Guhindura politiki urupfu rwa Kizito Mihigo biteye ipfunwe!

Yanditswe na Herbert Lugaba
Kuya 11 Werurwe 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Nakurikiraniye hafi ibyagiye bivugwa ku rupfu rwa Kizito Mihigo ubwo kuwa 17 Gashyantare yiyahuriraga muri kasho ya polisi, nyuma y’iminsi mike afashwe agerageza guhungira i Burundi.

Icyakurikiye ni ibirego by’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imwe yigaragaza nk’aho yakundaga uyu muhanzi kurusha igihugu cye cyangwa guverinoma yamuhaye urubuga ngo agaragaze impano ye ndetse ikamuhindura uwo yari we kugeza byose abyangije.

Ibirego byagiye bisimburana no gusaba ‘iperereza ryimbitse ku rupfu rwe’ byabaye ibya buri munsi – iyo miryango yirengagiza nkana ibisobanuro byose byatanzwe n’ubuyobozi kugira ngo ikunde isohoze umugambi wayo.

Nk’aho ibyo bidahagije, bakomeje kuzana ibirego binyuranye, bashinjwa mui buryo budafite ishingiro ubwo buyobozi bwamugize uwo yari we bukanamuha imbabazi zitangwa na perezida, nk’aho kwiyahurira muri kasho nta kindi gihe byabayeho.

Ku wa 10 Kanama 2019, Jeffrey Edward Epstein, umunyamabanki ukomeye w’Umunyamerika wari wahamijwe ibyaha byinshi bishingiye ku gitsina, yasanzwe yaguye muri gereza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nta raporo n’imwe y’iyo miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yigeze ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwica Epstein. Nta bintu by’ubugambanyi byigeze bizanwa nkana kuri icyo kibazo. Yariyahuye. Inzego zari mu kuri. Nta kibazo na kimwe cyakurikiyeho.

Kwiyahura ni ibintu bishobora kubaho ku muntu uwo ari we wese bitewe n’impamvu zitandukanye. Ntabwo ari umwihariko ku Banyamerika gusa. No mu Rwanda hagiye hagaragara abantu benshi biyahuye, ariko kuri Kizito Mihigo byavuzweho byinshi hirya no hino, kubera ko yari umuhanzi wagiye ugongana n’amategeko.

U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko. Ibiba ku bantu b’ahandi bishobora no kuba ku Rwanda n’Abanyarwanda. None kuki abantu bakoresha ukwiyahura k’umuntu mu nyungu zabo bwite, bakirengagiza ibikorwa bya muntu tudashobora kugenzura nko kwiyahura?

Umuntu wese wakurikiranye ikibazo cya Kizito Mihigo, uburyo yafashwemo n’ingaruka zashoboraga gukurikira ibyo yari afatiwemo ubwo yageragezaga guhunga igihugu cyamugize uwo yari we, kikamuha amahirwe ya kabiri ariko akayapfusha ubusa, byamworohera kumva impamvu yashoboraga kwiyahura.

Byaba se byaratewe no gushinjwa n’umutima kubera kugambanira igihugu cye? Byaba se ari ukubera ipfunwe ry’ibyo yari arimo gukora cyangwa ni ukubura amahitamo? Ntabwo tubizi!

Wenda ubuyobozi buba bwaramucungiye hafi nk’umuntu wari mu byago byo kwiyahura, ku bwanjye ni ryo kosa navuga ariko nta muntu wabitekerezaga.

Ariko nanone umuntu yakwibaza impamvu ari Kizito Mihigo wenyine uvugwa. Ni we munyarwanda wa mbere wiyahuye? Igisubizo ni Oya.

Muri uku kwezi, Anne Marie Mukayiranga w’imyaka 24, wari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri kaminuza, yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze, asiga avuze ko uko yari abayeho mu muryango ari byo byatumye yiyahura.

Mukayiranga yasize urwandiko ruvuga ko yari arambiwe umuryango we “umunaniza”, ku buryo yabayeho nabi bigatuma agera aho yiyambura ubuzima. Nyamara ya miryango y’uburenganzira bwa muntu ntabwo irakora raporo isaba iperereza ku rupfu rwe.

Nanone ku wa 18 Gashyantare 2020, Christine Irakujije w’imyaka 26 wari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito mu Karere ka Nyamagabe, yariyahuye.

Mu rwandiko yasigiye umugabo we, Irikujije yavuze ko yakoze amakosa akomeye yababaje umugabo we ku buryo atari akwiriye gukomeza kwitwa umugore wa Bernard Rukundo.

Nk’uko ubuyobozi bwaje kubigaragaza, Irikujije yari yambuwe n’abatubuzi bamuriye amafaranga menshi, ahitamo kwiyambura ubuzima.

Human Rights Watch (HRW) cyangwa Amnesty International ntiyigeze ikora raporo isaba ko hakorwa amaperereza.

Guhitamo Kizito Mihigo ngo babone uko bashyira imbere imvugo zabo bizwi ko zibogamye, ahubwo byemeje neza ibyo u Rwanda rwakomeje kuvuga, kugeza ubwo rwavuze ko rushobora gucana umubano n’iyo miryango, ikomeza guhagarara ku kintu kimwe yirengagije ibisobanuro byose biba byatanzwe.

Birababaje kuba Kizito Mihigo yarapfuye. Abenshi bababajwe n’uburyo uyu musore yarangiyemo ku myaka 38, kuko indirimbo n’impano bye byakoraga ku mitima ya benshi.

Ariko nanone umuntu akwiye kumva ko Kizito yizize. Guverinoma y’u Rwanda izwiho kubabarira n’abanyabyaha bakomeye cyane cyane iyo bagaragaje ibimenyetso byo guhinduka.

Igihugu cyababariye abakoze Jenoside kubera ko bemeye icyaha bagasaba imbabazi ibihumbi by’abo biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biratangaje kuba iyo miryango yashinja iyo guverinoma gushyira mu kaga ubuzima bw’uwarokotse Jenoside.

Mihigo mu buzima bwe yahawe amahirwe akomeye muri gahunda zitandukanye za leta, arimo kujya kwiga umuziki mu ishuri rikomeye mu Burayi. Agarutse yahawe amahirwe yose umuhanzi yakwifuza.

Nyamara ibyo byose ntacyo byamubwiye. Ahubwo yahisemo kugambana n’abanzi b’igihugu bateraga za gerenade mu maduka n’imihanda, bica inzirakarengane.

Ibimenyetso byari bihari buri wese yabyibonera. Na we ubwe yarabyiyemereye ndetse abisabira imbabazi. Ntabwo byarangiriye aho. Yahawe imbabazi za perezida muri Nzeri 2018. Yagarutse mu muryango nyarwanda ndetse yakirizwa yombi na Kiliziya.

Yari afunguriwe amahirwe menshi. Ntiyabujijwe gukomeza guhimba indirimbo cyangwa ngo abuzwe gukoresha ibitaramo, nyamara yahisemo kwiheza we ubwe

Byari bikwiye kugaragara mu maso ye ko n’imbabazi za Perezida zitari zihagije ngo abone ko yahawe amahirwe yo gukosora amakosa yose yakoze maze aharanire guteza imbere igihugu. Ntabwo ari buri wese ubona ayo mahirwe.

Ahubwo yacuze umugambi wo gutoroka, apanga kunyura mu gihugu kimaze imyaka itanu gishinja Guverinoma y’u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.

Ntabwo tuzi koko niba yari agiye kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ifite abarwanyi bidegembya mu Burundi, kubera ko atagize amahirwe yo kubisobanura imbere y’umucamanza.

Ariko amahitamo y’igihugu yahisemo gutoroka anyuzemo agaragaza imigambi yari afite. Urupfu rwe rwahaye urwaho abashaka guharabika u Rwanda, birengagije impamvu zose zashoboraga gutuma Kizito Mihigo yiyahura.

Ntabwo natangajwe n’abantu nka Michaëlle Jean wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wihutiye gusaba iperereza, akanavuga ko atazibagirwa imiririmbire ya Kizito Mihigo.

Ntabwo bitangaje ku muntu uhorana ishyari kubera uburyo u Rwanda n’uwari umukandida warwo ku mwanya yahozemo, Louise Mushikiwabo, bamutsinze ku bwiganze busesuye bagatangira kuyobora umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa. Ikigaragara cyo ntabwo arakira ko yatsinzwe. Ikibazo rukumbi afite gishobora kuba ari ugutsindwa ko mu Ukwakira 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .