00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma itunzwe n’amashanyarazi y’u Rwanda: Abo umwami yahaye amata...

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 June 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga nsesa urumeza. Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 38 wo mu Mujyi wa Goma muri RDC, yahanaguraga umuhoro avuga ko yambariye urugamba rwo ’gutera u Rwanda akarwomeka ku gihugu cye’.

Nkibaza ikibyihishe inyuma, ako kanya nakubitanye n’andi mashusho y’uwafashe igisa n’ibendera ry’u Rwanda arimo kugitwika, nkomeje gato mbona umupolisi mukuru ahamagarira abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda. Simvuze izindi mvugo zibiba urwango n’ubutumwa buhembera ubwicanyi mu isura ya jenoside n’ubushotoranyi bya RDC ku Rwanda.

Uyu mwuka mubi wahemberewe ahanini n’ibirego by’uko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23. Uyu umaze iminsi mu mirwano ikaze n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR mu Burasirazuba bwa RDC.

Urwango rukomeye bamwe mu Banye-Congo bafitiye abanyarwanda muri iki gihe, rwatumye nsubiza amaso inyuma nsanga koko barabivuze ukuri ko ’abo umwami yahaye amata ari bo bamwimye amatwi’.

Hambere aha ubwo Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byinshi mu bikorwaremezo mu Mujyi wa Goma byarangiritse umujyi wose uhinduka ikizima. U Rwanda rwatabaye umuturanyi mu buryo bwihuse maze Umujyi wa Goma wongera gucana ukoresheje amashanyarazi aturutse mu Rwanda.

U Rwanda nk’igihugu gihora cyifuza kubana n’ibindi neza kandi mu buryo burambye, cyahise gitangira kubaka umuyoboro mushya uzajya wifashishwa hagati y’Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma ku buryo igihe cyose bazajya bakenera amashanyarazi u Rwanda ruzajya ruyoherezayo. Kuva muri Nzeri u Rwanda rwohereza amashanyarazi muri Goma kandi abaturaga bishimira ko adacikagurika.

Muri Nzeri 2021, umwe mu bayobozi ba Serena Hotel y’i Goma utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko igihe bahabwaga amashanyarazi na REG babonye adacikagurika nk’uko ayo babonaga ameze.

Ati “Nkatwe nk’abantu bafite hotel tuba twifuza amashanyarazi adacika cyane kuko ubusanzwe aya hano aracikagurika bikadutwara amafaranga menshi ya mazutu dushyira muri “Générateur”, ariko ayo duhabwa ya REG nta kibazo cyabayeho ndetse byaradushimishije cyane, ubwo tugiye kujya tuyabona kenshi ni amahirwe tugize nk’abashoramari.”

U Rwanda rwubatse umuyoboro ufite ibilometero bisaga 11,3 bivana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu, bikanyura muri Mbugangari bigakomeza ku mupaka wa “Petite Barrière” kugera mu Mujyi wa Goma.

U Rwanda rwubatse umuyoboro ugeza amashanyarazi i Goma mu gufasha abaturage bari bagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga

Nonese ko bavuga ko inshuti nyayo uyibona mu byago, kuki Abanye-Congo birengagiza uko abanyarwanda babatabaye bakabakura mu mwijima w’icuraburindi wari ubabundikiye ubafatanya n’ibyotsi bya Nyiragongo, bagatinyuka kubita abanzi?.

Burya ngo ifuni ibagara ubucuti ni akarenge. Nyuma y’uko RDC igize ibyago yatewe n’iruka rya Nyiragongo, muri Kamena 2021 Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we Tshisekedi ku Gisenyi n’i Goma bareba ibyangijwe n’iki kirunga ku mpande zombi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yakubise amaso abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’ikirunga abemerera impano y’umudugudu w’icyitegererezo umeze neza nk’uwo mu Kinigi. Byari bigamije gufata mu mugongo abaturage babuze ababo n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka ry’ikirunga.

Umudugudu wa Kinigi warangiye utwaye miliyari 26,6 Frw arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, ayakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima n’ayubakishijwe Ikigo cy’Amashuri n’Irerero. Nonese umwanzi wawe yaguha impano y’akayabo kangana gutya?.

Nk’uko byari biteganyijwe, abari gutuzwa mu mudugudu wa Goma bagombaga guhabwa amatungo, kubakirwa agakiriro, ubusitani, ibiti by’imbuto zo kurya, imihanda igezweho, amashanyarazi n’amazi. Icyo RDC yagombaga gukora gusa ni ugutanga ubutaka ubundi ibisigaye bigakorwa n’u Rwanda. Ni umudugudu wagombaga gutahwa kuwa 4 Nyakanga 2022.

Bahungiye mu Rwanda bisanga, ariko ubu barufata nk'umwanzi wabo nimero ya mbere
Leta yitaye ku buzima bw'Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda, kugeza n'aho yo ubwayo ibashakira ibyo kuraraho

Reka ngaruke kuri wa munsi w’iruka ry’ikirunga, u Rwanda rwafunguye amarembo rutega yombi rwakira abanye-Congo bahunze ku bwinshi. Nibura abari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi barakiriwe barazwa muri Stade Umuganda.

Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

Aba ntibatinze mu gihugu kuko bahise basubira iwabo nyuma y’uko ikirunga kirekeye kuruka. Hari abandi banye-Congo baba mu Rwanda nk’impunzi n’abandi bahatuye bahakorera imirimo itandukanye. Aba bose ntawe u Rwanda ruheza kubera inkomoko ye.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, igaragaraza ko mu 2019 mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 73.408. Abenshi muri aba barize, bafite imirimo itandukanye bakora nk’abandi baturarwanda.

U Rwanda ntirwahwemye gushakira ibyiza RDC

U Rwanda ruha agaciro gakomeye cyane kubaka umubano mwiza urambye na RDC. Ubwo Perezida Tshisekedi yatorwaga, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwinshi bwo kuzahura umubano n’igihugu cye wahindanyijwe n’ubutegetsi bwamubanjirije.

Muri uyu mujyo, hasinywe amasezerano menshi agamije kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi, ubutwererane n’ubuhahirane bw’abaturage, umutekano n’ayandi.

Perezida Tshisekedi akijya ku butegetsi mu 2019, Perezida Kagame ni umwe mu bamutabaye ubwo yashyinguraga mu cyubahiro umubyeyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi.

Perezida Kagame yagiye muri RDC hashize amezi abiri mugenzi we Tshisekedi aje mu Rwanda yitabiriye inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum. Mu kiganiro gisoza iyi nama bahuriyemo, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi biyemeje gukorera hamwe mu ’kubaka umubano mushya’ no guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko nta mpamvu y’uko u Rwanda na Congo byaba abanzi biturutse ku bayobozi. Yavuze ko ibihugu byahoze bibanye kandi bizakomeza kubana uko byagenda kose.

Ati “Twe turi abakozi, turaza tukagenda ariko ibihugu byo bizahora ari ibituranyi. Rero kurwana, kujya mu makimbirane adafite icyo amaze ni uguta igihe ahubwo twakabaye dufatirana icyo gihe twiyubaka. “

Mu 2013 nyuma yo gutsindwa kwa M23 abari abarwanyi bayo bamwe bahungiye mu Rwanda abandi bajya muri Uganda. Abahungiye mu Rwanda bambuwe intwaro boherezwa kure y’umupaka wa RDC, ari naho bakiri nk’uko byemejwe n’urwego rwashyizweho n’akarere icyo gihe.

U Rwanda kandi rwagize uruhare rukomeye mu gushakira umuti ikibazo cya M23 na Leta ya Congo binyuze mu biganiro byasoje hashyizweho gahunda ya 2019 yo gusubiza mu ngabo cyangwa mu buzima busanzwe abari abarwanyi ba M23. U Rwanda kandi rwasubije RDC intwaro rwambuye aba barwanyi. Icyakora, ibyemeranyijweho byose ntacyo RDC yakoze.

Perezida Kagame yagiye i Goma kureba ingaruka z'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, ndetse atabariza iki gihugu kugira ngo gifashwe

Dusubiye mu mateka, RDC ni kimwe mu bihugu byagize ubuyobozi budakunzwe n’abaturage kuko ntacyo bwabamariye. Mbere y’umwaduko w’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo, abaturage bari barambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu Sese Seko wamaze imyaka 32 abayoboye.

Mu myaka ya 1990, ubukungu bwa Zaïre bwari aharindimuka, aho umuturage yabonaga nibura amadolari atagera kuri magana atatu ku mwaka, ugize imyaka 49 akiriho akaba ari umurame, ruswa ivuze ubuhuha. Ubuzima bwari bubi ku muturage ari nayo mpamvu gutsindwa kwe kwabaye impundu.

Ubwo Ingabo zari iza FPR zahagarikaga Jenoside, Interahamwe n’ingabo za Leta bahungiye muri RDC ku mbibi z’u Rwanda. Mobutu wari waranywanye na zo yashatse gukomeza kuzifasha kugira ngo zijye zitera u Rwanda. Nguko uko u Rwanda rwafatanyije n’ingabo za Laurent-Désiré Kabila gukuraho Mobutu, abaturage bariruhutsa.

Gen James Kabarebe wari muri iyi ntambara yagize ati “Bari bishimiye cyane impinduka zari zirimo kuba. Ariko kuri Kabila by’umwihariko, icyari guhindura uko ibintu byari bimeze cyose cyari cyemewe. Baririmba rero ngo harakabaho ukwibohora, ukwibohora.”

Gusa Kabila ntiyitaye ku byo abanyarwanda bamukoreye kuko yahisemo kuba ipfundo ryo kuzamba k’umubano wa RDC n’u Rwanda, ahanini bitewe no gushyigikira abashakaga kugaba ibitero ku Rwanda, bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Laurent Désiré Kabila amaze kwicwa, nyuma y’iminsi umunani yaje gusimburwa n’umuhungu we wari umusirikare, Gen Maj Joseph Kabila.

Joseph Kabila nawe yahise akomeza gucudika bikomeye na FDLR yari isigaye ifite icyicaro i Kinshasa, bamwe mu ba Ex FAR bari barahawe ibiraka byo kumurinda, ndetse banamubonamo iturufu izabafasha gutera u Rwanda.

Gen. Maj. Paul Rwarakabije wayoboye umutwe wa FDLR akaza kwitandukanya na wo, agakorera igihugu, ubu kaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yigeze kuvuga ko Perezida Joseph Kabila yajyaga abagezaho intwaro aho bari bakambitse mu mashyamba ya za Walikale

Ati “Byageze aho rero noneho Kabila, uriya uherutse kuva ku butegetsi vuba, yakoze ku buryo afasha FDLR yafataga mu ngabo ze amasasu n’imbunda agakora ku buryo abizana n’indege, icyo gihe nibuka ko babimanuraga mu mitaka, mu ishamba aho twabaga turi, ari i Masisi ari i Walikale, aho twabaga turi niho babijugunyaga.”

Kuwa 23 Ugushyingo 2012, ubwo yakiraga indahiro ya Amb. Gasana Richard, Perezida Kagame yavuze ko intambara ziri mu karere nta ruhare na ruto u Rwanda ruzifitemo.

Ati "Ibi bintu biri mu karere tunyuramo, ntabwo u Rwanda rufite uruhare na ruto mu gutera ibibazo muri aka karere, na busa...ntabwo ari twe bibazo biri mu baturanyi, biri muri aka karere ari twe biturukaho. Ntabwo ari byo".

Umwe mu basesenguzi ba politiki avuga ko ibibazo bya RDC binafite umuzi kuri Laurent Desire Kabila wagiye ku butegetsi agatangira kwishisha abanye-congo b’Abatutsi bamufashije kugera ku butegetsi, akizera abanya-Katanga, buhoro buhoro akagenda yigizayo abatangiranye na AFDL umwe ku wundi.

U Rwanda kandi ruri ku isonga mu bihugu byifuzaga ko RDC yakwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibi byagezweho kuko muri Werurwe uyu mwaka yabaye igihugu cya karindwi mu muryango.

Perezida Kagame yemereye Abanye-Congo umudugudu ujyanye n'igihe ariko birasa n'aho batanyuzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .