Gufata rutwitsi akamugira umukuru w’abazimya umuriro ni amahano Museveni yakoze

Yanditswe na Matthew Ndirima
Kuya 11 Werurwe 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bakuru mu nzego za politiki n’igisirikare muri Uganda, bamaze igihe bakoresha imvugo zibasira u Rwanda, ndetse bimaze kugaragara ko abakuru ndetse bakomeye muri bo, bifuza kubona Perezida Yoweri Museveni arashisha mu Rwanda imbunda ze ziri ku mupaka.

Izo mvugo z’ubushotoranyi zaje gufata indi ntera ubwo mu Ukwakira 2019, Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yunzemo akoresheje imvugo ye ikangana.

Bijya gusa n’iby’undi muhungu wari uwa Perezida wamubanjirije, Taban Amin mu myaka ya 1070, ubwo yaburiraga umwanzi atavuze amazina, avuga ko “azagira umunsi mubi cyane.”

Mu bijya gusa no gusoma ku magambo bwite ya Idi Amin, yakomeje yibutsa umwanzi we ko “bazahinduka ifu.” Ubwo butumwa ntabwo bwamaze umwanya butarasobanurwa.

Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, CMI, bwasigaranye inshingano zo kubufindura, maze mu buryo bwihuse umuzindaro w’urwo rwego, Chimpreports, utangariza Isi yose ibyo buri muntu yari azi: Iterabwoba rya Muhoozi ryari rigambiriye u Rwanda kuko “ribayeho mu gihe cy’umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Izo mvugo no kwikomanga mu gituza bya Muhoozi n’abandi bantu ba hafi ya Museveni, bigambiriye kujijisha ku ruhare bagira mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda, izwi muri yo ni nka RNC na FDLR.

Amasezerano ya Luanda

Ubwo yasinyanaga na Perezida Paul Kagame amasezerano ya Luanda muri Kanama 2019, hari Perezida João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, hagamijwe guhosha umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Uganda n’u Rwanda, Perezida Museveni yibwiraga ko ari umuhanga cyane ku buryo abahuza batazabasha kubona uruhare rwa Guverinoma ye mu gufasha no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Ntabwo byafashe igihe ngo abone ko yibeshye bikomeye. Byatangiye kwigaragaza nyuma y’inama ya Gatuna, ubwo mu guhagarara mu Mujyi wa Kabale ubwo yari asubiye Entebbe, Museveni yahakanye ko Guverinoma ye ifasha RNC n’indi mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ahubwo byose yabihirikiye ku Rwanda. Byahise bigaragara ku muntu wese wari mu nama ndetse agakurikirana isinywa ry’itangazo rya nyuma y’inama, ko muri Kabale, Museveni yari arakaye kuko inama yagaragaje neza ko Guverinoma ye ifasha RNC n’indi mitwe y’iterabwoba ndetse ikamusaba kubihagarika kugira ngo umupaka w’u Rwanda na Uganda “wongere ufungurwe”. Muri make ubwo Museveni yavaga mu nama umutwe we wari washyushye.

Ibirego byo kwigarurira bimwe mu bice

Nyuma yaje gukoranya inama mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe ku wa 24 Gashyantare 2020, yitabiriwe n’abakuru b’inzego z’umutekano n’abaminisitiri bamwe, barimo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane n’Akarere, Philemon Mateke n’abantu babiri bo muri RNC bazwi muri Kampala, Sula Nuwamanya na Prossy Boonabana nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Chimpreports cya CMI, ku wa 7 Werurwe 2020. Ni muri iyo nama ibintu byatangiye guhinduka ukundi.

Byonyine inama yatumijwe ngo ishyireho uburyo bwo kurushaho guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushaka uburyo bwo kuburizamo imyanzuro y’inama ya Gatuna, byahise bigaragara ko umwe mu bayitabiriye, Minisitiri Mateke, yari arimo kwitekerereza ibindi.

Mu buryo butangaje no ku bakuru b’inzego z’umutekano bashinjwa guhuza ibikorwa bibangamiye u Rwanda, Minisitiri Mateke yageze aho ashinja Perezida Paul Kagame gushaka gufata uduce tugize uturere two mu Majyepfo ya Uganda, twa Kabale na Kisoro.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Mateke yabwiye Museveni ko mu gusura ibice byegereye Uganda, Kagame yavuze ko ashobora gukoresha igisirikare mu kwigarurira Kabale na Kisoro.”

Abajijwe na Museveni gusubiza ku magambo ya Mateke kuri Kagame, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu muri Uganda, Joseph Ocwet, yamaganye ibyo birego yivuye inyuma.

Ati “Ku bwa njye nta kimenyetso na kimwe, nta n’amashusho ahari agaragaza Kagame avuga ayo magambo.”

Ibyo birego rutwitsi kandi bitumvikana byakorwa gusa n’umuntu wihebye, kandi Mateke yarihebye. Nyuma yo gutsindwa kw’imitwe y’iterabwoba yagiye afasha kugaba ibitero no kubitegura, Mateke arimo kubona ko kwibasira u Rwanda binyuze mu mitwe yitwaje intwaro, inkunga yose yahabwa na Uganda, bitarimo gutanga umusaruro.

Nyamara ni umushinga ahoza ku mutima kandi nk’umunyapolitiki ufata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igikorwa kitararangira, yiyemeje kubikomeza.

Icyizere cyarayoyotse

Icyizere cye cyayoyotse nyuma y’uko inama yo ku wa 21 Gashyantare yabereye i Gatuna, yanzuye ko Museveni agomba guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba. Niba nta yindi mpamvu, ibyo inama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu yagaragaje ni uko ubushake bwa Mateke mu kumvisha Museveni (cyangwa Museveni gukoresha Mateke!) ko u Rwanda ari ikibazo gikomeye kandi kigomba gukemurwa mu maguru mashya.

Gushaka kwigarurira ubutaka bw’igihugu gifite ubusugire, ni ugushoza intambara. Mu kuzamura ibihuha nta n’ikimwaro ashinja Perezida Kagame gushaka kwigarurira igice cya Uganda, Mateke yari azi neza ibyo akora: Mu bwonko bwe bwibagirwa vuba, yibwiraga ko kuzamura ibibazo bijyanye n’ubusugire bw’igihugu no guhimba ibirego by’uko ubutaka bwa Uganda bugiye kwigarurirwa, Museveni ahita agaba igitero ku Rwanda.

Ni ibintu bitumvikana uburyo Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda ushinzwe Ubutwererane n’Akarere na Dipolomasi, ashishikajwe no gushwanyuza akarere.

Biragaragara ko Perezida Museveni, nibura mu kibazo cya Mateke, yashyize rutswitsi mu mwanya w’umuntu ushinzwe umuriro kandi abikora nkana.

Mateke avuga ko yasomye amateka kandi ku myaka ye yabonye byinshi. Ariko bisa n’aho nta kintu yize. Uganda n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange kanyuze mu ntambara nyinshi.

Ntabwo rero byumvikana uburyo umuntu, byongeye Minisitiri ushinzwe dipolomasi y’akarere mu gihugu cye, yaba kuriya ngo ngo akore ubudatuza ngo ateze intambara mu marembo ye.

Ibyanditse muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi

Philemon Mateke akomeje gushinjwa kuba inyuma y'imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .