Green Party irifuza amavugurura mu misoreshereze y’Ubutaka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangaje ko ryifuza amavugurura mu misoreshereze y’ubutaka mu rego rwo kurengera inyungu z’abaturage.

Ibi iri shyaka ribitangaje nyuma y’aho, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye Itegeko Rishya Rigena Umusoro ku Mutungo Utimukanwa.

Iri tegeko Rigena Inkomoko y’Umutungo w’Inzego z’Ubutegetso Zegerejwe Abaturage ryatowe kuwa 2 Kanama 2018 riteganya ko umusoro ku butaka wasimbuye amahoro yishyurwaga ku butaka, uzajya utangwa ku gipimo kigenwa n’Inama Njyanama kuri metero kare, ariko icyo gipimo kikaba hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare, mu gihe byari bisanzwe biri hagati ya 30-80 Frw/m2.

Iri tegeko riha ububasha inama njyanama z’uturere bwo kugena amahoro ku butaka hashingiwe ku ngano yabwo, icyo bwagenewe n’ibindi. Rinasonera umusoro inzu umuntu atuyemo ariko ukongerwa ku ya kabiri akodesha, bitandukanye no ku wubatse uruganda.

Mu mahugurwa ya Biro politike y’Ishyaka rya Green Party yari agamije guhugura abanyamuryango baryo ku bijyanye n’imicungire y’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima,yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019, Umuyobozi waryo Depite Dr Frank Habineza yavuze ko bifuza ko umuturage atajya asorera ubutaka.

Yavuze ko gusorera ubutaka bidakwiye kuko ari ubwa Leta abigereranya nk’umucumbitsi wasabwa kwishyura imisoro y’inzu akodesha.

Yagize ati “Twifuzaga ko uriya musoro wavaho kuko ubutaka ntabwo ari ubwacu ni ubwa Leta, twese dukodesha ubutaka, rero twumva ntampamvu yo gutanga ari amahoro ari imisoro ku kintu kitari icyawe , kuko ni nk’uko waba ukodesha inzu noneho bakaza kukubwira ngo uyitangire n’umusoro kandi atari iyawe.”

Yakomeje agira ati “ Icyo dusaba cya mbere n’uko ubutaka bugomba kuba ubw’abaturage noneho bubaye ubw’abaturage icyo gihe kuko nibumara kuba ubw’abaturage nibura twabusorera kubera ko tuba tuzi ko dusorera ikintu cyacu.”

Depite Dr Habineza yongeyeho ko hari n’ibindi bibazo babonye mu itegeko rijyanye n’imisoro y’inzego z’ibanze nk’aho rigaragaza ko ikibanza kitarimo ikintu kizajya gisora 100%, avuga ko bica intege abashoramari n’abadafite ubushobozi bwo guhita bacyubakamo.

Yasoje avuga ko ishyaka rya Green Party abereye umuyobozi riri gitegura umushinga wo kuvugurura iryo tegeko rijyanye n’iby’ubutaka mu rwego rwo kuvugira abaturage ndetse uyu mwaka wa 2019 uzajya kurangira baramaze kubigeza ku Nteko Ishinga Amategeko.

Mu cyumweru gishize, umunyamategeko Murangwa Edouard na we yitabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Me Murangwa avuga ko iryo tegeko rigaragaza ko imisoro ku bibanza n’inyubako bifite ingingo zimwe zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, by’umwihariko izo ngingo zivuga ko ingano y’ikibanza cyubakwaho inzu zirengeje izateganyijwe, ubutaka busigaye bwiyongeraho umusoro wa 50%.

Itegeko rishya rivuga ikibanza kidakoreshwa kizajya gicibwa umusoro w’inyongera, kizajya gisoreshwa uko biteganyijwe ariko gicibwe umusoro wa 100 % urenze ku gipimo gisanzwe.

Ikindi umuntu ufite ikibanza kirengeje 300 m2 zigenewe ubutaka bwo guturaho, azajya acibwa umusoro wiyongereyeho 50 % kuri buri m2 irenzeho.

Undi musoro ni uwavuye kuri 0.1% ukagera kuri 1% ku nzu yo guturamo idatuwemo na nyirayo.

Dr Frank Habineza yavuze ko mu ishyaka rye bifuza ko umuturage atajya asorera ubutaka.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangaje ko ryifuza amavugurura mu misoreshereze y’ubutaka mu rego rwo kurengera inyungu z’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .