Guhanga udushya ngo mwubake Isi biri mu biganza byanyu – Jeannette Kagame abwira abarangije muri Green Hills

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy, kwifashisha ubumenyi bahawe kuri iryo shuri, bagatanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nyakanga 2020 ubwo hifashishijwe ikoranabuhanga, ageza ijambo ku banyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy muri uyu mwaka wa 2020.

Icyorezo cya Coronavirus ubwo cyageraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, abiga muri Green Hills Academy bari bageze mu gihembwe cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’umwaka wa 2020.

Byabaye ngombwa ko bakomereza amasomo mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ku bari mu mwaka usoza.

Madamu Jeannette Kagame yabashimiye ko nubwo byari uburyo bushya bwo kwiga batari bamenyereye, babashije kubyitwaramo neza kugeza kuri uyu munsi basojeho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko muri ibi bihe hari icyo mwatakaje ariko nizera ko hari na byinshi mwigiyemo. Mwashoboye kwitwara neza mu buryo bushya bw’imyigire, mukwiriye kubishimirwa. Uyu munsi wo gusoza amasomo ni igihamya cyabyo.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imbogamizi zazanye n’umwaka wa 2020, zatumye abatuye isi babasha kumenya iby’ingenzi n’ibitari ingenzi, aho ikiremwamuntu gifite intege nke n’aho imbaraga ziherereye.

Ati “Aho dutuye hose hagizweho ingaruka n’uyu mwanzi wacu twese. Ibi byatumye twongera gutekereza ku mibereho yacu kugira ngo dutsinde icyorezo cya Covid-19 kandi urugamba ntirurarangira.”

Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho gusaba abanyeshuri barangije amasomo kwifashisha ibitekerezo bavomye mu byo bamaze igihe bigishwa, bagahanga udushya.

Ati “Inshingano zo guhanga udushya ngo mwubake isi nshya ziri mu biganza byanyu. Nizeye ko amezi ashize yakanguye ibitekerezo byanyu. Nshingiye ku buryo mwateguriwe guhangana n’ejo hazaza, nshingiye ku byagezweho n’abasoje amasomo mbere yanyu, mfite icyizere cyinshi ko mufite ibyangombwa byose.”

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo kwitegereza aho basubiye mu miryango, ibyo bahabona bakabyifashisha bagera ku nzozi zabo kugira ngo bazagire icyo bigezaho, kizafasha imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bibazo bimaze iminsi bigaragara hirya no hino ku isi, aho abirabura bakorerwa ivangura, bamenyekanye mu myigaragambyo yiswe Black Lives Matter, bagahohoterwa mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasabye urwo rubyiruko gukoresha uburere rwahawe mu guharanira ubutabera n’uburinganire kuri bose, nta vangura.

Ati “Nk’urubyiruko rugana ejo hazaza mufite inshingano zo guharanira ko ubutabera butangwa kuri bose kandi nizeye ko Green Hills Academy yabateguye neza ngo mwubake ubumwe n’abantu bo mu bice bitandukanye.”

Yashimiye ababyeyi babaye hafi y’abana babo bakabaha ibyangombwa nkenerwa ngo bajye ku ishuri, bagamije kubategurira ejo heza.

Yanashimiye abayobozi n’abarimu ba Green Hills Academy bitanze cyane no mu bihe bidasanzwe ubwo abanyeshuri basabwaga kwigira bakoresheje ikoranabuhanga, abasaba gukomereza aho.

Green Hills Academy yatangiye mu 1997, benshi mu bahize bararangije batangira imishinga, abandi babona akazi mu bigo bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo. Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bayishinze.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy guhanga udushya bakemura ibibazo byugarije isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .