Nko mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bugaragaza ko ibibanza bikigaragara hirya no hino bidakoreshejwe icyo byagenewe bigiye gufatirwa hakurikijwe iteka rya Minisitiri ryasohotse muri Nyakanga 2024.
Rigena ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu, butabyazwa umusaruro bushobora gufatirwa by’agateganyo.
Riteganya ko mu gihe cy’amezi nibura atandatu akurikirana, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi bishingiye kuri raporo igaragaza ko ubutaka budakoreshwa, bisaba mu nyandiko nyir’ubutaka kugaragaza impamvu atabubyaza umusaruro.
Iyo nyir’ubutaka agaragaje impamvu yumvikana yo kutabubyaza umusaruro, bimusaba kwatira ubwo butaka undi muntu ushobora kububyaza umusaruro.
Icyakora, iyo nyir’ubutaka atabwatiye cyangwa ngo abutize undi, cyangwa impamvu yatanze itumvikana, cyangwa se ataratanze impamvu kandi ubutaka bwe butabyazwa umusaruro, buhita bushyirwa muri raporo y’ubugomba gufatirwa.
Ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu, butabyazwa umusaruro bushobora gufatirwa by’agateganyo.
Ubutaka bufatirwa iyo ari ubw’ubuhinzi biba ari imyaka itatu y’ikurikiranya ariko bwaba ari ubw’amashyamba bikaba imyaka 10 nubwo hari igihe Leta ishobora gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.
Impamvu zishobora gutuma Leta isesa amasezerano yo gutunga ubutaka
Leta ishobora gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka iyo nyirabwo atakibukeneye kandi yasabye mu nyandiko gusesa ayo masezerano.
Hari kandi kuba nyir’ubwo butaka atubahirije ibikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka harimo kuba yananiwe kububyaza umusaruro mu gihe, buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by’ibanze birimo umuhanda, amazi, n’amashanyarazi.
Hari kandi kuba buri buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka, buri ahatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka, buri ahantu h’icyitegererezo hashyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere gafite ubuzimagatozi n’ibindi bitandukanye.
Iteka rya Minisitiri riteganya ko Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka asanze ubusabe bwo gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka bufite ishingiro, aha nyir’ubutaka integuza yanditse yo gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka y’iminsi 90 bikagaragazwa muri rejisitiri y’ubutaka.
Nyuma yo gusesa amasezerano bigenda bite?
Iyo amasezerano yo gutunga ubutaka asheshwe, nyir’ubutaka atakaza uburenganzira bwo gutunga no gukoresha ubwo butaka n’ibyabukoreweho, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi ubutaka buherereyemo bashyiraho umugenagaciro ukora igenagaciro ry’ubutaka n’ibyabukoreweho.
Amafaranga agaragajwe muri raporo y’igenagaciro yishyurwa n’umuntu wemerewe kugura ubwo butaka n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzimagatozi, agahabwa nyir’ubutaka havanywemo ikiguzi cy’ibyakozwe kandi ubutaka bugahita bwandikwa ku wabuguze.
Ingingo yo kwamburwa ubutaka ntivugwaho rumwe
Bamwe mu baturage baganiriye na RBA mu bihe binyuranye bagaragaza ko gufatira ubutaka bw’umuturage byaba ari ibintu bidakwiye kuko hari ubwo ahura n’imbogamizi z’ubushobozi buke.
Umwe yagize ati “Umuntu iyo agura ikibanza, hari igihe aba afite ubushobozi, umuntu akaba afite nka miliyoni 7 Frw ndetse hakaba ubwo yabonamo ikibanza cya miliyoni 5 Frw akavuga ati ’reka mbe nigomwe nshakemo ikibanza cya miliyoni 5 Frw, 2 Frw mbe ndi kuzizunguza nshakemo ubwo bushobozi bwo kucyubaka’.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Safari Emmanuel, yagaragaje ko bidakwiye ko umuturage yamburwa ubutaka.
Ati “Ntabwo twabifata ko ari ukunangira ahubwo hari ibyo nakwita ko ari amayobera, ntabwo ari matagatifu kuko aba akora ku marangamutima y’umuntu, mu by’ukuri iyo uvuze ngo uje gufatira ikintu cy’umuntu wakagombye kubanza kumenya ngo iki kintu yakibonye ate.”
Umunyamategeko, Me Bayingana Janvier, yagaragaje ko abaturage bakwiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ibyo baba baragiranye na Leta.
Ati “Umuntu akodesha muri rusange ikintu kitari icye, niba rero amategeko yacu avuga ko umuntu afite uburenganzira ku butaka ariko bwa butaka akanabukodesha, ubwo ni uko nyir’ugukodesha aba yemeye ko ubwo butaka atari ubwe. Iyo dukodesha na Leta ubwo twemeje ko ubutaka atari ubw’abaturage, ubwo ni ubwa Leta.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi n’Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko iki kibazo gihangayikishije Umujyi ari na yo mpamvu hafashwe ingamba.
Ati “Ariko ni ikibazo kiduhangayikishije kubera ko hari ibibanza usanga bimaze igihe kinini biri aho ngaho mu Mujyi wa Kigali gutyo gusa kandi bimwe mu bibanza ugasanga biri ahantu h’icyitegererezo. Ni ukuvuga ngo ni ahantu Umujyi urimo gukura cyane kandi ibikorwaremezo byaho bigomba kwihutishwa.”
Ibyo bireba ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twose tw’Igihugu, bwaba bugenewe guhinga, kubaka cyangwa gutera amashyamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!