Gisozi: Impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye babiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi, ikagonga imodoka ebyiri ndetse n’abamotari abantu babiri bahita bitaba Imana.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kabiri. Umwe mu baturage bari bari aho impanuka yabereye witwa Rwibutso Pierre yabwiye IGIHE ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Yavuze ko yamanutse yihuta ikagonga imodoka imwe y’ivatiri yarimo umugore wari utwite, we n’umugabo n’undi mugore bari kumwe barakomereka bikabije ndetse Imbangukiragutabara ubwo yahageraga, yahise ibihutana ku bitaro.

Usibye iyo modoka, yagonze n’indi yari iparitse irimo abantu babiri ariko bo bivugwa ko ntacyo babaye. Si abo gusa kuko yahise igonga na moto ebyiri, abamotari bose bagahita bitaba Imana.

Ati “Imodoka y’ikamyo yamanutse iva ku isoko ry’ahitwa ku isoko ryitwa kuri Duhahirane, imbere yayo hari ivatiri itukura, ikamyo iyikubita inyuma. Hari harimo abagore babiri n’umugabo, umugore umwe yari atwite ndetse yanakomeretse bikabije.”

Yakomeje agira ati “Hari indi modoka yari iri ku ruhande nayo yayigonze. Izindi moto ebyiri zari ziri imbere bazigonze, bangiritse cyane bitaba Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yabwiye IGIHE ko yageze aho impanuka yabereye hari abakomeretse Polisi yamaze gutwara, ariko yemeza ko umubare w’abahise bahitanwa n’iyi mpanuka ari babiri.

Ati “Nahageze impanuka imaze akanya ibaye. Ntabwo nari namenye neza umubare w’abakomeretse. Abantu bakomeretse bo ntabwo mbazi ariko abahise bapfa ni babiri.”

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo witwa Ndagije ari mu bakomeretse cyane, ndetse yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Abantu bari bacitse ururondogoro
Impanuka yabereye mu Gakinjiro hafi y'ahazwi nko ku Mukindo Center
Ivatiri yagonzwe yangiritse
Ku wa Kabiri, mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi, yagonze imodoka ebyiri ndetse n’abamotari, abantu babiri bahita bitaba Imana
Yagonze imodoka ebyiri zirangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .