00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guha igishoro abavanywe mu buzunguzayi no kuvana abana mu buzererezi: Ibikorwa bya DASSO muri Kicukiro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano, DASSO) mu Karere ka Kicukiro bakomeje gushimangira ubufatanye bwiza n’umubano uri hagati yabo n’abaturage utuma babasha guhangana n’ibibazo birimo ubuzunguzayi n’abana b’inzererezi.

Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana amakimbirane no kutumvikana hagati y’abaturage n’abakozi b’uru rwego ndetse hamwe na hamwe bakanafatana mu mashati bikavamo imirwano.

Muri Kicukiro ho buri mwaka abagize Dasso baha ubufasha bamwe muri baturage batishoboye. Bavuga ko umubano wabo n’abaturage ari mwiza babaremera muri mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, uru rwego rwa Dasso muri Kicukiro rwashyikirije umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu buzunguzayi.

Ni ibikorwa aba Dasso bakora binyuze mu mafaranga bakusanyije, aho bafashemo make bubakira inzu umugore witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

Uyu mugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva kandi y’icyumba kimwe bamusigiye n’ibiribwa bizamufasha mu minsi iri imbere.

Ikindi kiri mu bikorwa bakoze ni ukuremera abakoraga ubuzunguzayi mu mihanda itandukanye y’Akarere Ka Kicukiro kuri ubu bahawe igishoro muri 20 batoranyije mu bandi kugira ngo bikure mu bukene.

Umwe mu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

Yagize ati “Njyewe ndishimira ko DASSO zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mu muhanda.”

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko imbogamizi bagira mu kazi kabo ka buri munsi zirimo n’abazunguzayi ndetse n’abana bo ku muhanda ari nayo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire.

Ati “Ni zimwe mu mbogamizi zikomeye tugira ariko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

Niragire kandi avuga ko we na bagenzi be bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu, aho hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.

Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro bafite miliyoni 8Frw mu kigega cyabo ashobora kubafasha hagati yabo cyangwa gufasha undi Munyarwanda bemeranyijweho ko akeneye ubufasha.

Abana bahoze mu muhanda basubijwe mu mashuri bigizwemo uruhare na DASSO
Abahoze bakwepana n'aba-Dasso ubu bafite isoko rya Kicukiro bacururizamo ndetse igishoro bagihawe n'urwego rwa DASSO
Inzu abagize urwego rwa Dasso bubakiye umuturage
Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko gahunda yo gufasha abatishoboye biyemeje ko izajya ibaho buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .