00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Guhonga abasore’, umuco ukomeje gutuma ingo zitaramba i Nyamagabe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 01:52
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bakomeje kugaragaza ko ingo nyinshi zo muri aka gace zisenyuka zitamaze kabiri kubera ibyo bise ‘Ndongora nitunge’ aho usanga abakobwa bahonga abahungu amafaranga kugira ngo babashake.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, baganiriye na Radio10 bayibwiye ko abakobwa bo muri aka gace bafite umuco wo guha amafaranga abasore kugira ngo babashake ariko ingo zabo ntizimare kabiri kuko ayo mafaranga iyo amaze gushira bahita babata bakigendera.

Umunyamakuru yasanze hari umugore wagiye ku Biro by’Umurenge gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wari agiye gusezerana n’undi mukobwa nyuma yo kumuta, amutekerereza ibyago yahuye na byo.

Ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.

Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”

Uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.

Undi muturage wo muri aka gace bigaragara ko akuze, we yemeza ko nta rukundo rukibaho.

Ati “Batanga amafaranga nyine bakabajyana. Ni amafaranga nta rukundo rukiriho, ni ugukunda umutungo, nashira azamwirukana ati ‘genda uzane andi’ nayabura azane undi uyamuha.”

Aba bo muri aka gace bemeza ko izi ngeso zikomeje kongera ubuharike no kutarama kw’imiryango.

Undi ati “Nk’abo bakobwa batanga amafaranga, barayatanga yashira na bo hakaza undi na we uyatanga, ugasanga na bo barirukanywe, ugasanga nta mutekano uri mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Ntezilyayo André, avuga ko iki kibazo gikomereye uyu Murenge kuko ababana muri ubu buryo batajya banasezerana.

Yagize ati “Birumvikana iyo imiryango ibana itarasezeranye bikurura amakimbirane. Twifuza ko imiryango yakagombye kubana yarasezeranye kuko abawugize baba bizeranye bashyira hamwe bagafatanya.”

Abasore baka amafaranga abakobwa ngo babashake, ntibakozwa ibyo gusezerana kuko baba bazi ko nashira bazabasiga, bigatuma muri aka gace hagaragara umubare munini w’ababana batarasezeranye.

Yongeyeho ko mu Karere ka Nyamagabe habarirwa imiryango igera mu 4 000 ibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Abakobwa bahonga abagabo amafaranga ngo babashake ni ikibazo gikomeye i Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .