Guhagararira neza igihugu bisaba kwitanga no kwigomwa-IGP Dan Munyuza abwira abapolisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabwiye abapolisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique ko guhagararira neza urwabibarutse bibasaba ubwitange no kwigomwa byinshi.

Ni ubutumwa yagejeje kuri aba bapolisi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aba bapolisi bagabanyijemo amatsinda abiri rimwe rigizwe n’abapolisi 140, harimo irizaba rikorera mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Ubwo yaganirizaga aba bapolisi, IGP Dan Munyuza yavuze ko yizeye ko bagize igihe gihagije cyo gutegurwa bagasobanurirwa akazi bagiyemo n’imiterere y’igihugu bagiye gukoreramo.

Yabasabye kuzazirikana ko uko umuntu azitwara ku giti cye bizagaruka ku isura y’igihugu muri rusange, abasaba kuzaharanira guhesha isura nziza igihugu bagiye bahagarariye.

Yagize ati “Mukwiye kumenya ko iyo muhagurutse hano mu Rwanda, aho mugiye iyo bakubonye bareba igihugu cyawe, bataranakuvugisha bareba ibendera bakabona u Rwanda. Muzaharanire guhesha isura nziza igihugu cyanyu nk’uko Polisi y’u Rwanda isanzwe ari icyitegererezo mu mahanga.”

Yakomeje abibutsa ko imirimo bagiyemo itoroshye, bakaba bagomba kwitanga cyane kugira ngo bazahagararire neza igihugu.

Ati “Kugira ngo muzahagararire u Rwanda neza mugomba kwitanga, iyo ugaragaje isura mbi ntabwo iba ari iyawe ku giti cyawe ahubwo bigaruka ku gihugu cyawe. Ibikorwa byanyu bigomba kuzaba byiza, bitanga isura nziza ku gihugu ndetse no kurwego rwa Polisi y’u Rwanda.”

IGP Munyuza yasabye aba bapolisi kuzarangwa n’ impuhwe no kwigomwa kugira ngo abababaye babeho. Yabibukije ko n’ubwo bazaba bafite inshingano bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye, hari n’izindi z’inyongera bahabwa n’igihugu bahagarariye nko gufasha abatishoboye, ubujyanama mu bintu bitandukanye no gutoza abaturage kugira umuco wo kudasiganya leta ahubwo bakishakira ibisubizo binyuze mu gukora umuganda.

Yibukije bamwe mu bapolisi baba bafite ingeso zitari nziza nko kunywa inzoga n’indi bikorwa bidahesha isura nziza u Rwanda nabo ubwabo, kubireka ahubwo bakarangwa n’ubwubahane no gukorera hamwe.

Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro basabwe kuzajya bamenya kwirengera bakirwanaho igihe bazaba babona basumbirijwe n’umwanzi cyangwa ashaka kugirira nabi abasivili bazaba barinze.

Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ni 280 bari mu matsinda abiri arimo iry’abapolisi 140 bayobowe na ACP Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya gatandatu kigiye muri iki gihugu naho itsinda rya kabiri riyobowe na SSP Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya gatanu.

Biteganyijwe ko aba bapolisi bose bazahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo ku Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 bakajya gusimbura abandi 280 na bo bari mu matsinda abiri.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabwiye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ko guhagararira neza urwabibarutse bibasaba ubwitange
Abapolisi 280 baritegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Impanuro bahawe bazanditse ngo bajye bazihozaho ijisho mu gihe nibagera aho batumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .