00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhabwa ‘plaque’ yihariye wishyura miliyoni 5Frw: Ibishya ku kiguzi cyo kwandikisha ibinyabiziga byinjira mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 April 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka ku mafaranga abandikisha ibinyabiziga byinjira n’ibisanzwe mu Rwanda bishyura by’umwihariko abashaka kugira ‘plaque’ zanditseho amazina yabo cyangwa ibindi byihariye, igiciro cyikubye hafi gatatu.

Ubusanzwe imodoka yose yinjiye mu Rwanda ari naho igomba kubarurwa igomba kwandikwa kandi igahabwa plaque.

Ni inshingano zikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kandi bikajyana n’ikiguzi bitewe n’ibyo nyirayo yifuza.

Iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ryo ku wa 16 Mata 2025, rigaragaza ko ikiguzi cyo kwandikisha imodoka cyiyongereye, byose bikajyana n’ubushobozi n’ingano bya moteri yayo.

Impinduka zakozwe ku bwoko bwose bw’imodoka kuko izifite moteri za 0-1000cc (cubic centimetres) zishyuraga ibihumbi 75Frw, bitahindutse ariko izifite 1001-1500cc zishyuraga ibihumbi 160 Frw zizajya zishyuzwa ibihumbi 285 Frw.

Imodoka zifite 1501-3000cc zishyuraga ibihumbi 250Frw zizajya zishyura ibihumbi 445 Frw, mu gihe izifite 3001-4500cc zishyuraga ibihumbi 420Frw zizajya zishyura ibihumbi 748 Frw, na ho izifite moteri ya 4501cc n’izirenzeho zishyura ibihumbi 560Frw zizajya zishyura ibihumbi 997 Frw.

Ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi byo bizajya byandikwa byishyuye ibihumbi 285 Frw, mu gihe moto zikoresha ingufu z’amashanyarazi zizajya zandikwa zishyuye ibihumbi 75 Frw.

Ingingo ya kabiri y’iri teka ivuga ko “Ikinyabiziga gifite icyapa cyihariye cyishyura miliyoni 5 Frw yo kucyandikisha.” Icyapa cyihariye ni nka plaque y’izina ry’umuntu cyangwa iry’ikigo runaka.

Kugira ngo uhabwe plaque hari ibyo ugomba kuba wujuje birimo kuba ufite impapuro z’imenyekanisha rya gasutamo, kuba warishyuye amahoro ya gasutamo n’imisoro no kuba warishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga.

Amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga cyinjiye mu Gihugu yishyurirwa muri Gasutamo mu gihe cyo kumenyekanisha ikinyabiziga. Iyo amafaranga amaze kwishyurwa, Gasutamo itanga ikarita yo kwiyandikisha.

Ni mu gihe amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga gisanzwe mu Rwanda atangirwa mu Ishami ry’Imisoro y’Imbere mu Gihugu.

Kugeza mu 2021 mu Rwanda habarurwaga imodoka 268.537, ariko mu 2023 zageze kuri 330.166. Ibi bivuze ko imodoka zinjiye mu gihugu mu myaka ibiri ziyongereyeho 61.629.

Igiciro cyo kwandikisha imodoka zinjira mu gihugu cyongerewe; ushaka plaque yanditseho izina rye asabwa kwishyura miliyoni 5 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .