Umuhora wa Ruguru ufite imishinga myinshi iri mu ngeri zitandukanye zirimo ibikorwa remezo nk’imihanda ya gari ya moshi, ibikorwa by’amashanyarazi n’amatiyo agomba kujyana ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bitandukanye.
Abakuriye umutekano w’imbere mu bihugu bigize umuhora wa ruguru, bari i Kigali kwigira hamwe uburyo akarere karushaho gutekana, imishinga migari igamije guteza imbere urujya n’uruza ibashe gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Ushinzwe Umutekano muri Minisiteri y’Umutekano muri Kenya, Thomas Sakah yagaragaje ko iri tsinda rifite inshingano zo guhamya umutekano mu mihanda yo mu bihugu bigize umuhora wose, ku mipaka no ku byambu kandi bagahangana n’ibyaha nyambukiranyamipaka.
Ati “Hari ibibazo mpuzamahanga tunaganiraho bijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba ndetse ubu twamaze no kubiha umurongo kuko twashyizeho ikigo gihuriweho gishinzwe iperereza mu muhora wose i Nairobi kandi u Rwanda, Uganda na Kenya bafite ababahagarariye. Twitegura no kwakira abahagarariye Sudani y’Epfo ndetse dusangira amakuru ajyanye n’iperereza ku bihugu byose.”
Umuyobozi Ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’ubutwererane CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana, yagaragaje ko bagiye kurebera hamwe uko bahashya ibyaha byambukiranya imipaka no guhanahana abagororwa bamaze gukatirwa.
Ati “Umutekano ukubiyemo ibintu byinshi. Nta mutekano, nta terambere rishobora kugerwaho. Ibyerekeye ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha bikorewe ibidukikije no kuba twahanahana abagororwa bamaze gukatirwa bakaba bajya kurangiriza ibihano byabo mu gihugu cyabo.”
Nk’urugero muri Gereza ya Rwamagana, muri Nzeri 2024 hari harimo abanyamahanga 216 barimo abo muri Uganda icyenda n’abo mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen Rtd Robert Rusoke yagaragaje ko akarere kugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo intambara z’urudaca, impunzi, ibiza byaba karemano n’ibiterwa n’ibikorwa bya muntu ariko icya mbere ari uguharanira amahoro arambye.
Ati “Twese tuzi ko amahoro n’umutekano ari yo nkingi y’iterambere, bityo nk’ibihugu duhuriye mu muhora duharanire amahoro arambye.”
Abahagarariye ibihugu byose bahamije ko magingo aya nta bibazo bikomeye biri mu karere bibangamiye umutekano rusange cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi.
Inama y’abafite aho bahurira n’umutekano w’imbere mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru yaherukaga kuba mu 2018.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!