Glory Academy yatangije icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Glory Academy riri mu agezweho yanarerewemo benshi mu Mujyi wa Kigali yatangije icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza yiyongera ku byiciro bitandukanye iri shuri risanzwe rifite.

Ishuri rya Glory Academy ryashyizeho ibyiciro byo mu mashuri y’abakiri bato nyuma yo kwimukira mu nyubako nshya nshya ryujuje mu kibanza cya Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, iherereye ku Gisozi.

Glory Academy yatangaje ko yafunguye ibyiciro bishya mu gihe amashuri aheruka gufungurwa tariki ya 2 Ugushyingo 2020, nyuma y’amezi afunzwe muri gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu mashuri abanza hatangiye abo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu naho mu yisumbuye hatangira abo mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Uretse aba kandi hatangiye abo mu mashuri y’ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu n’abo mu y’Inderabarezi mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Nubwo aba banyeshuri basubukuye amasomo, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko hari imibare minini y’abanyeshuri batarasubira ku masomo yaba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye, inashyiraho ingengabihe y’uburyo bazasubira ku ishuri.

Glory Academy nayo yasubukuye amasomo hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi arimo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi wa Glory Academy, Sibomana Alphonse, yavuze ko itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rikimara gusohoka ryemerera amashuri gusubukura amasomo gahoro gahoro, na bo barabyubahirije ishuri rirafungura.

Yongeyeho ko uko Minisiteri izagenda itanga uburenganzira bwo gufungura n’ibindi byiciro Glory Academy izafungura ibindi byiciro byose bisigaye.

Asubiza ku byiciro bishya bijyanye n’amashuri y’incuke n’abanza, Sibomana yavuze ko abazabyigamo bazahabwa amasomo mu Gifaransa n’Icyongereza ku buryo bibaha amahirwe yo kuyasoza bafite ubumenyi bwo kuba bakwiga ahantu hose ku Isi.

Yongeyeho kandi ko amashami batanga mu cyiciro cy’ayisumbuye ajyanye n’ibikenerwa ku isoko ry’umurimo no kuba yafasha umunyeshuri kubona ibintu byiza yakwiga aramutse akomeje Kaminuza.

Glory Academy yihaye intego yo kurerera u Rwanda binyuze mu gukoresha abarimu babizobereyemo, batanga ireme ry’uburezi.

Umunyamakuru yasuye inyubako za Glory Academy ziri muri ULK asanga harubatswe ibyumba by’amasomo bihagije mu rwego rwo kwakira no kwitegura neza ibyiciro byose kuva ku ncuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

Glory Academy isanzwe ifite abiga mu Cyiciro Rusange (O’Level) n’abo mu mashuri yisumbuye mu mashami ya MPC (Mathematics Physics and Computer), MEG (Mathematics Economics and Geography), MCE (Mathematics Computer and Economics), PCB (Physics Chemistry and Biology), HEG (History Economics and Geography), MCB (Mathematics Chemistry and Biology), Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Ikoranabuhanga (Computer Applications, Software Development and Networking), Ubukerarugendo (Tourism) n’Amahoteli (Culinary Arts &Food and Beverage Services).

Iri ishuri rivuga ko ritibanda mu gutanga ubumenyi gusa ku banyeshuri ahubwo rinashimangira mbere y’ibindi byose kububakamo ubumuntu bwuje indangagaciro.

Ishuri rya Glory Academy ryimukiye mu nyubako nshya nshya ryujuje mu kibanza cya Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, ku Gisozi
Glory Academy yatangije icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza
Glory Academy ivuga ko itibanda mu gutanga ubumenyi gusa ku banyeshuri ahubwo inabubakamo ubumuntu bwuje indangagaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .