuri 32% muri 2020, uvuye kuri 49% muri 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko hari imiryango ifite abana bagwingiye ibiterwa n’ubukene, hakaba n’ibiterwa n’uburangare bw’ababyeyi no kutamenya gutegura indyo yuzuye.

Ati "Hari aho dusanga bafite imyaka, bafite amatungo, ariko umwana akagwa mu igwingira. Ugasanga ababyeyi babyuka bigira mu kazi, abashinzwe gukurikirana wa mwana ntibamukurikirane neza".

Mukarutesi asaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo, ariko bakibuka no kwimakaza isuku bakayigira umuco mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda, kuko nazo hari ubwo zihinduka intandaro y’igwingira.

Ubukangurambaga ku kwita ku bana burakomeje
Abana bagwingiye bahawe ikinini cya vitamini
Ababyeyi bamaze kubona ko kugura amafunguro bidahagije, ko ari ngombwa no kumenya ko umwana yayahawe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .