00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhashya inda ziterwa abangavu, mu biraje ishinga abayobozi bashya b’ihuriro ry’ibiga muri Kaminuza

Yanditswe na
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 03:01
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri za kaminuza zo mu Rwanda, RNSA [National Student’s Association] ryatoye komite nshya yiyemeje gushyira imbaraga mu buvugizi n’ubukangurambaga bwo guhashya inda ziterwa abangavu.

Iri huriro rizwi nka ‘Intagamburuzwa’, ryashinzwe mu 2004, aho rihuriza hamwe abanyeshuri biga muri za kaminuza, bakaganira ku bibazo bibugarije, uburyo bwo gushaka ibisubizo ndetse n’uko bashobora gukorana n’inzego zitandukanye mu guteza imbere igihugu.

Komite Nyobozi y’iri huriro imara imyaka ibiri, aho itorwa binyuze mu Nteko Rusange. Muri manda y’imyaka ibiri iri imbere, Murwanashyaka Evariste wiga muri Kaminuza Yigenga ya ULK niwe watowe n’umuyobozi.

Abandi batowe barimo Uwera Jessica wo muri IPRC Kigali watowe nka Visi Perezida wa Mbere ushinzwe imari n’ibikorwa, Mugisha Erickson wo mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye watowe nka Visi Perezida ushinzwe Ubukangurambaga.

Hari kandi abagize komite ishinzwe imyitwarire barangajwe imbere na Rukundo Samuel wo muri IPRC East wungirijwe na Manzi Frank wo muri IPRC Kigali.

Banatoye komite ishinzwe ubugenzuzi irangajwe imbere na Duterimbere Marie Aimée wo muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika aho yungirijwe na Kimenyi Felix wo muri UNILAK ndetse na Tumukunde Justine wo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Busogo.

Murwanashyaka usanzwe ari n’umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri ULK, yabwiye IGIHE ko mu myaka yashize wasangaga abanyeshuri bo muri kaminuza za leta aribo batorwa ariko kuri ubu bisigaye ari iby’agaciro kuba no mu zigenga bahabwa umwanya ngo batange umusanzu.

Yavuze ko muby’ibanze bazakora harimo ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bibangamira imyigire ya bagenzi babo hagamijwe iterambere n’ireme ry’uburezi bitanga icyizere ku iterambere ry’igihugu.

Ati “Tuzafatanya n’inzego bwite za leta, inzego z’urubyiruko, abikorera n’imiryango itari iya leta mu bukangurambaga n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.”

Yakomeje agira ati “Nko kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kugabanya umubare w’abana bata ishuri.”

Yavuze ko bazanifashisha ibyo biga mu mashuri mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage.

Murwanashyaka avuga kandi ko bazaharanira guteza imbere imikino mu mashuri, imyidagaduro n’ingendoshuri .

Abatowe kandi bafite intego yo gushyiraho amarushanwa y’abanyeshuri mu guhanga udushya mu iterambere bigamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda no kwishakamo ibisubizo biganisha ku cyerekezo 2050.

Murwanashyaka avuga ko abanyeshuri bihaye intego yo kwitabira no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, no kugira uruhare mu bikorwa by’isanamitima no kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside.

Murwanashyaka yijeje impinduka mu mibereho y'abanyeshuri ba kaminuza zo mu Rwanda
Murwanashyaka Evariste niwe watorewe kuyobora ihuriro ry'abanyeshuri bo muri za kaminuza
Bamwe mu bagize komite nshya biyemeje guharanira iterambere rya bagenzi babo
Abitabiriye Inteko Rusange ya 10 y'Ihuriro ry'Abanyeshuri bo muri Kaminuza zo mu Rwanda bitoyemo abagomba kubayobora mu myaka ibiri iri imbere
Abayobozi bashya b'Ihuriro ry'Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .