00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitifu wa Rukara yasobanuye iby’uwazamuye ibirego bya ruswa muri gahunda yo kubaka amashuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, Nkunzurwanda John, yasobanuye iby’umuturage uherutse kumwandikira amusaba kumutabara avuga ko yakoze iminsi itanu mu kubaka ibyumba by’amashuri agahemberwa 15 ariko abashinzwe ubwubatsi bakamusaba kubaha ayo mafaranga ngo bayashyire gitifu.

Ku wa 7 Nzeri 2020 nibwo hagiye hanze ibaruwa y’umuturage witwa Samson Paul wavugaga ko babiri mu bahagarariye imirimo y’inyubako bamumereye nabi nyuma yo kubima amafaranga y’imibyizi icumi yahembewe kandi yari yakoze itanu.

Aba bagabo ngo bamugenzeho kugeza ubwo yagujije mushiki we 20 000 Frw akayabaha ariko bakamubwira ko bashaka ko abaha amafaranga yose yahembewe kuri konti kandi atarayakoreye.

Muri iyo baruwa akomeza avuga ko bamubwiraga ko ayo mafaranga Gitifu w’Umurenge ayazi kandi ko ari ayo guhemba abandi bakozi bakora ariko ntibatange konti zo guhemberwaho.

Gitifu Nkunzurwanda John yabwiye IGIHE ko bakurikiranye iki kibazo bagasanga uwo musore ibyo yatangaje birimo gusebanya kuko ngo yabikoze nyuma yo kwirukanwa aho yubakaga amashuri bamuziza kugumura bagenzi be ababwira ko leta itazabishyura.

Yagize ati “Biratangaje cyane rwose kubona avuga ko bamwatse amafaranga yari yahembwe bamubwira ko bayazaniye Gitifu, ni ukubeshya. Iyo aba ari iyo mikorere dufite mu kubaka ibyumba by’amashuri ntabwo tuba tugeze aho tugeze kuri ubu, ntabwo byabayeho rwose nta n’ubwo bizabaho.”

Yakomeje agira ati “Dukoresha abafundi barenga 100 mu kubaka ibyumba by’amashuri, rero biratangaje kubona umuntu umwe ari we uvuga ko bamwaka amafaranga. Duhemba mu minsi 15 kandi twaragenzuye dusanga uriya musore yahembewe iminsi yose 15 kandi yahembewe kuri konti ye,. Nta muntu wamwatse amafaranga ahubwo yazize imyitwarire mibi ye ahitamo gushaka uburyo yasebya umurenge wacu.”

Nkunzurwanda yavuze ko mu minsi ishize amafaranga yatinze kugera kuri konti z’abafundi n’abayede, uyu musore ngo yahise agumura bagenzi be ababwira ko abubaka amashuri akenshi leta ikunda kubambura.

Uwo musore yabasabye ko bareka kubaka gusa nyuma ubuyobozi buza kubimenya buramuhagarika, maze mu rwego rwo kwihorera ahitamo kugenda avuga ko yatswe ruswa.

Mu Murenge wa Rukara hari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya 84, birimo ibyumba by’amashuri 81 bizagirwa amashuri asanzwe n’ibindi byumba bitatu bizigirwamo ubumenyingiro. Hari kandi kubakwa ibikoni bitandatu n’ubwiherero 104 byose biri kubakwa ahantu umunani harimo habiri hashya.

Leta y'u Rwanda iri kubaka ibyumba by'amashuri 22 000 mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .