Gitifu akurikiranyweho gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi yatawe muri kuri uyu wa Kane aho afungiye kuri Station ya Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo, dosiye ye iri gukorwa ikaba igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo buyifatire umwanzuro.

Itangazo RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, rivuga ko “yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku ifungwa ry’uyu muyobozi kuko ngo byose bikiri mu iperereza.

Urubanza uyu muyobozi yatanzemo ubuhamya butari bwo rwatangiye mu Ugushyingo 2018, rusomwa ku wa 30 Nyakanga 2019.

Amategeko ateganya ko umuntu wese utanga, abigambiriye, ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo ubuhamya bw’ibinyoma bwatanzwe mu rubanza rw’inshinjabyaha uregwa yakatiwemo igifungo kirenga imyaka itanu, uwamutanzeho ubuhamya bw’ibinyoma abigambiriye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Naho ku bijyanye ku cyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo byakozwe n’uwari wiyambajwe n’inzego z’ubutabera kugira ngo ukuri kugaragare kubera ubumenyi bwe cyangwa umukozi wese wo mu rwego rw’ubutabera, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza