Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mutarama 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yemereye IGIHE ko uyu munyerondo yishwe n’umugabo wari wasinze.
Yagize ati “Ni byo ni umuturage wamwishe. Abanyerondo bari bagiye gukiza imvururu z’abantu bari barimo kurwana mu kabari, umusinzi wari urimo abonye abanyerondo bamaze kugenda aramukurikira amutera ibuye mu mutwe.”
Akomeza avuga ko uyu munyerondo bamujyanye kwa muganga kubw’amahirwe make ahita apfa.
Gitifu Musasangohe yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kutanywa inzoga zirenze urugero kuko ziganisha ku rugomo.
Kugeza ubu uyu umugabo wishe uwo munyerondo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo ku Gisozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!